Igitabo cya mbere cya Samweli 7:1-17

  • Isanduku igera i Kiriyati-yeyarimu (1)

  • Samweli asaba Abisirayeli gukorera Yehova n’umutima wabo wose (2-6)

  • Abisirayeli batsindira i Misipa (7-14)

  • Samweli acira imanza Abisirayeli (15-17)

7  Nuko abaturage b’i Kiriyati-yeyarimu baraza bazamukana Isanduku ya Yehova, bayijyana mu rugo rwa Abinadabu+ wari utuye ku musozi maze beza umuhungu we Eleyazari kugira ngo ajye arinda Isanduku ya Yehova. 2  Isanduku yamaze igihe kirekire i Kiriyati-yeyarimu, ni ukuvuga imyaka 20 kandi Abisirayeli bose batangira kugarukira Yehova.+ 3  Samweli arababwira ati: “Niba mugarukiye Yehova mubikuye ku mutima koko,+ mwikureho ibigirwamana+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti+ kandi mukorere Yehova n’umutima wanyu wose,+ na we azabakiza Abafilisitiya.”+ 4  Abisirayeli bamaze kumva ayo magambo bajugunya ibishushanyo bya Bayali n’ibya Ashitoreti, bakorera Yehova wenyine.+ 5  Samweli aravuga ati: “Muhurize Abisirayeli bose i Misipa+ kugira ngo nsenge Yehova mbasabira.”+ 6  Uwo munsi bahurira i Misipa, bigomwa kurya no kunywa kandi bakajya bavoma amazi bakayasuka imbere ya Yehova.+ Bavugira aho hantu bati: “Twakoshereje Yehova.”+ Nuko Samweli atangira gucira Abisirayeli imanza+ i Misipa. 7  Abafilisitiya bamenye ko Abisirayeli bahuriye i Misipa, abami b’Abafilisitiya+ barazamuka batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bagira ubwoba bwinshi bitewe no gutinya Abafilisitiya. 8  Abisirayeli babwira Samweli bati: “Komeza usenge Yehova Imana yacu kugira ngo idufashe,+ idukize Abafilisitiya.” 9  Samweli afata umwana w’intama ucyonka, awutamba ho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ ni ukuvuga igitambo giturwa Yehova uko cyakabaye. Nuko Samweli atabaza Yehova ngo afashe Abisirayeli, Yehova na we aramusubiza.+ 10  Igihe Samweli yatambaga igitambo gitwikwa n’umuriro, Abafilisitiya bagiye kurwana n’Abisirayeli. Nuko kuri uwo munsi Yehova ahindisha cyane inkuba mu kirere,+ atuma Abafilisitiya bata umutwe+ maze Abisirayeli barabatsinda.+ 11  Abisirayeli bava i Misipa birukankana Abafilisitiya, bagenda babica inzira yose kugeza mu majyepfo ya Beti-kari. 12  Hanyuma Samweli afata ibuye+ arishinga hagati y’i Misipa n’i Yeshana, aryita Ebenezeri, kuko yavugaga ati: “Kugeza ubu Yehova akomeje kudutabara.”+ 13  Uko ni ko Abafilisitiya batsinzwe ntibongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.+ Yehova akomeza kurwanya Abafilisitiya igihe cyose Samweli yari akiriho.+ 14  Nanone Abisirayeli bishubije imijyi Abafilisitiya bari barabambuye, uhereye muri Ekuroni ukagera i Gati. Bishubije utwo turere bari barambuwe n’Abafilisitiya. Nuko Abisirayeli n’Abamori babana amahoro.+ 15  Samweli akomeza kuba umucamanza wa Isirayeli kugeza apfuye.+ 16  Buri mwaka yajyaga i Beteli,+ i Gilugali+ n’i Misipa,+ ajyanywe no gucira imanza Abisirayeli bo muri iyo mijyi yose. 17  Ariko yasubiraga i Rama+ kuko ari ho yari atuye kandi na ho yahaciraga imanza Abisirayeli. I Rama yahubakiye Yehova igicaniro.+

Ibisobanuro ahagana hasi