Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 11:1-30
11 Yesu amaze guha abigishwa be 12 ayo mabwiriza, ava aho ajya kwigisha no kubwiriza mu mijyi yo hafi aho.
2 Ariko igihe Yohana yari muri gereza, yumvise iby’imirimo Kristo akora, amutumaho abigishwa be
3 ngo bamubaze bati: “Ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”
4 Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona:
5 Abafite ubumuga bwo kutabona barareba, abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
6 Ugira ibyishimo ni uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”
7 Bakimara kuva aho, Yesu atangira kubwira abantu benshi bari bamuteze amatwi ibya Yohana, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?
8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane? Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami!
9 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo! Ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.
10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘Dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’
11 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.
12 Ariko uhereye mu gihe cya Yohana Umubatiza kugeza ubu, Ubwami bwo mu ijuru ni yo ntego abantu baharanira kugeraho, kandi ababuharanira barabubona bakabukomeza.
13 Ari Abahanuzi, ari n’Amategeko, byose byahanuye kugeza kuri Yohana,
14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we ‘Eliya wagombaga kuza.’
15 Ushaka kumva niyumve.
16 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo
17 bati: ‘Twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’*
18 Mu by’ukuri, Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati: ‘Afite umudayimoni.’
19 Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa, na bwo baravuga bati: ‘Ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni inshuti y’abasoresha n’abanyabyaha.’ Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”
20 Hanyuma acyaha imijyi yari yarakoreyemo ibitangaza byinshi, kubera ko abayituyemo batihannye.
21 Aravuga ati: “Uzahura n’ibibazo bikomeye Korazini we! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro kandi bakicara mu ivu.
22 Ndababwira ko ku Munsi w’Urubanza, abaturage b’i Tiro n’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.
23 Nawe Kaperinawumu, ese wibwira ko uzakuzwa ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye mu Mva,* kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi.
24 Ni yo mpamvu mbabwira ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”
25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati: “Data Mwami w’ijuru n’isi ndagusingiriza mu ruhame, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abameze nk’abana bato.
26 Data, rwose wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.
27 Ibintu byose nabihawe na Data, kandi nta muntu uzi Umwana mu buryo bwuzuye keretse Data, kandi nta n’uzi Data mu buryo bwuzuye keretse Umwana, n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kumuhishurira.
28 Nimuze munsange, mwese abarushye n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura.
29 Mwemere kuba abigishwa* banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.
30 Kuba umwigishwa wanjye ntibiruhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.”
^ Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, Imva rusange y’abantu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimwikorere umugogo wanjye.” Umugogo ni igiti bashyiraga ku ntugu z’abantu cyangwa ku matungo kugira ngo kibafashe kwikorera imitwaro iremereye.