Kuva 15:1-27
15 Icyo gihe Mose n’Abisirayeli baririmbira Yehova iyi ndirimbo bagira bati:
“Ndaririmbira Yehova kuko yatsinze bidasubirwaho.
Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.
2 Yah* ni we mbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye kuko ari we gakiza kanjye.
Ni we Mana yanjye, nzajya musingiza. Ni we Mana ya data kandi nzamuhesha ikuzo.
3 Yehova ni intwari mu ntambara. Yehova ni ryo zina rye.
4 Yaroshye mu nyanja ingabo za Farawo n’amagare ye y’intambara,Kandi abarwanyi be b’intwari barohamye mu Nyanja Itukura.
5 Barengewe n’amazi menshi cyane. Bamanutse nk’ibuye bagera hasi cyane.
6 Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo gufite imbaraga nyinshi.Yehova, ukuboko kwawe kw’iburyo kujanjagura umwanzi.
7 Ububasha bwawe burahebuje, urimbura abakwigomekaho.Wohereza uburakari bwawe bugurumana, bukabatwika bagashya nk’ibikenyeri.
8 Umwuka wawe watumye amazi yirundarunda ahagarara nk’urukuta.Amazi yo mu nyanja hagati arafatana.
9 Umwanzi yaravuze ati: ‘Nzabakurikira! Nzabafata!
Nzagabanya abantu ibyo nanyaze! Nzafata ibyo nshaka byose!
Nzakura inkota yanjye! Ukuboko kwanjye kuzabirukana!’
10 Wahuhishije umwuka wawe, inyanja irabarengera.Barohamye nk’icyuma kiremereye mu mazi ateye ubwoba.
11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?
Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?
Ni wowe ukwiriye gutinywa no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza, wowe ukora ibitangaza.
12 Warambuye ukuboko kwawe kw’iburyo, isi irabamira.
13 Urukundo rwawe ni rwo rwatumye uyobora abo wacunguye.Imbaraga zawe ni zo uzabayoboza ubatuze ahantu hawe hera.
14 Abantu bazabyumva bahinde umushyitsi.Abatuye mu Bufilisitiya bazagira imibabaro.
15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahagarika umutima.Abategetsi bakomeye* b’i Mowabu bazahinda umushyitsi.
Abatuye i Kanani bose bazacika intege.
16 Bazafatwa n’ubwoba batinye.
Yehova, bazahagarara batanyeganyega nk’ibuye bitewe no gukomera k’ukuboko kwawe, kugeza aho abantu bawe bazaba bamaze gutambuka,Kugeza aho abantu witoranyirije bazaba bamaze kugenda.
17 Yehova, uzabazana ubashyire ku musozi wawe,*Uzabashyira ahantu witeguriye ngo uhature.
Yehova, uzabashyira mu rusengero rwawe rwashyizweho n’amaboko yawe.
18 Yehova azaba umwami iteka ryose.
19 Igihe amafarashi ya Farawo n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be bajyaga mu nyanja,Yehova yagaruye amazi y’inyanja arabarengera,Ariko Abisirayeli bo bagenda mu nyanja ku butaka bwumutse.”
20 Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ishako* maze abagore bose basohokana na we bafite amashako babyina.
21 Abagabo barateraga Miriyamu akikiriza ati:
“Muririmbire Yehova kubera ko yatsinze bidasubirwaho.
Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”
22 Hanyuma Mose avana Abisirayeli ku Nyanja Itukura berekeza mu butayu bwa Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu ariko ntibabona amazi.
23 Amaherezo bagera i Mara, ariko ntibashobora kunywa amazi y’i Mara kuko yashariraga. Ni cyo cyatumye ahita Mara.*
24 Abantu batangira kwitotombera Mose bati: “Turanywa iki?”
25 Mose atakira Yehova. Yehova amwereka igiti maze Mose akijugunya mu mazi, amazi areka gusharira.
Aho ngaho ni ho Imana yabashyiriyeho itegeko n’ihame ryari kuzajya rishingirwaho mu kubacira urubanza kandi aho ni ho yabageragereje.
26 Irababwira iti: “Nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu mudaciye ku ruhande maze mugakora ibyo gukiranuka mu maso ye, mukumvira amategeko ye kandi mugakurikiza amabwiriza ye yose, nta ndwara n’imwe nzabateza mu zo nateje Abanyegiputa kuko ndi Yehova ubakiza.”
27 Hanyuma bagera muri Elimu, ahari amasoko 12 y’amazi n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bashinga amahema hafi y’amazi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni impine y’izina Yehova.
^ Cyangwa “abategetsi b’abanyagitugu.”
^ Cyangwa “umusozi w’umurage wawe.”
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Bisobanura “gusharira.”