Yesaya 11:1-16
11 Ku gishyitsi+ cya Yesayi hazashibukaho ishami+Kandi igiti kizashibuka+ ku mizi ye kizera imbuto.
2 Umwuka wa Yehova uzaba kuri we,+Umwuka w’ubwenge+ n’ubuhanga,Umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga,+Umwuka wo kumenya no gutinya Yehova.
3 Azishimira gutinya Yehova.+
Ntazaca urubanza ashingiye ku bigaragarira amaso ye,Cyangwa ngo akosore umuntu ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise.+
4 Azacira aboroheje urubanza ruhuje n’ubutabera*Kandi azakosora mu buryo bukwiriye abicisha bugufi bo mu isi.
Azakubitisha isi inkoni yo mu kanwa ke+Kandi yicishe abantu babi umwuka wo mu kanwa ke.+
5 Gukiranuka kuzaba umukandara yambaraN’ubudahemuka bube umukandara yambara mu nda.*+
6 Isega izabana amahoro n’umwana w’intama,+Ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene,Inyana n’intare* n’itungo ribyibushye bizabana*+Kandi umwana muto ni we uzabiyobora.
7 Inka n’idubu bizarisha hamweKandi izo zizabyara zizaryama hamwe.
Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+
8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka ifite ubumaraKandi umwana muto azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka ifite ubumara.
9 Nta cyo bizangiza+Cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya ku musozi wanjye wera,+Kuko kumenya ikuzo rya Yehova bizuzura isiNk’uko amazi atwikira inyanja.+
10 Kuri uwo munsi, umuzi wa Yesayi+ uzabera ibihugu byinshi ikimenyetso.+
Ni we ibihugu bizabaza icyo byakora*+Kandi aho atuye hazagira icyubahiro.
11 Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+
12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+
13 Ishyari rya Efurayimu rizashira+Kandi abanga Yuda bazakurwaho.
Efurayimu ntazagirira Yuda ishyariNa Yuda ntazanga Efurayimu.+
14 Bazihuta bagana mu misozi* y’iburengerazuba, kugira ngo batere Abafilisitiya.
Bose hamwe bazasahura abantu b’Iburasirazuba.
Bazatsinda Edomu+ na Mowabu+Kandi Abamoni bazaba abayoboke babo.+
15 Yehova azagabanyamo kabiri* igice cy’inyanja ya Egiputa,+Anyuze ikiganza cye hejuru ya rwa Ruzi,*+Azakubitisha umwuka we ushyushye imigezi yarwo irindwiKandi azatuma abantu bambuka bambaye inkweto.
16 Hazabaho umuhanda munini+ uva muri Ashuri abantu be basigaye bazacamo,+Nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “gukiranuka.”
^ Cyangwa “mu rukenyerero.”
^ Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Inyana n’intare bizarisha hamwe.”
^ Cyangwa “ibihugu bizamushaka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azarambura ukuboko kwe.”
^ Ni ukuvuga, Babuloniya.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutugu.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Azakamya.”
^ Ni ukuvuga, Ufurate.