Ibaruwa yandikiwe Abefeso 2:1-22
2 Nanone kandi, Imana yabahinduye bazima kubera ko yabonaga mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu.+
2 Ibyo byaha ni byo mwakoraga igihe mwabagaho mukora nk’ibyo ab’isi bakora.+ Mwumviraga umuyobozi uyobora imitekerereze y’abantu b’isi,+ kandi iyo mitekerereze+ ni yo iranga abatumvira.
3 Mu by’ukuri, igihe twari tukiri muri bo, twese twitwaraga mu buryo buhuje n’irari ry’imibiri yacu,+ dukora ibyo imibiri yacu n’ibitekerezo byacu byifuza,+ kandi kuva tukivuka, twari dukwiriye kugaragarizwa umujinya+ w’Imana kimwe n’abandi bose.
4 Ariko Imana, yo ifite imbabazi nyinshi,+ yatugaragarije urukundo rwayo rwinshi,+
5 iduhindura bazima kugira ngo twunge ubumwe na Kristo. Ibyo yabidukoreye n’igihe twari tumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byacu,+ kandi yatugaragarije ineza yayo ihebuje,* maze iradukiza.
6 Nanone ni nkaho Imana yatuzuye twunze ubumwe na Kristo Yesu, ikatwicaza hamwe na yo mu ijuru twunze ubumwe.+
7 Ibyo yabikoze kugira ngo mu gihe kizaza, izatugaragarize ineza nyinshi ihebuje, kandi itwereke ko itwemera, twebwe abunze ubumwe na Kristo Yesu.
8 Koko rero, iyo neza yayo ihebuje ni yo yatumye mukizwa biturutse ku kwizera,+ kandi ibyo si mwe mwabyihaye, ahubwo ni impano y’Imana.
9 Oya rwose! Ntibyatewe n’ibikorwa byiza byanyu.+ Ibyo bituma nta muntu ubona impamvu yo kwirata.
10 Imana ni yo yaturemye+ kandi yaturemye twunze ubumwe na Kristo Yesu,+ kugira ngo dukore imirimo myiza, iyo Imana yaduteguriye mbere y’igihe kugira ngo tuzayikore.
11 Ubwo rero, mujye mwibuka ko hari igihe mwari abanyamahanga, kandi ko “abakebwe” mu buryo bw’umubiri babitaga “abatarakebwe.”
12 Icyo gihe ntimwari muzi Kristo. Ntimwari Abisirayeli kandi amasezerano y’Imana ntiyabarebaga.+ Nta byiringiro mwari mufite kandi mwari mu isi mutazi Imana.+
13 Ariko noneho ubu mwunze ubumwe na Kristo Yesu, kandi nubwo mutari muzi Imana ubu mwarayimenye bitewe n’amaraso ya Kristo yamenetse.
14 Uwo ni we watumye tugira amahoro+ kandi ni we watumye amatsinda abiri y’abantu aba itsinda rimwe.+ Ni na we washenye urukuta rwatandukanyaga abagize ayo matsinda.+
15 Binyuze ku mubiri we, yakuyeho icyatumaga ayo matsinda yombi yangana, ni ukuvuga Amategeko yari arimo amabwiriza. Yesu yatumye ayo matsinda abiri aba itsinda rimwe rishya+ ryunze ubumwe na we kandi rifite amahoro.
16 Nanone binyuze ku rupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro*+ yatumye ayo matsinda uko ari abiri yiyunga n’Imana mu buryo bwuzuye kugira ngo abe itsinda rimwe, kandi yakuyeho icyatumaga ayo matsinda abiri yangana.+
17 Yaraje maze atangariza ubutumwa bwiza bw’amahoro mwe mutari muzi Imana, abutangariza n’abari bayizi.
18 Binyuze kuri we, twe abari bagize amatsinda abiri twashoboye kwegera Imana yacu yo mu ijuru tudatinya, tubikesheje umwuka wera.
19 Ubwo rero, ntimukiri abanyamahanga rwose,+ ahubwo muhuje ubwenegihugu+ n’abo Imana yatoranyije, kandi muri mu bagize umuryango wayo.+
20 Mumeze nk’amabuye yubatswe kuri fondasiyo igizwe n’intumwa n’abahanuzi,+ hanyuma Kristo Yesu akaba ari ibuye ry’ingenzi rikomeza inguni.*+
21 Muri Kristo, inzu yose iteranyirizwa hamwe igafatana neza,+ ikazamurwa ikaba urusengero rwera rwa Yehova.*+
22 Kubera ko mwunze ubumwe na Kristo, Imana yabahurije hamwe n’abandi ibagira nk’inzu ituyemo binyuze ku mwuka wayo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
^ Reba Umugereka wa A5.