Igitabo cya mbere cya Samweli 25:1-44

  • Urupfu rwa Samweli (1)

  • Nabali yirukana abasirikare ba Dawidi (2-13)

  • Abigayili agaragaza ubwenge (14-35)

    • ‘Yehova arinda ubuzima akamera nk’ububitse mu mufuka’ (29)

  • Yehova yica Nabali wari ikigoryi (36-38)

  • Abigayili aba umugore wa Dawidi (39-44)

25  Hashize igihe Samweli+ arapfa. Abisirayeli bose bateranira hamwe baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama.+ Nyuma yaho Dawidi ajya mu butayu bwa Parani.  Hari umugabo w’i Mawoni+ wari ufite imitungo i Karumeli.+ Uwo mugabo yari umukire cyane, afite intama 3.000 n’ihene 1.000 kandi icyo gihe yari i Karumeli* yogosha ubwoya bw’intama ze.  Uwo mugabo yitwaga Nabali,+ umugore we akitwa Abigayili.+ Uwo mugore yari umunyabwenge kandi ari mwiza, ariko umugabo we yagiraga amahane kandi yitwara nabi.+ Uwo mugabo yakomokaga mu muryango wa Kalebu.+  Igihe Dawidi yari mu butayu yumvise ko Nabali arimo yogosha ubwoya bw’intama ze.  Nuko Dawidi yohereza abasore 10 arababwira ati: “Nimuzamuke mujye i Karumeli, nimugera aho Nabali ari mumumbarize amakuru.  Hanyuma mumubwire muti: ‘gira amahoro wowe n’abo mu rugo rwawe n’ibyo utunze byose.  Numvise ko urimo kogosha ubwoya bw’intama zawe. Twabanye n’abashumba bawe kandi igihe cyose twamaranye i Karumeli, nta kibi twabakoreye+ ndetse nta cyabo cyabuze.  Babaze na bo barabikubwira. None rero, ugirire neza abasore banjye, kuko baje mu gihe cy’ibyishimo.* Ndakwinginze, uhe abo bagaragu bawe nanjye umuhungu wawe Dawidi icyo ushobora kubona cyose.’”+  Nuko abasore Dawidi yatumye baragenda, babwira Nabali ibyo Dawidi yari yabatumye byose. Barangije kubimubwira, 10  Nabali arabasubiza ati: “Dawidi ni iki, kandi se uwo muhungu wa Yesayi ni igiki ku buryo nakumva ibyo avuga? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja basigaye ari benshi.+ 11  Ubwo koko mfate imigati yanjye, amazi yanjye n’inyama nabagishirije abogosha ubwoya bw’intama zanjye, mbihe abantu ntazi iyo bava?” 12  Nuko abasore Dawidi yari yohereje basubirayo, babwira Dawidi ayo magambo yose. 13  Dawidi ahita abwira ingabo ze ati: “Buri wese niyambare inkota ye!”+ Buri wese yambara inkota ye, na Dawidi yambara iye. Abagera kuri 400 bajyana na Dawidi, abandi 200 basigara barinze ibintu. 14  Hagati aho, umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayili umugore wa Nabali ati: “Dawidi yohereje abantu bavuye mu butayu ngo bifurize amahoro databuja, ariko arabatuka.+ 15  Abo bantu batugiriye neza cyane, nta kintu kibi bigeze badukorera kandi nta kintu cyacu cyabuze igihe cyose twamaranye na bo aho twaragiraga.+ 16  Igihe cyose twamaranye na bo turagiye amatungo, batubereye nk’urukuta rwo kuturinda ku manywa na nijoro. 17  None rero, fata umwanzuro w’icyo ukwiriye gukora kuko biyemeje kugirira nabi databuja n’abo mu rugo rwe bose.+ Nawe uzi ko nta wakwirirwa agira icyo amubwira kuko nta cyo amaze.”+ 18  Nuko Abigayili+ arihuta afata imigati 200, ibibindi bibiri bya divayi, intama eshanu zibaze, imifuka* itanu y’impeke zokeje, imigati 100 ikozwe mu mizabibu n’imigati 200 ikozwe mu mbuto z’imitini, byose abishyira ku ndogobe.+ 19  Abwira abagaragu be ati: “Nimugende imbere yanjye nanjye ndaza mbakurikiye.” Icyakora ntiyabibwira umugabo we Nabali. 20  Igihe Abigayili yari ku ndogobe amanuka akingirijwe n’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bazaga bamusanga, nuko ahura na bo. 21  Dawidi yaravugaga ati: “Naruhiye ubusa ndinda ibintu byose by’uriya mugabo byari mu butayu. Nta kintu cye na kimwe cyabuze,+ namukoreye ibyiza none we angiriye nabi.+ 22  Ejo mu gitondo kwa Nabali nihaba hakiri umuntu w’igitsina gabo* muzima, Imana izahane bikomeye abanzi ba Dawidi.”* 23  Abigayili akibona Dawidi, ava ku ndogobe vuba vuba, apfukamira Dawidi, akoza umutwe hasi. 24  Hanyuma yikubita ku birenge bya Dawidi aramubwira ati: “Databuja, ube ari njye ubaraho icyaha. Ndakwinginze, tega amatwi wumve ibyo njyewe umuja wawe ngiye kukubwira. 25  Ndakwinginze, ntiwite kuri Nabali kuko nta cyo amaze. Ibyo akora bihuje n’izina rye! Yitwa Nabali*+ kandi nta bwenge agira. Njye umuja wawe sinigeze mbona abasore wohereje. 26  Ndahiriye imbere ya Yehova n’imbere yawe ko Yehova yakurinze+ gukora icyaha cyo kwica+ no kwihorera.* Databuja, abanzi bawe n’abashaka kukugirira nabi barakaba nka Nabali. 27  Ndakwinginze, wemere ko impano*+ njye umuja wawe nakuzaniye, ihabwa abasore muri kumwe.+ 28  Databuja, ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye kuko Yehova azatuma hashira igihe kirekire abagukomokaho ari bo bategeka,+ bitewe n’uko intambara urwana ari iza Yehova.+ Nta kintu kibi cyigeze kikubonekaho mu gihe cyose umaze.+ 29  Nihagira umuntu ushaka kukwica, Yehova Imana yawe azarinda ubuzima bwawe, amere nk’ububitse neza mu mufuka,* ariko ubuzima bw’abanzi bawe azabujugunya kure nk’uko umuntu atera amabuye kure akoresheje umuhumetso. 30  Ubwo rero databuja, Yehova namara kugukorera ibintu byose byiza yagusezeranyije kandi akakugira umuyobozi wa Isirayeli,+ 31  umutima wawe ntuzigera wicuza ko wamennye amaraso y’inzirakarengane kandi ko wihoreye.*+ Databuja, Yehova nakugirira neza uzanyibuke njye umuja wawe.” 32  Dawidi abwira Abigayili ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kundeba. 33  Imana iguhe umugisha kubera ko uri umunyabwenge kandi iguhe umugisha kubera ko uyu munsi wandinze gukora icyaha+ cyo kwica no kwihorera.* 34  Ndahiriye imbere ya Yehova, Imana ya Isirayeli yo yandinze kukugirira nabi,+ ko iyo utihuta ngo uze kundeba,+ mu gitondo nta muntu w’igitsina gabo* wo kwa Nabali wari kuba akiri muzima.”+ 35  Nuko Dawidi yakira ibyo Abigayili yari amuzaniye, aramubwira ati: “Subira mu rugo rwawe amahoro. Numvise ibyo wambwiye kandi ibyo unsabye nzabikora.” 36  Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yakoresheje ibirori nk’iby’umwami. Nabali* yari yanezerewe kandi yasinze cyane. Abigayili ntiyagira ikintu na kimwe amubwira, kugeza bukeye. 37  Nuko mu gitondo inzoga zimaze kumushiramo, umugore we arabimubwira byose. Umutima we uhita uhagarara, umera nk’uw’umuntu wapfuye kandi aragagara amera nk’ibuye. 38  Hashize nk’iminsi 10, Yehova yica Nabali. 39  Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye, aravuga ati: “Yehova asingizwe kuko yamburaniye+ akankiza Nabali+ wantutse, akandinda no kugira ikibi nkora+ kandi Yehova agatuma Nabali agerwaho n’ingaruka z’ububi bwe!” Nuko Dawidi yohereza abantu ngo bajye kumubariza Abigayili niba yakwemera kumubera umugore. 40  Abo bagaragu ba Dawidi bajya kwa Abigayili i Karumeli, baramubwira bati: “Dawidi yadutumye ngo tuze tukujyane, umubere umugore.” 41  Ahita apfukama akoza umutwe hasi, arabasubiza ati: “Mugende mubwire databuja muti: ‘ndi umuja wawe, niteguye koza ibirenge+ by’abagaragu ba databuja.’” 42  Abigayili+ ahita ahaguruka, yicara ku ndogobe ye, agenda aherekejwe n’abaja be batanu. Akurikira abo bantu Dawidi yari yohereje, nuko amubera umugore. 43  Nanone Dawidi yari afite undi mugore witwa Ahinowamu+ w’i Yezereli.+ Abo bombi bari abagore be.+ 44  Icyakora Mikali+ umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Paliti,+ umuhungu wa Layishi w’i Galimu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni umujyi wo mu Buyuda; si wa musozi witwa Karumeli.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi mwiza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya eshanu.” Seya yajyaga mu kintu cyajyamo litiro 7,33. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’Igiheburayo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Izahane bikomeye Dawidi.”
Bisobanura ngo: “Umuntu utagira ubwenge; ikigoryi.”
Cyangwa “kwikiza wowe ubwawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”
Cyangwa “ubuzima bwa databuja buzabikwa ahantu hari umutekano mu mufuka, hafi ya Yehova Imana yawe.”
Cyangwa “wikijije wowe ubwawe.”
Cyangwa “kwikiza njye ubwanjye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu uwo ari we wese wihagarika ku rukuta.” Iyo yari imvugo y’Igiheburayo y’agasuzuguro yerekeza ku bagabo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutima wa Nabali.”