Igitabo cya mbere cya Samweli 17:1-58

  • Dawidi atsinda Goliyati (1-58)

    • Goliyati atuka Abisirayeli (8-10)

    • Dawidi yiyemeza kurwana na Goliyati (32-37)

    • Dawidi arwana mu izina rya Yehova (45-47)

17  Abafilisitiya+ bateranya ingabo zabo kugira ngo zijye kurwana. Bahurira hamwe i Soko+ mu Buyuda, bashinga amahema yabo ahitwa Efesi-damimu,+ hagati y’i Soko na Azeka.+  Sawuli n’ingabo za Isirayeli na bo bateranira hamwe, bashinga amahema yabo mu Kibaya cya Ela,+ bitegura kurwana n’Abafilisitiya.  Abafilisitiya bari bahagaze ku musozi umwe, Abisirayeli na bo bahagaze ku wundi, hagati yabo hari ikibaya.  Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uwari ufite imbaraga kurusha abandi. Yitwaga Goliyati+ kandi yari uw’i Gati.+ Yari afite uburebure bwa metero zigera hafi kuri eshatu.*  Yari yambaye ingofero y’umuringa n’ikoti ry’icyuma rikozwe n’udusate tw’utwuma twomekeranyije. Iryo koti ry’umuringa+ ryapimaga ibiro nka 57.*  Yari yambaye ibyuma by’umuringa bikingira amaguru, ahetse n’icumu+ ry’umuringa mu mugongo.  Igiti cy’icumu rye cyari kinini, kingana n’igiti abantu baboha bakoresha,+ naho icyuma cyaryo cyapimaga nk’ibiro birindwi.* Hari umuntu wamutwazaga intwaro wagendaga imbere ye.  Nuko arahagarara, ahamagara ingabo z’Abisirayeli+ arazibwira ati: “Kuki mwaje kurwana natwe? Muyobewe ko ari njye musirikare ukomeye mu bandi Bafilisitiya bose? None se mwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwitoranyemo umwe aze turwane.  Nashobora kurwana nanjye kandi akanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nimurusha imbaraga maze nkamwica, namwe muzaba abagaragu bacu, mudukorere.” 10  Uwo Mufilisitiya arongera aravuga ati: “Uyu munsi nsuzuguye ingabo za Isirayeli.+ Nimumpe umuntu turwane!” 11  Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise amagambo y’uwo Mufilisitiya bagira ubwoba bwinshi barahahamuka. 12  Hari umusore witwaga Dawidi, wari umuhungu wa Yesayi wari utuye muri Efurata+ y’i Betelehemu+ mu Buyuda. Yesayi+ yari afite abahungu umunani.+ Kandi igihe Sawuli yategekaga, Yesayi yari ageze mu zabukuru. 13  Abahungu batatu bakuru ba Yesayi bari barajyanye na Sawuli ku rugamba.+ Abo bahungu be batatu bagiye ku rugamba, uwa mbere yitwaga Eliyabu,+ uwa kabiri akitwa Abinadabu+ naho uwa gatatu akitwa Shama.+ 14  Dawidi ni we wari bucura.+ Abo bahungu batatu bakuru bari barakurikiye Sawuli. 15  Dawidi yajyaga gukorera Sawuli, ariko akagaruka iwabo i Betelehemu kuragira intama+ za papa we. 16  Wa Mufilisitiya yazaga mu gitondo na nimugoroba akabereka ko abasuzuguye kandi ibyo yabikoze iminsi 40. 17  Umunsi umwe, Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata aka gafuka* karimo ingano* zokeje, wihute ubishyire bakuru bawe aho bari ku rugamba. 18  Ufate izi foromaje* 10 uzishyire umukuru w’ingabo igihumbi. Uzabaze amakuru ya bakuru bawe kandi uzazane ikimenyetso baguhaye kigaragaza ko ari bazima.” 19  Icyo gihe abo bakuru ba Dawidi bari kumwe na Sawuli hamwe n’abandi basirikare b’Abisirayeli bose, bari mu Kibaya cya Ela,+ bari kurwana n’Abafilisitiya.+ 20  Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira intama undi muntu, hanyuma afata ibyo yagombaga kujyana aragenda nk’uko papa we Yesayi yari yabimutegetse. Ageze mu nkambi, asanga ingabo zose zisohotse zigiye ku rugamba, ziri kuvuza urusaku rw’intambara. 21  Abisirayeli n’Abafilisitiya bahagarara bateganye kugira ngo barwane. 22  Dawidi ahita asigira ushinzwe kwakira imitwaro ibyo yari azanye, ariruka ajya ku rugamba. Ahageze abaza amakuru ya bakuru be.+ 23  Akibaza amakuru yabo, wa Mufilisitiya w’igihangange w’i Gati witwaga Goliyati,+ ava mu bandi Bafilisitiya, nuko atangira kuvuga ya magambo yari amaze iminsi avuga,+ Dawidi aramwumva. 24  Abasirikare b’Abisirayeli bose babonye uwo mugabo, bagira ubwoba bwinshi baramuhunga.+ 25  Abisirayeli baravuga bati: “Urabona uriya mugabo uzamuka? Azanywe no kwiyenza ku Bisirayeli.+ Umwami yavuze ko umuntu uzamwica azamuhemba ibintu byinshi agakira cyane, akamushyingira umukobwa we+ kandi we n’abo mu muryango we ntibagire ikintu icyo ari cyo cyose bongera gusabwa muri Isirayeli.” 26  Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati: “Harya ngo umuntu uzica uriya Mufilisitiya agakura igisebo kuri Isirayeli bazamuhemba iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe* ni iki ku buryo yatuka ingabo z’Imana ihoraho?”+ 27  Nuko bamubwira ibintu byose umwami yari yavuze ko yari guhemba uwo muntu. Baramubwira bati: “Ibyo ni byo azahabwa.” 28  Eliyabu,+ mukuru wa Dawidi, yumva avugana n’abo bantu, aramurakarira cyane aramubwira ati: “Waje gukora iki hano? Twa dutama wadusigiye nde mu butayu?+ Nzi neza ubwirasi bwawe kandi nzi ko utazanywe n’ikintu cyiza. Wazanywe no kureba intambara.” 29  Dawidi aramusubiza ati: “Hari ikibi nkoze se ko nibarizaga gusa?” 30  Dawidi amuva iruhande asanga undi muntu. Amubaza nk’ibyo yari amaze kubaza,+ bamusubiza nk’uko n’abandi bari bamusubije.+ 31  Abantu bumvise ibyo Dawidi yavuze, bajya kubibwira Sawuli. Nuko Sawuli aramuhamagaza. 32  Dawidi abwira Sawuli ati: “Ntihagire umuntu ugira ubwoba bitewe n’uriya mugabo. Njyewe umugaragu wawe ndagenda ndwane n’uriya Mufilisitiya.”+ 33  Ariko Sawuli abwira Dawidi ati: “Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisitiya. Dore uracyari muto,+ ariko we yabaye umusirikare* kuva akiri umusore.” 34  Dawidi abwira Sawuli ati: “Mwami, igihe naragiraga intama z’iwacu, haje intare,+ ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama. 35  Nayirukagaho, nkayikubita nkavana iyo ntama mu kanwa kayo. Iyo yampindukiranaga nayifataga mu ijosi,* nkayikubita nkayica. 36  Mwami njye umugaragu wawe nishe intare n’idubu. Uyu Mufilisitiya utarakebwe azamera nka byo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”+ 37  Dawidi yongeraho ati: “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati: “Ngaho genda, Yehova abane nawe.” 38  Nuko Sawuli yambika Dawidi imyenda ye, amwambika ingofero ikoze mu muringa n’ikoti ry’icyuma. 39  Dawidi yambara inkota ya Sawuli hejuru y’iyo myenda, ariko agerageje gutambuka biramunanira kubera ko atari ayimenyereye. Nuko Dawidi abwira Sawuli ati: “Ibi bintu simbimenyereye sinabasha kugenda mbyambaye.” Dawidi abikuramo. 40  Afata inkoni ye, ajya ahantu hanyuraga akagezi atoranya utubuye dutanu, adushyira mu gafuka ke k’abashumba, afata n’umuhumetso+ we maze atangira kwegera uwo Mufilisitiya. 41  Uwo Mufilisitiya na we agenda yegera Dawidi, uwamutwazaga ingabo ari imbere ye. 42  Abonye Dawidi, atangira kumuseka no kumusuzugura kuko yari umusore mwiza kandi ukiri muto.+ 43  Abaza Dawidi ati: “Ni ko sha, urabona ndi imbwa+ kugira ngo uze kurwana nanjye witwaje inkoni?” Uwo Mufilisitiya avuma Dawidi mu izina ry’imana ze, 44  arongera aramubwira ati: “Ibeshye uze hano nguteze ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi bikurye.” 45  Dawidi aramusubiza ati: “Uje kurwana nanjye witwaje inkota n’amacumu,+ ariko njye ndarwana nawe mu izina rya Yehova nyiri ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 46  Uyu munsi Yehova aramfasha nkwice+ nguce umutwe. Kandi uyu munsi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, abantu bo ku isi bose bamenye ko muri Isirayeli hari Imana.+ 47  Abari hano bose* baramenya ko Yehova adakiza abantu akoresheje inkota cyangwa icumu,+ kuko intambara ari iya Yehova+ kandi aratuma mwese tubatsinda.”+ 48  Uwo Mufilisitiya akomeza kuza yegera Dawidi, Dawidi na we agenda yiruka amusanga kugira ngo arwane na we. 49  Dawidi akora mu gafuka ke, akuramo ibuye arishyira mu muhumetso, arikubita uwo Mufilisitiya mu gahanga riteberamo, nuko agwa yubamye.+ 50  Uko ni ko Dawidi yatsinze uwo Mufilisitiya akamwica, akoresheje umuhumetso n’ibuye nubwo nta nkota yari afite.+ 51  Dawidi akomeza kwiruka asanga uwo Mufilisitiya amuhagarara hejuru. Akura inkota y’uwo Mufilisitiya+ mu rwubati,* ayimucisha umutwe maze arapfa. Abafilisitiya babonye ko intwari yabo ipfuye barahunga.+ 52  Nuko Abisirayeli n’abakomoka kuri Yuda bavuza induru, birukankana Abafilisitiya babavanye mu kibaya+ bagera ku marembo ya Ekuroni,+ bagenda babica inzira yose. Imirambo yabo yari yuzuye ku muhanda uva i Sharayimu+ ukagera i Gati no muri Ekuroni. 53  Abisirayeli bamaze gutsinda Abafilisitiya, baragaruka basahura inkambi zabo. 54  Dawidi afata umutwe wa wa Mufilisitiya awujyana i Yerusalemu, ariko intwaro z’uwo Mufilisitiya azishyira mu ihema rye.+ 55  Igihe Sawuli yabonaga Dawidi agiye kurwana na wa Mufilisitiya, yabajije Abuneri,+ umugaba w’ingabo ze ati: “Abune, uyu muhungu ni uwa nde?”+ Abuneri aramusubiza ati: “Mwami, nkubwije ukuri* ko ntabizi.” 56  Umwami aramubwira ati: “Shakisha uko wamenya papa w’uriya muhungu.” 57  Dawidi akigaruka avuye kwica wa Mufilisitiya, Abuneri aramufata amushyira Sawuli, agenda afashe mu ntoki wa mutwe yaciye wa Mufilisitiya.+ 58  Sawuli aramubaza ati: “Yewe muhu, uri uwa nde?” Dawidi aramusubiza ati: “Ndi umuhungu w’umugaragu wawe Yesayi+ w’i Betelehemu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 6 n’intambwe y’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.000.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 600.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Ni ukuvuga ikintu cyashoboraga kujyamo hafi litiro 22. Reba umugereka wa B14.
Cyangwa “ingano za sayiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amata.”
Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “umurwanyi.”
Cyangwa “inzasaya.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubwanwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri teraniro ryose.”
Ni ukuvuga, icyo batwaramo inkota.
Cyangwa “ndahiye ubugingo bwawe.”