Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 28:1-20
28 Isabato irangiye, butangiye gucya ku munsi wa mbere w’icyumweru,* Mariya Magadalena na Mariya wundi baza kureba ya mva.+
2 Bahageze basanga habaye umutingito ukomeye, kuko umumarayika wa Yehova* yari yamanutse mu ijuru yegera imva, akuraho rya buye maze aryicaraho.+
3 Uwo mumarayika yasaga n’umurabyo, kandi imyenda ye yari umweru cyane nk’urubura.+
4 Abarinzi bamubonye bagira ubwoba bwinshi cyane baratitira, bamera nk’abapfuye.
5 Nuko umumarayika abwira ba bagore ati: “Mwigira ubwoba, ndabizi ko mushaka Yesu wamanitswe ku giti.+
6 Nta wuri hano kuko yazutse nk’uko yabivuze.+ Nimuze murebe aho yari aryamye.
7 Ngaho nimwihute mujye kubwira abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubabanziriza kujya i Galilaya.+ Aho ni ho muzamubonera. Ubwo ni bwo butumwa nari mbafitiye.”+
8 Nuko bahita bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bariruka bajya kubibwira abigishwa be.+
9 Yesu ahura na bo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” Baramwegera bamukora ku birenge maze baramwunamira.*
10 Hanyuma Yesu arababwira ati: “Mwigira ubwoba! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.”
11 Bakiri mu nzira, bamwe mu barinzi+ bajya mu mujyi maze babwira abakuru b’abatambyi uko ibintu byose byari byagenze.
12 Abo batambyi bahura n’abayobozi b’Abayahudi bajya inama, maze baha abo basirikare amafaranga menshi,*
13 barababwira bati: “Mujye muvuga muti: ‘abigishwa be baje nijoro dusinziriye baramwiba.’+
14 Na guverineri nabyumva tuzabimwemeza,* kandi namwe nta kibazo muzagira.”
15 Nuko bafata ayo mafaranga, bakora ibyo bategetswe. Hanyuma icyo kinyoma gikwira ahantu hose mu Bayahudi kugeza n’uyu munsi.*
16 Icyakora abigishwa 11 bo bajya i Galilaya+ ku musozi Yesu yari yababwiye.+
17 Bamubonye baramwunamira, ariko bamwe batangira gushidikanya, bibaza niba ari we koko.
18 Nuko Yesu arabegera avugana na bo, arababwira ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.+
19 None rero, nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa,+ mubabatiza+ mu izina rya Papa wo mu ijuru n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera.
20 Mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose,+ kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Cyangwa “baramupfukamira.” Mu gihe cy’Abisirayeli iki cyabaga ari igikorwa kigaragaza ko wubashye umuntu.
^ Cyangwa “ibiceri by’ifeza byinshi.”
^ Cyangwa “tuzabimusobanurira.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.