Ugushyingo
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo
Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose.—Yer. 3:12.
Abasaza b’itorero bigana Yehova, we ugirira impuhwe abantu bavanywe mu itorero. Urugero, mu gihe cya kera Yehova ntiyategereje ko ubwoko bwe, ni ukuvuga Abisirayeli babanza kwihana ngo abone kubafasha. Ahubwo yabohererezaga abahanuzi na mbere y’uko bihana. Yehova yagaragaje ukuntu arangwa n’impuhwe, igihe yasabaga umuhanuzi we Hoseya kugarura umugore we nubwo yari agikora ibyaha (Hos. 3:1; Mal. 3:7). Ubwo rero, abasaza b’itorero bigana Yehova, bakifuza babikuye ku mutima ko umunyabyaha agaruka mu itorero kandi bakamworohereza kugira ngo abigereho. Inkuru y’umwana w’ikirara, Yesu yavuze ko papa w’uwo mwana akimubona ‘yirutse akamuhobera kandi akamusoma cyane’ (Luka 15:20). Uzirikane ko uwo mubyeyi atategereje ko uwo mwana we aza, ngo abanze amusabe imbabazi. Ahubwo urukundo yamukundaga rwatumye yiruka amusanga. w24.08 28 par. 7-8
Niba muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana kuko iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya icyurira.—Yak. 1:5; ibisobanuro.
Nk’uko amagambo agize isomo ry’uyu munsi abigaragaza, Yehova nta we yima ubwenge. Aba yifuza kubuha abandi. Kandi wibuke ko Yakobo yavuze ko iyo Yehova atanga ubwenge, nta we ajya “arakarira” cyangwa ngo “amucyurire.” Ntashobora gutuma twumva tugize ipfunwe bitewe n’uko twamusabye ngo atuyobore. Ahubwo adushishikariza kumusaba ubwo bwenge (Imig. 2:1-6). None se twe twakoresha dute ubwenge bwacu? Tujye twigana Yehova twigishe abandi ibyo tuzi (Zab. 32:8). Abagaragu ba Yehova hari ibintu byinshi bakora kugira ngo bigishe abandi ibyo bazi. Urugero, dushobora gutoza abakiri bashya uko bakora umurimo wo kubwiriza. Nanone abasaza b’itorero bashobora gufasha abakozi b’itorero cyangwa abavandimwe bamaze igihe gito babatijwe, bakabatoza uko basohoza inshingano zitandukanye zo mu itorero. Ikindi kandi, abamaze igihe mu mirimo yo kubaka no kwita ku mazu y’umuryango wacu, bashobora gutoza abakiri bashya. w24.09 28-29 par. 11-12
Mwatubereye incuti magara.—1 Tes. 2:8.
Umusaza w’itorero agomba kuba ari “inyangamugayo.” Ni ukuvuga ko aba avugwa neza mu itorero, ku buryo nta kintu kibi ashinjwa (1 Tim. 3:2). Ikindi kandi, agomba kuba avugwa neza n’abantu batari abo mu itorero. Abantu batari Abahamya bashobora kunenga imyizerere yawe, ariko ntiwagombye gutuma bakunenga batekereza ko utari inyangamugayo cyangwa ko ufite imyifatire mibi (Dan. 6:4, 5). Jya wibaza uti: “Ese abantu bo mu itorero n’abo hanze yaryo bamvuga neza?” Niba “ukunda ibyiza,” uzita ku byiza abandi bakora kandi ubashimire imico myiza bagaragaza (Tito 1:8). Uzishimira gukorera abandi ibyiza ndetse ukore ibyo abantu batari bakwitezeho. Kuki abasaza bagomba gukunda ibyiza? Ni ukubera ko bazishimira kumara igihe kinini bafasha abavandimwe na bashiki bacu kandi bagasohoza inshingano zabo (1 Pet. 5:1-3). Nubwo bakoresha imbaraga nyinshi muri izo nshingano, ibyishimo babona iyo bakorera abandi, biruta ibyo baba bigomwe byose.—Ibyak. 20:35. w24.11 20-21 par. 3-5
Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.—Ibyak. 20:35.
Abakozi b’itorero basohoza inshingano z’ingenzi mu matorero yabo. Intumwa Pawulo yahaga agaciro kenshi abo bagabo b’indahemuka. Urugero, igihe yandikiraga Abakristo b’i Filipi, yoherereje intashyo abakozi b’itorero n’abasaza b’itorero (Fili. 1:1). Abavandimwe babatijwe baba bakuze cyangwa bakiri bato, bishimira kuba abakozi b’itorero. Urugero, umuvandimwe witwa Devan yahawe iyo nshingano afite imyaka 18, ariko umuvandimwe witwa Luis we yahawe iyo nshingano arengeje imyaka 50. Yavuze uko we n’abandi bakozi b’itorero benshi bumva bameze, agira ati: “Nishimira gukorera abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryanjye, ndi umukozi w’itorero. Barankunda kandi nanjye ndabakunda cyane.” Ese niba uri umuvandimwe wabatijwe, ariko ukaba utaraba umukozi w’itorero, wakwishyiriraho intego yo kuba we? w24.11 14 par. 1-3
Ndakwinginze Yehova, ibuka ukuntu nakoze ibigushimisha.—2 Abami 20:3.
Igihe Hezekiya umwami w’u Buyuda yari afite imyaka 39, yamenye ko yari arwaye indwara yari kuzamwica. Umuhanuzi Yesaya yamugejejeho ubutumwa buturutse kuri Yehova, buvuga ko iyo ndwara yari kumwica (2 Abami 20:1). Hezekiya yumvaga ko iyo ndwara izamwica byanze bikunze. Amaze kumva iyo nkuru ibabaje, yararize cyane, maze asenga Yehova amwinginga. Yehova yumvise isengesho rya Hezekiya kandi abona amarira ye. Yamugiriye impuhwe maze aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza.” Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, asezeranya Hezekiya ko azamwongerera imyaka yo kubaho, kandi avuga ko azakiza Yerusalemu Abashuri (2 Abami 20:4-6). None se wakora iki niba urwaye indwara, ariko ukaba ubona itazakira? Jya ubwira Yehova uko wiyumva mu isengesho, nubwo byaba ngombwa ko urira. Bibiliya itwizeza ko ari ‘Papa wo mu ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi, uduhumuriza’ mu bibazo byacu byose.—2 Kor. 1:3, 4. w24.12 24 par. 15-17
Mfite ibyiringiro nk’ibyo aba bantu na bo bafite, ko Imana izazura abakiranutsi n’abakiranirwa.—Ibyak. 24:15.
Tekereza ukuntu tuzashimishwa no kwakira abantu bazaba bazutse. Kwitegereza ibintu bitandukanye Yehova yaremye, bizatuma turushaho kumumenya neza (Zab. 104:24; Yes. 11:9). Ikiruta byose ariko, ni uko utazongera gukora icyaha. Ubwo rero icyo gihe, uzakorera Yehova bitabaye ngombwa ko wongera kumusaba imbabazi. Ese wahitamo ‘kumara igihe gito wishimira icyaha,’ kuruta iyo migisha yo mu gihe kizaza (Heb. 11:25)? Birumvikana ko utabikora! Iyo migisha ifite agaciro kenshi, ku buryo nta kintu cyo muri iyi si wayirutisha. Zirikana ko hari igihe kizagera, ntitwongere gutegereza Paradizo nk’uko bimeze ubu. Amaherezo tuzayigeramo kandi tuyibemo iteka ryose. Ibyo ntibyari gushoboka iyo Yehova atadukunda ngo yemere ko Umwana we adupfira. w25.01 29 par. 12
Ese urumva ibyo byananira Yehova?—Kub. 11:23.
Igitabo cy’Abaheburayo kivuga abantu benshi bagaragaje ko bizeraga Yehova. Umwe muri bo ni Mose wari ufite ukwizera kudasanzwe (Heb. 3:2-5; 11:23-25). Yehova ntiyamutengushye, kuko yabahaye ibyokurya n’amazi bari bakeneye, kugira ngo babashe kubaho mu butayu (Kuva 15:22-25; Zab. 78:23-25). Ariko nubwo Mose yari afite ukwizera gukomeye, hashize igihe kigera ku mwaka Yehova avanye Abisirayeli muri Egiputa, yatangiye kwibaza niba Yehova yari afite ubushobozi bwo kubaha inyama. Mose ashobora kuba atariyumvishaga ukuntu Yehova yari kubona inyama zihagije abantu babarirwa muri za miliyoni, bari bakambitse mu butayu. Imana yashubije Mose iti: “Ese urumva ibyo byananira Yehova” (Kub. 11:21-23)? Ni nkaho Yehova yabazaga Mose ati: “Ese urumva nananirwa gukora ibyo navuze ko nzakora?” w25.03 26 par. 1-2
[Imana] ntiyaretse guhana isi yo mu gihe cya Nowa.—2 Pet. 2:5.
Ese wagombye kubona ko inkuru ivuga iby’Umwuzure, ifite ikindi kintu isobanura mu buhanuzi? Oya rwose. Kubera iki? Impamvu ni uko nta mirongo yo muri Bibiliya ituma tubyumva dutyo. Ni byo koko Yesu yagereranyije igihe cyo kuhaba kwe n’iminsi ya Nowa. Ariko ntiyigeze avuga ko ikintu cyose cyabayeho mu gihe cya Nowa, cyagombaga kugira isohozwa ryagutse mu gihe kiri imbere, urugero nk’igihe Yehova yafungaga urugi rw’inkuge (Mat. 24:37-39). Igihe Nowa yumvaga ubutumwa buturutse kuri Yehova buvuga ko agiye kurimbura abantu yumvise ameze ate? Yagaragaje ko afite ukwizera, atangira kubaka inkuge (Heb. 11:7; 1 Pet. 3:20). No muri iki gihe, abantu bumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana baba bagomba kugaragaza ukwizera, maze bagashyira mu bikorwa ibyo bize (Ibyak. 3:17-20). Petero yavuze ko Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka.” Natwe muri iki gihe dukora umurimo wo kubwiriza kandi tugakora uko dushoboye ngo tugere ku bantu bose batuye ku isi hose. Ariko nubwo twagira dute, ntidushobora kugera ku bantu bose batuye isi mbere y’uko imperuka iza. w24.05 9-10 par. 3-5.
Yubaha abatinya Yehova.—Zab. 15:4.
Tugomba gushakisha uko twagirira neza abakunda Yehova kandi tukabubaha (Rom. 12:10). Twabikora dute? Kimwe mu byo twakora kivugwa muri uwo murongo wa Zaburi ya 15:4. Havuga ko umuntu Yehova atumira mu ihema rye, ‘icyo yasezeranyije atagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.’ Iyo tutubahirije ibyo twasezeranyije abandi birabababaza (Mat. 5:37). Urugero, Yehova asaba abo atumira mu ihema rye kubahiriza ibyo basezeranye n’abo bashakanye. Nanone kandi iyo ababyeyi bakoze uko bashoboye kose, bakubahiriza ibyo basezeranyije abana babo, biramushimisha. Urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu, ni rwo rutuma dukora uko dushoboye kose ngo twubahirize ibyo twabasezeranyije. Ubundi buryo twagaragazamo ko twubaha abakunda Yehova, ni ukubatumira kandi tukabakira (Rom. 12:13). Iyo tumarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu, bituma turushaho kubakunda kandi twese tukarushaho kuba incuti za Yehova. Nanone iyo twakiriye abandi, tuba twigana Yehova. w24.06 12 par. 15-16
Umuntu ni iki ku buryo wamuzirikana?—Zab. 8:4.
Yehova amenyesha inyigisho z’ukuri abantu bicisha bugufi (Mat. 11:25). Twicishije bugufi twemera izo nyigisho (Ibyak. 8:30, 31). Nubwo bimeze bityo ariko, tugomba kuba maso kugira ngo tutaba abibone. Iyo turi abibone, dushobora gutangira kumva ko ibitekerezo byacu bihuje n’amahame yo mu Byanditswe cyangwa amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Ni iki cyadufasha gukomeza kwicisha bugufi? Ni ukwibuka ko nta cyo turi cyo utugereranyije n’ukuntu Yehova akomeye (Zab. 8:3, 4). Nanone, dushobora gusenga Yehova tumusaba umuco wo kwicisha bugufi no kuba abantu bemera kwigishwa. Yehova azadufasha kugira ngo duhe agaciro ibyo atekereza dusanga mu Ijambo rye n’amabwiriza duhabwa n’umuryango we, kuruta ibyo twe dutekereza. Mu gihe usoma Bibiliya, ujye ushakisha ahantu hagaragaza uko Yehova akunda abantu bicisha bugufi, akanga abibone, abiyemera n’abishyira hejuru. Nanone, jya urushaho kwicisha bugufi mu gihe uhawe inshingano y’ubuyobozi cyangwa ituma urushaho kumenyekana. w24.07 10 par. 8-9
Abantu bake bazaba igihumbi kandi itsinda rito rihinduke abantu bakomeye. Njyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.—Yes. 60:22.
Kuva mu mwaka wa 1919, Yesu yashyizeho itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka kugira ngo bayobore umurimo wo kubwiriza kandi bahe abigishwa be amabwiriza ashingiye ku Ijambo ry’Imana (Luka 12:42). Twibonera ko Yehova yahaye umugisha uwo murimo bakora (Yes. 65:13, 14). Iyo tuza kuba tudakorera kuri gahunda, ntitwari gushobora gukora umurimo Yesu yadushinze (Mat. 28:19, 20). Urugero, ngaho tekereza ukuntu byari kugenda, iyo tuza kuba tudahabwa amafasi yo kubwirizamo. Buri wese yari kujya abwiriza aho yishakiye. Amafasi amwe yari kujya abwirizwamo kenshi n’ababwiriza batandukanye, mu gihe andi yari kuba atarabwirizwamo na gato. Urwo ni urugero rumwe, ariko nawe ushobora kubona izindi ngero zigaragaza akamaro ko gukorera kuri gahunda. Yesu yayoboye abigishwa be igihe yari ari hano ku isi, kandi akomeje kutuyobora no muri iki gihe. w24.04 8-9 par. 2-4
Nuhinduka ugakora ibyiza uzemerwa. Ariko nudahinduka ngo ukore ibyiza, icyaha kigutegeye ku muryango kandi ni wowe gishaka.—Intang. 4:7.
Kayini ni we mwana wa mbere Adamu na Eva babyaye. Kimwe n’abandi bana bakomotse kuri Adamu na Eva, Kayini na we yarazwe icyaha n’ababyeyi be. Nanone Bibiliya ivuga ko “ibikorwa bye byari bibi” (1 Yoh. 3:12). Birashoboka ko ari cyo cyatumye Yehova ‘atamwishimira kandi ntiyemere ituro rye.’ Aho kugira ngo Kayini ahindure imyifatire ye, ‘yararakaye cyane kandi mu maso ye harijima.’ Ni iki Yehova yakoze nyuma yaho? Yavugishije Kayini (Intang. 4:3-7). Yehova yafashije Kayini gutekereza, amubwira ko nakora ibyiza azamuha umugisha. Nanone Yehova yabwiye Kayini ko gukomeza kugira umujinya, byashoboraga gutuma akora ibintu bibi. Ikibabaje ni uko Kayini atamwumviye. Yanze ko Yehova amufasha kwihana. Ese nubwo byagenze bityo, Yehova yaretse gukomeza gufasha abanyabyaha kwihana? Oya rwose! w24.08 10 par. 8
Muzahitemo ubuzima kugira ngo mukomeze kubaho.—Guteg. 30:19.
Mose yibukije Abisirayeli ko bashoboraga kugira ubuzima bwiza. Yehova yari kubaha imigisha bakabaho igihe kirekire mu gihugu yabasezeranyije. Kandi icyo gihugu cyari cyiza rwose! Mose yababwiye uko cyari kimeze agira ati: ‘Gifite imijyi minini kandi myiza mutubatse, gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza mutashyizemo, ibyobo by’amazi mutacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo mutateye’ (Guteg. 6:10, 11). Nanone Mose yabwiye Abisirayeli ibyo bagombaga kwitondera. Yababwiye ko niba bifuza kuguma muri icyo gihugu cyiza, bagombaga kumvira amategeko ya Yehova. Mose yabasabye ‘guhitamo ubuzima,’ ibyo bakabikora batega amatwi Yehova kandi ‘bakamubera indahemuka’ (Guteg. 30:20). Ariko Abisirayeli ntibumviye Yehova. Ibyo byatumye nyuma y’igihe Imana yemera ko Abashuri bajyana Abisirayeli mu kindi gihugu ku ngufu, nyuma yaho Abanyababuloni na bo babigenza batyo.—2 Abami 17:6-8, 13, 14; 2 Ngoma 36:15-17, 20. w24.11 9 par. 5-6
Nta muntu ushobora kuza aho ndi, atazanywe na Papa wo mu ijuru, ari na we wantumye.—Yoh. 6:44.
Muri iki gihe, abantu benshi bavuga ko bizera Yesu kandi ko ari umukiza wabo (Yoh. 6:29). Ariko ibyo ntibihagije, kuko hari abantu benshi b’i Galilaya bigeze kwizera Yesu, ariko bakagera aho bakabireka. Kubera iki? Abenshi muri abo bantu, bakurikiraga Yesu bitewe gusa n’uko yabahaga ibyo babaga bifuza. Bashakaga ko abakiriza abarwayi mu buryo bw’igitangaza, akabaha ibyokurya by’ubuntu kandi akababwira ibyo bifuza kumva. Icyakora Yesu yagaragaje ko ibyo bidahagije, kugira ngo umuntu abe umwigishwa we nyakuri. Ntiyari yaraje mu isi azanywe no guha abantu ibyo bifuza gusa. Yababwiye ko bagomba ‘kuza aho ari,’ ni ukuvuga ko bagombaga gukurikiza ibyo yigishaga byose.—Yoh. 5:40. w24.12 12 par. 12-13
Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero.—Efe. 5:25.
Ni iki umugabo yakora ngo areke guhohotera umugore we no kumutesha agaciro? Yakora uko ashoboye ngo yigane Yesu. Uko Yesu yafataga abigishwa be, bishobora gutuma umugabo amenya uko akwiriye gufata umugore we. Reka turebe isomo abagabo bavana ku buryo Yesu yafataga intumwa ze n’uko yavuganaga na zo. Yesu yafataga neza intumwa ze kandi akazubaha. Ntiyigeraga azibwira nabi cyangwa ngo azitwaze igitugu. Nubwo yazirushaga ububasha, ntiyigeze abukoresha kugira ngo azereke ko zari munsi ye cyangwa ngo azitere ubwoba. Ahubwo yicishaga bugufi akazikorera (Yoh. 13:12-17). Yabwiye abigishwa be ati: “Munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Mat. 11:28-30). Uwo murongo ugaragaje ko Yesu yitondaga. Umuntu witonda si uko nta mbaraga aba afite, ahubwo aba ashoboye kwifata. Iyo hagize umushotora akomeza gutuza kandi akifata. w25.01 10 par. 10-11
Ibyo ukora byose ujye ubyereka Yehova.—Imig. 16:3.
Uko iminsi y’imperuka igenda igana ku iherezo, ni ko hazagenda harushaho kuba ibibazo by’amafaranga. Imyivumbagatanyo, intambara, ibiza cyangwa ibyorezo by’indwara bishobora gutuma tubura amafaranga cyangwa akazi, ibyo dutunze cyangwa aho kuba. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro igaragaza ko Yehova azatwitaho? Ikintu cy’ingenzi wakora kandi kikakugirira akamaro, ni ukubwira Yehova ibiguhangayikishije byose. Ushobora kumusenga umusaba ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza no gutuza kugira ngo ‘udahangayika wibaza byinshi’ (Luka 12:29-31). Jya umusenga kenshi kugira ngo agufashe kunyurwa n’ibyo ufite (1 Tim. 6:7, 8). Jya ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo umenye icyo wakora mu gihe ubukungu bwifashe nabi. Hari abantu benshi bavuze ko gusoma ingingo ziri ku rubuga rwacu rwa jw.org zivuga ku by’amafaranga, byabafashije cyane. w25.03 28-29 par. 10-11
Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye.—Ibyak. 10:28.
Hari igihe cyageze, maze abanyamahanga batakebwe bemererwa kuba abagize ubwoko bw’Imana. Intumwa Petero yahawe inshingano yo kubwiriza umunyamahanga witwaga Koruneliyo, akaba ari umwe mu banyamahanga ba mbere babaye Abakristo. Ubusanzwe, nta mishyikirano abanyamahanga bagiranaga n’Abayahudi. Ubwo rero birashoboka ko Petero yagombaga guhindura imitekerereze, kugira ngo ashobore kubwiriza abanyamahanga. Igihe Petero yari amaze kumenya uko Imana yabonaga abo banyamahanga, na we yahinduye uko yabafataga. Ni yo mpamvu igihe Koruneliyo yasabaga Petero kujya iwe, yahise ajyayo ‘atajijinganyije’ (Ibyak. 10:28, 29). Yabwirije Koruneliyo n’abo mu rugo rwe, nuko barabatizwa (Ibyak. 10:21-23, 34, 35, 44-48). Mu myaka yakurikiyeho, Petero yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kugira imitekerereze imwe’ (1 Pet. 3:8). Natwe nitwigana imitekerereze ya Yehova nk’uko Bibiliya ibitwigisha, tuzahuza imitekerereze n’abavandimwe na bashiki bacu. w25.03 9-10 par. 7-8
Ntimugashukwe n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka.—Heb. 13:9.
Uko abantu bo muri iyi si batekereza, bigenda birushaho gutandukana cyane n’uko Yehova abona ibintu (Imig. 17:15). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko tumenya imitekerereze idakwiriye kandi tukayirinda. Ntitugomba kwemera ko abaturwanya baduca intege cyangwa ngo batubuze gukomeza gukorera Yehova. Byaba byiza twumviye inama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo, ibasaba guhatanira kugira ukwizera gukomeye. Ibyo bikubiyemo kwiyigisha Bibiliya neza, kugira ngo dushobore kumenya Yehova n’uko abona ibintu. Ibyo dukomeza kubikora na nyuma yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Uko igihe tumaze turi Abahamya ba Yehova cyaba kingana kose, tugomba kugira gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha (Zab. 1:2). Ibyo bizadufasha kugira ukwizera gukomeye, akaba ari na byo Pawulo yasabye Abakristo b’Abaheburayo mu ibaruwa yabandikiye.—Heb. 11:1, 6. w24.09 10 par. 7-8
Mwegere Imana na yo izabegera.—Yak. 4:8.
Iyo tubona ko Yehova ari incuti yacu koko, gukomeza kumubera indahemuka biratworohera. Ibyo ni byo byabaye kuri Yozefu. Yanze gukora icyaha cy’ubusambanyi kubera ko yibukaga ko Yehova ari incuti ye, akaba atarashakaga kumubabaza (Intang. 39:9). Ubwo rero niba twifuza kuba incuti za Yehova, tugomba gufata umwanya tukamusenga kandi tukiyigisha Ijambo rye. Ibyo ni byo bizatuma ubucuti dufitanye na we bukomera. Kimwe na Yozefu, niba tubona ko Yehova ari incuti yacu ikomeye, tuzirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza. Abantu bibagirwa ko Yehova ari Imana nzima, bashobora kumuhemukira mu buryo bworoshye. Reka turebe ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari mu butayu. Bari basanzwe bazi neza ko Yehova ariho, ariko batangira gushidikanya bibaza niba yari kubitaho (Kuva 17:2, 7). Byatumye bigomeka kuri Yehova. Ubwo rero ntidukwiriye kwigana urugero rwabo rubi, ahubwo dukwiriye kurwirinda.—Heb. 3:12. w24.06 24 par. 14-15
Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi arabumva iyo bamutakiye.—Zab. 34:15.
Turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka kandi tuzi ko ibintu bituma tubabara tukarira, bizarushaho kwiyongera. Yehova abona amarira yacu kandi bikamubabaza. Iyo dukomeje kumubera indahemuka nubwo tuba tubabaye kandi turira, akomeza kudukunda, kandi akibuka amarira twarize. Ubwo rero mu gihe duhanganye n’ibibazo bituremereye, tujye tumusenga tumubwire uko twiyumva. Ntitukigere twitarura abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Ikindi kandi, nidukomeza gusoma Bibiliya, tuzabonamo amagambo Yehova atubwira yo kuduhumuriza. Tujye twizera tudashidikanya ko nidukomeza kumubera indahemuka, azaduha imigisha. Muri iyo migisha dutegereje harimo kuduhanagura amarira twatewe no kugira agahinda, ayo twarize bitewe no guhemukirwa n’uwo twari twizeye n’amarira twarize bitewe no kwiheba (Ibyah. 21:4). Icyo gihe tuzarira amarira y’ibyishimo gusa. w24.12 20 par. 3; 25 par. 19
Yehova aravuga ati: “Muri abahamya banjye.”—Yes. 43:12.
Yehova yaduhaye inshingano yo kumubera Abahamya kandi adusezeranya ko azadufasha kugira ubutwari (Yes. 43:10, 11). Reka turebe ibintu bine akora kugira ngo tugire ubutwari. Icya mbere, igihe cyose tubwiriza ubutumwa bwiza, Yesu aba ari kumwe natwe (Mat. 28:18-20). Icya kabiri, Yehova yaduhaye abamarayika kugira ngo badufashe (Ibyah. 14:6). Icya gatatu, yaduhaye umwuka wera udufasha kwibuka ibintu twize (Yoh. 14:25, 26). Icya kane, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo dukorane uwo murimo. Kuba Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu badushyigikira, bituma tugira ubutwari tugakomeza gukora uwo murimo. Ese iyo wagiye kubwiriza ugasanga ingo nyinshi nta bantu barimo, wumva biguciye intege? Ushobora kwibaza uti: “Ese ubu bari he? (Ibyak. 16:13)? Ese ayo masaha baba bagiye mu kazi cyangwa baba bagiye guhaha?” Ese niba ari uko bimeze, uramutse ugiye kubwiriza mu muhanda si bwo wabona abantu benshi? w24.04 17 par. 10-11
None se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?—1 Tim. 3:5.
Niba uri umutware w’umuryango kandi ukaba wifuza kuba umusaza w’itorero, abagize umuryango wawe bagomba kuba bavugwa neza. Ubwo rero, ugomba kuba ‘uyobora neza abo mu rugo rwawe.’ Ibyo bisobanura ko ugomba kuba wita ku bagize umuryango wawe ubigiranye urukundo, kandi ukajya ubafatira imyanzuro myiza. Ibyo bikubiyemo kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kubafasha kujya mu materaniro no kubafasha gukora umurimo wo kubwiriza. Niba uri umubyeyi abana bawe bato bagombye kuba “bumvira kandi bitwara neza” (1 Tim. 3:4). Ugomba kubigisha kandi ukabatoza ubigiranye urukundo. Kimwe n’abandi bana, abana bawe na bo bakeneye guseka no gukina. Ariko nanone ugomba kubatoza kukumvira, kubaha abandi no kugira imyifatire myiza. Nanone ugomba gukora uko ushoboye kose ugafasha abana bawe kuba incuti za Yehova, gukurikiza amahame yo muri Bibiliya no kugira amajyambere kugira ngo babatizwe. w24.11 22 par. 10-11
Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze.—Yoh. 15:13.
Uko turushaho kwifatanya mu murimo wa Yehova, ni ko tubona ukuntu adushyigikira maze tukarushaho kumwiringira (1 Kor. 3:9). Nubwo bimeze bityo ariko, tuzirikana ko Yehova adashobora kugereranya ibyo ukora n’ibyo abandi bakora. Azi neza urukundo umukunda. Iyo umushimira kubera impano y’incungu, arabibona kandi bikamushimisha (1 Sam. 16:7; Mar. 12:41-44). Igitambo cy’incungu ni cyo gituma tubabarirwa ibyaha byacu, tukaba incuti za Yehova kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Twifuza guhora dushimira Yehova kubera urukundo yatugaragarije, rwatumye aduha iyo migisha yose (1 Yoh. 4:19). Nanone dukwiriye kugaragaza ko dushimira Yesu wadukunze, maze akemera kudupfira. w25.01 31 par. 16-18
Nahoraga mpangayitse umunsi wose.—Zab. 73:14.
Tekereza uko umwanditsi wa Zaburi ya 73 yumvaga ameze. Yabonaga abantu badasenga Yehova babayeho neza, bafite ubuzima bwiza, ari abakire kandi basa n’aho nta bibazo bafite (Zab. 73:3-5, 12). Iyo yabitegerezaga akabona ukuntu basa n’ababayeho neza, yibazaga niba gukorera Yehova hari icyo bimaze. Yavuze ko ibyo bitekerezo byamucaga intege, ‘bikamuhangayikisha umunsi wose’ (Zab. 73:13, 14). None se yakoze iki kugira ngo arwanye ibyo bitekerezo byamucaga intege? Uwo mwanditsi wa zaburi yagiye ahantu hatuje, mu rusengero rwa Yehova (Zab 73:16-18). Aho ni ho yashoboraga gutekereza neza, ari kumwe n’abagaragu ba Yehova. Yasobanukiwe ko nubwo bamwe muri abo bantu bari babayeho neza, batari bazi neza uko byari kubagendekera nyuma y’igihe kirekire. Gusobanukirwa ibyo, byatumye agira amahoro yo mu mutima amenya ko gukorera Yehova ari wo mwanzuro mwiza yagombaga gufata. Ni yo mpamvu yiyemeje gukomeza gukorera Yehova.—Zab. 73:23-28. w24.10 27 par. 11-12
Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.—Zab. 83:18.
Yehova ni we watwise “abahamya” (Yes. 43:10-12). Mu myaka ishize, hari amagambo yagaragaye mu ibaruwa y’Inteko Nyobozi agira ati: “Nta kintu giteye ishema nko kwitwa Umuhamya wa Yehova.” Kuki bimeze bityo? Reka dufate urugero. Tuvuge ko ushaka umuntu ugutangira ubuhamya mu rukiko. Washaka umuntu uzi, wizeye, uvugwa neza, ku buryo ubuhamya azatanga buzemerwa. Igihe Yehova yadutoranyaga ngo tube Abahamya be, yari agaragaje ko atuzi neza, ko atwiringira, kandi ko yizeye ko tuzahamya ko ari we Mana y’ukuri yonyine. Twumva ibyo biduteye ishema, ku buryo dukoresha uburyo bwose tubonye, tukamenyekanisha izina rye, kandi tukagaragaza ko ibinyoma byose byamuvuzweho, nta shingiro bifite. Iyo dukoze ibyo, tuba tugaragaje ko turi Abahamya ba Yehova koko.—Rom. 10:13-15. w24.05 18 par. 13
Akiza abari barwaye bose.—Mat. 8:16.
Yesu yishimiraga gukorera abandi. Iyo yabaga afasha abandi, ntiyabigishaga gusa, ahubwo yabahaga n’ibyo babaga bakeneye. Yakoraga ibitangaza hakaboneka ibyokurya, akabiha abigishwa be ngo babitange (Mar. 6:41). Iyo yabigenzaga atyo, yabaga atoza abigishwa be gukorera abandi. Nanone kandi yabaga agaragaje ko imirimo abakozi b’itorero bakora aba ari iy’ingenzi. Tekereza ibyishimo abigishwa ba Yesu bagiraga, igihe babaga bafatanya na we gutanga ibyokurya byabonetse mu buryo bw’igitangaza, kugeza abantu bose ‘bariye bagahaga’ (Mar. 6:42). Birumvikana ko icyo gihe atari bwo bwonyine Yesu yagaragaje ko ashyira iby’abandi bakeneye mu mwanya wa mbere, kuruta ibyo we yari akeneye. Igihe cyose yamaze hano ku isi yagikoresheje akorera abandi (Mat. 4:23). Yesu yashimishwaga no kwigisha abandi kandi agatuma babona ibyo bakeneye yicishije bugufi. w24.11 16 par. 10-11
Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.—2 Tim. 3:1.
Uko ‘iminsi y’imperuka’ igenda irushaho kuba mibi, nta gushidikanya ko tuzabona uburyo bwinshi bwo gufasha abavandimwe bacu bafite ibibazo. Dushobora no gufasha abavandimwe na bashiki bacu bahangayitse. Bumwe mu buryo twabikoramo, ni ukubakira neza igihe baje ku Nzu y’Ubwami. Ubwo rero mu gihe abavandimwe na bashiki bacu baje mu materaniro, tujye dukora uko dushoboye kose kugira ngo bumve bakunzwe, bahumurijwe kandi bafite umutekano. Abasaza b’itorero bashobora guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bari mu bibazo. Iyo abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibiza cyangwa barwaye, abasaza b’itorero bahita bashakisha uko babafasha. Nanone kandi bababwira icyo bakora kandi bakabahumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana. Abavandimwe na bashiki bacu bisanzura ku musaza w’itorero ugwa neza, wishyira mu mwanya w’abandi kandi ubatega amatwi. Iyo mico, ituma abagize itorero bumva bitaweho, kandi gukurikiza inama zishingiye kuri Bibiliya abasaza b’itorero babagiriye bikaborohera.—1 Tes. 2:7, 8, 11. w24.06 29 par. 12-13
Ntiyatwimye Umwana wayo.—Rom. 8:32.
Ntidukwiriye gutekereza ko kuba Imana ishobora byose, nta kintu cyayibabaza cyangwa ngo kiyishimishe. Imana yaremanye abantu ubushobozi bwo kubabara cyangwa kwishima. Ubwo rero, kubera ko Bibiliya ivuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana, na yo ishobora kubabara cyangwa ikishima. Hari aho Bibiliya igaragaza ko Yehova yigeze kubabara (Zab. 78:40, 41). Yehova yumvise ababaye, igihe yabonaga abantu bica Umwana we, nyuma yo kumukorera ibikorwa by’iyicarubozo. Igitambo cy’incungu kigaragaza ko nta warusha Yehova kudukunda, niyo yaba ari mwene wacu udukunda cyane cyangwa incuti yacu magara (Rom. 8:32, 38, 39). Twizera tudashidikanya ko Yehova adukunda, kurusha n’uko twikunda. Ese wifuza kubaho iteka ryose? Yehova arabikwifuriza kurusha n’uko ubitekereza. Ese wifuza kubabarirwa ibyaha? Yehova yifuza kukubabarira, kurusha uko ubitekereza. Icyo adusaba ni ukugaragaza ko tumushimira kubera impano y’incungu yaduhaye, tukamwizera kandi tukamwumvira. Incungu igaragaza urukundo rwinshi Yehova adukunda.—Umubw. 3:11. w25.01 22-23 par. 8-9
Mukomeze mugenzure mumenye neza ibyo Umwami yemera.—Efe. 5:10.
Twese hari igihe dufata imyanzuro dushingiye ku byo tubona, ibyo twumva n’uko twiyumva. Ariko gufata umwanzuro dushingiye gusa ku byo tubona n’ibyo twumva, bishobora kutuyobya, kandi niyo bitatuyobya, dushobora gusanga twakoze ibintu Yehova yanga (Umubw. 11:9; Mat. 24:37-39). Ariko iyo tugenda tuyobowe no kwizera, tuba dushobora gufata imyanzuro “Umwami yemera.” Gukurikiza inama Yehova atugira, bituma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukumva twishimye by’ukuri (Zab. 16:8, 9; Yes. 48:17, 18). Nanone kandi nidukomeza kugenda tuyobowe no kwizera, tuzabona ubuzima bw’iteka (2 Kor. 4:18). None se twabwirwa n’iki niba tugenda tuyobowe no kwizera cyangwa niba tugenda tuyobowe n’ibyo tureba? Icyadufasha kubimenya, ni ukureba icyo dushingiraho dufata imyanzuro. Ese dufata imyanzuro dushingiye gusa ku byo tureba, cyangwa dufata imyanzuro dushingiye ku nama Yehova atugira? w25.03 20-21 par. 3-4
Mujye mubana amahoro.—1 Tes. 5:13.
Buri wese muri twe afite inshingano y’ingenzi yo gutuma abandi bumva bakunze paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwigana Yehova. Nta muntu ahatira kuza mu muryango we. Ahubwo Bibiliya ivuga ko ‘yireherezaho’ abantu mu bugwaneza (Yoh. 6:44; Yer. 31:3). Abantu bifuza kumenya Yehova, iyo bamaze kumenya ukuntu Yehova abakunda bakamenya n’imico ye, bumva bifuza kujya mu muryango we. Twakora iki ngo imico n’imyifatire yacu myiza bitume abantu bifuza kuza muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka? Kimwe mu byo twakora ni ugukunda Abakristo bagenzi bacu kandi tukabagirira neza. Iyo abantu bashya baje mu materaniro yacu, tuba twifuza ko bamera nk’uko abantu b’i Korinto batizeraga bumvise bameze, igihe bajyaga mu materaniro y’Abakristo. Baravuze bati: “Imana iri muri mwe” (1 Kor. 14:24, 25; Zek. 8:23). Ubwo rero, tugomba gukomeza gukurikiza inama yatanzwe mu isomo ry’uyu munsi. w24.04 23-24 par. 16-17

