Ibaruwa yandikiwe Abefeso 6:1-24
6 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu+ nk’uko Umwami abishaka kuko ari byo bikwiriye.
2 “Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,”+ kuko ari ryo tegeko rya mbere riri kumwe n’isezerano. Iryo sezerano rigira riti:
3 “Bizatuma uba ku isi igihe kirekire kandi ubayeho neza.”
4 Namwe ba papa, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mujye mukomeza kubarera mubahana+ nk’uko Yehova* abishaka, kandi mubatoze* kugira imitekerereze nk’iye. +
5 Namwe bagaragu, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi+ nk’uko mwumvira Kristo, mubumvire mutinya, mububaha cyane kandi mudafite uburyarya.
6 Ntimukabakorere ari uko gusa babareba, nkaho mushaka kunezeza abantu,*+ ahubwo mujye mumera nk’abagaragu ba Kristo, mukore ibyo Imana ishaka n’ubugingo* bwanyu bwose.+
7 Mujye mukorera ba shobuja mufite umutima mwiza, mubikore nk’abakorera Yehova+ mudakorera abantu,
8 muzirikana ko ikintu cyiza cyose umuntu akora, yaba ari umugaragu cyangwa umuntu ufite umudendezo, Yehova azakimuhembera.+
9 Namwe ba shebuja, mujye mukomeza kubakorera ibintu nk’ibyo, mureke kubashyiraho iterabwoba kuko muzi ko mwembi mufite Shobuja umwe, uri mu ijuru,+ kandi akaba atarobanura.
10 Hanyuma rero, mukomeze kugira imbaraga+ muhawe n’Umwami kuko muzi ko afite ubushobozi bwinshi.
11 Mwambare intwaro zuzuye+ ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri* ya Satani* mufite ubutwari,
12 kuko tutarwana*+ n’abantu bafite umubiri n’amaraso, ahubwo turwana n’ubutegetsi, abayobozi, n’abatware b’iyi si y’umwijima, ari bo badayimoni+ bari ahantu ho mu ijuru.
13 Kubera iyo mpamvu, mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana,+ kugira ngo mubashe kurwanya ibitero umwanzi abagabaho. Nimwitegura neza, bizatuma mudacika intege.
14 Nuko rero, mugire ubutwari, murwanye umwanzi, mukenyeye ukuri nk’umukandara+ kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma kirinda igituza.+
15 Mwambare inkweto zigaragaza ko mwiteguye gutangaza ubutumwa bwiza bw’amahoro.+
16 Ikirenze byose, mwitwaze ingabo nini igereranya ukwizera,+ kuko ari yo izabafasha kuzimya imyambi ya Satani* yaka umuriro.+
17 Nanone mujye mutekereza ukuntu Imana izabakiza+ kuko ari byo bizabarinda nk’uko ingofero irinda umutwe. Ikindi kandi mutware mu ntoki inkota y’umwuka wera ari yo jambo ry’Imana.+
18 Ibyo mujye mubikora ari na ko mukomeza gusenga cyane+ mwinginga muyobowe n’umwuka wera.+ Nanone mukomeze kuba maso mudacogora, kandi mujye mwinginga musabira abera bose.
19 Nanjye mujye munsabira kugira ngo igihe cyose ngiye kuvuga, mbone icyo mvuga, mvugane ubutwari, bityo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza.+
20 Ubwo butumwa bwiza ni bwo mpagarariye+ nubwo ndi muri gereza, kandi mvuga ibyabwo nta bwoba mfite, nkabikora uko bikwiriye.
21 Noneho rero, mboherereje umuvandimwe ukundwa Tukiko+ akaba n’umukozi wizerwa wa Kristo. Azabamenyesha ibyanjye byose, ni ukuvuga ibyo nkora kugira ngo namwe mubimenye.+
22 Nanone ndamwohereje, kugira ngo abamenyeshe amakuru yacu kandi abahumurize.
23 Bavandimwe, mbifurije ko Imana ari yo Papa wo mu ijuru hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, batuma mugira amahoro, urukundo no kwizera.
24 Imana ikomeze kugaragariza ineza yayo ihebuje* abantu bose bakunda Umwami wacu Yesu Kristo urukundo rudashira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “mubigisha; mubaha ubuyobozi.”
^ Cyangwa “ntimugakorere ijisho.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “Umubi.”
^ Cyangwa “imigambi mibi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tudakirana.”
^ Cyangwa “Umubi.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”