Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

Yehova yifuza ko bose bihana

Yehova yifuza ko bose bihana

‘Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.’​—2 PET. 3:9.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice turi busobanukirwe icyo kwihana bisobanura, impamvu ari iby’ingenzi n’uko Yehova afasha abantu bose kwihana.

1. Kwihana bisobanura iki?

 IYO dukoze ikintu kibi, tuba tugomba kwihana. Kwihana kuvugwa muri Bibiliya ni ukubabazwa n’ibintu bibi wakoze ukareka kubikora, kandi ukiyemeza kutongera kubikora.—Reba Ibisobanuro by’amagambo yo muri Bibiliya, ku ijambo “Kwihana.”

2. Kuki twese dukeneye gusobanukirwa ibirebana no kwihana? (Nehemiya 8:9-11)

2 Abantu bose bakwiriye gusobanukirwa ibirebana no kwihana. Kubera iki? Ni ukubera ko twese dukora ibyaha buri munsi. Twese twarazwe icyaha n’urupfu, kubera ko twakomotse kuri Adamu na Eva (Rom. 3:23; 5:12). Twese nta n’umwe uvuyemo, turi abanyabyaha. Ndetse n’abantu bari bafite ukwizera gukomeye, urugero nk’intumwa Pawulo, hari igihe byabagoraga kwirinda icyaha (Rom. 7:21-24). Ese ibyo bishatse kuvuga ko tuzahora tubabaye bitewe n’ibyaha dukora? Oya, Yehova ni Imana igira imbabazi kandi ashaka ko tubaho twishimye. Reka turebe ibyabaye ku Bayahudi bo mu gihe cya Nehemiya. (Soma muri Nehemiya 8:9-11.) Yehova ntiyashakaga ko bababazwa birenze urugero n’ibyaha bari barakoze kera. Ahubwo yashakaga ko bamukorera bishimye. Yehova azi ko iyo twihannye ari bwo tugira ibyishimo. Ni yo mpamvu atwigisha icyo twakora ngo twihane. Iyo twihannye ibyaha byacu, tuba twizeye ko Papa wacu urangwa n’imbabazi azatubabarira.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Reka noneho dusobanukirwe icyo kwihana ari cyo. Muri iki gice turi burebe ibintu bitatu. Turi burebe (1) icyo Yehova yabwiye Abisirayeli ku birebana no kwihana, (2) uko Yehova afasha abantu kwihana (3) n’icyo Yesu yigishije abigishwa be ku birebana no kwihana.

ICYO YEHOVA YABWIYE ABISIRAYELI KU BIREBANA NO KWIHANA

4. Ni iki Yehova yigishije Abisirayeli ku birebana no kwihana?

4 Igihe Yehova yahaga Abisirayeli amategeko, bamusezeranyije ko bari kuyumvira. Iyo bayumvira yari kubarinda kandi akabaha umugisha. Yehova yagize icyo avuga kuri ayo mategeko agira ati: “Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera” (Guteg. 30:11, 16). Ariko iyo bigomeka ntibayumvire, urugero, bagahitamo gusenga izindi mana, yari kubima imigisha maze bagahura n’imibabaro. Ariko ibyo ntibivuze ko batashoboraga kongera kwemerwa n’Imana. ‘Bashoboraga kugarukira Yehova Imana yabo bakamwumvira’ (Guteg. 30:1-3, 17-20). Ibyo bisobanura ko bagombaga kwihana. Iyo bihana bari kongera kuba incuti za Yehova kandi akongera kubaha imigisha.

5. Yehova yagaragaje ate ko yihanganiraga abagaragu be bari barayobye? (2 Abami 17:13, 14)

5 Abantu Imana yari yaritoranyirije, banze kuyumvira kenshi. Basenze ibigirwamana, kandi bakora ibindi bibi byinshi. Ibyo byatumye bahura n’imibabaro. Icyakora Yehova yakomeje kugerageza gufasha abo bantu kugira ngo bongere kumukorera. Yabatumagaho abahanuzi kenshi kugira ngo basabe abo bantu kwihana, bongere bamugarukire.—Soma mu 2 Abami 17:13, 14.

6. Yehova yakoresheje ate abahanuzi be kugira ngo yigishe abagaragu be ko bakwiriye kwihana? (Reba n’ifoto.)

6 Iyo Abisirayeli bigomekaga kuri Yehova, inshuro nyinshi yabatumagaho abahanuzi kugira ngo bababwire ibintu bibi byari kubageraho nibatihana. Urugero, yatumye Yeremiya ngo ababwire ati: “Yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka. Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose. Nta kindi ngusaba uretse kwemera ko uri umunyamakosa, kuko wigometse ku Mana yawe” (Yer. 3:12, 13). Nanone yabwiye umuhanuzi Yoweli ngo ababwire ati: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose” (Yow. 2:12, 13). Yigeze no gutuma umuhanuzi Yesaya ngo ababwire ati: “Nimwiyuhagire mwiyeze. Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi; mureke gukora ibibi” (Yes. 1:16-19). Ikindi gihe, yabwiye Ezekiyeli ngo avuge ati: “Mbese nishimira ko umuntu mubi apfa? Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho? Erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa. Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho” (Ezek. 18:23, 32). Uko bigaragara Yehova arishima iyo abagaragu be bihannye ibyaha byabo, kuko yifuza ko babaho iteka ryose. Ubwo rero, ntategereza ko umuntu yihana ngo abone kumufasha. Reka turebe ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.

Inshuro nyinshi Yehova yakoreshaga abahanuzi be kugira ngo afashe abagaragu be bakoze ibyaha kwihana (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7)


7. Ni iki Yehova yigishije abagaragu be akoresheje urugero rw’umuhanuzi Hoseya n’umugore we?

7 Yehova yigishije abagaragu be akoresheje ingero z’abantu babayeho. Yifashishije urugero rw’umuhanuzi Hoseya n’umugore we Gomeri. Igihe Gomeri yari amaze gukora icyaha cy’ubusambanyi yataye umugabo we Hoseya ajya kubana n’abandi bagabo. Ese ubwo ni ukuvuga ko atari guhinduka? Kubera ko Yehova ashobora kureba mu mutima, yabwiye Hoseya ati: “Genda wongere ukunde umugore wawe w’umusambanyi kandi wakunzwe n’undi mugabo. Uko ni na ko Yehova akunda Abisirayeli, ariko bo bagahindukira bagakorera izindi mana” (Hos. 3:1; Imig. 16:2). Uzirikane ko nubwo Yehova yabwiye Hoseya ayo magambo, umugore we yari agikora ibyaha bikomeye. Ariko Yehova yasabye Hoseya kubabarira umugore we, kandi akamugarura mu rugo. a Urwo rugero rugaragaza uko Yehova yiyumvaga, iyo abagaragu be bakoraga ibyaha. Nubwo babaga bamukoreye ibintu bibi, yakomezaga kubakunda. Yakomezaga kohereza abahanuzi ngo babafashe kwihana, maze bahinduke. Urwo rugero rutwigisha ko Yehova aba azi umuntu neza, kandi ko ashobora kumufasha kwihana, nubwo yaba agikora ibyaha bikomeye (Imig. 17:3). Reka turebe uko Yehova yabigaragaje.

UKO YEHOVA AGERAGEZA GUFASHA ABANTU KWIHANA

8. Ni iki Yehova yakoze ngo afashe Kayini kwihana? (Intangiriro 4:3-7) (Reba n’ifoto.)

8 Kayini ni we mwana wa mbere Adamu na Eva babyaye. Kimwe n’abandi bana bakomotse kuri Adamu na Eva, Kayini na we yarazwe icyaha n’ababyeyi be. Nanone Bibiliya ivuga ko “ibikorwa bye byari bibi” (1 Yoh. 3:12). Birashoboka ko ari cyo cyatumye Yehova ‘atamwishimira kandi ntiyemere ituro rye.’ Aho kugira ngo Kayini ahindure imyifatire ye, ‘yararakaye cyane kandi mu maso ye harijima.’ Ni iki Yehova yakoze nyuma yaho? Yavugishije Kayini. (Soma mu Ntangiriro 4:3-7.) Yehova yafashije Kayini gutekereza, amubwira ko nakora ibyiza azamuha umugisha. Nanone Yehova yabwiye Kayini ko gukomeza kugira umujinya, byashoboraga gutuma akora ibintu bibi. Ikibabaje ni uko Kayini atamwumviye. Yanze ko Yehova amufasha kwihana. Ese nubwo byagenze bityo, Yehova yaretse gukomeza gufasha abanyabyaha kwihana? Oya rwose!

Yehova yagerageje gufasha Kayini kwihana kandi amubwira ko niyihana azamuha imigisha (Reba paragarafu ya 8)


9. Yehova yafashije ate Dawidi kwihana?

9 Yehova yakundaga cyane Umwami Dawidi. Yigeze no kuvuga ati: “Ni umuntu ukora ibyo nshaka” (Ibyak. 13:22). Ariko Dawidi yaje gukora ibyaha bikomeye, harimo gusambana no kwica. Dukurikije uko Amategeko ya Mose yabivugaga, Dawidi yagombaga kwicwa (Lew. 20:10; Kub. 35:31). b Icyakora Yehova yashakaga gufasha Dawidi kwihana. Yamutumyeho umuhanuzi Natani, nubwo nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko Dawidi yihannye. Natani yakoresheje urugero rwari gufasha Dawidi kumva ko yakoze ibyaha bikomeye. Dawidi yabonye ko yari yababaje Yehova cyane, nuko arihana (2 Sam. 12:1-14). Yanditse zaburi igaragaza ukuntu yababajwe n’ibyo yari yakoze (Zaburi ya 51, amagambo abimburira iyo zaburi.) Iyo zaburi yahumurije abantu benshi babaga bakoze ibyaha kandi ituma bihana. Ese ntidushimishwa no kumenya ko Yehova yakundaga Dawidi, kandi akamufasha kwihana?

10. Kumenya ko Yehova atwihanganira kandi akatubabarira bituma wumva umeze ute?

10 Yehova yanga icyaha uko cyaba kimeze kose (Zab. 5:4, 5). Ariko azi ko twese turi abanyabyaha, kandi urukundo adukunda ni rwo rutuma adufasha kurwanya icyaha. Buri gihe agerageza gufasha na ba bandi bakoze ibyaha bikomeye kugira ngo bihane bongere kuba incuti ze. Ese ibyo ntibiguhumuriza? Iyo dutekereje ukuntu Yehova yihangana kandi akababarira, twumva twifuza gukomeza kumubera indahemuka kandi mu gihe dukoze icyaha, tugahita twihana. Ubu noneho, reka turebe ukuntu Yesu yigishije abigishwa be ibirebana no kwihana.

IBYO ABIGISHWA BA YESU BAMENYE KU BIREBANA NO KWIHANA

11-12. Ni gute Yesu yafashije abari bamuteze amatwi gusobanukirwa imbabazi za Yehova? (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)

11 Mu mwaka wa 29 ni bwo Yesu yabaye Mesiya. Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, Yehova yakoresheje Yohana Umubatiza na Yesu Kristo kugira ngo bigishe abantu akamaro ko kwihana.—Mat. 3:1, 2; 4:17.

12 Igihe Yesu yari hano ku isi, yigishije abari bamuteze amatwi ukuntu Papa we wo mu ijuru, aba yiteguye kutubabarira mu gihe twakoze ibyaha. Iryo somo ry’ingenzi yaribigishije igihe yababwiraga inkuru y’umubyeyi wari ufite umwana w’ikirara. Uwo mwana yiyemeje kuva mu rugo maze amara igihe akora ibintu bibi. Icyakora “amaze gutekereza neza” yagarutse mu rugo. Papa we yamwakiriye ate? Yesu yaravuze ati: “Akiri kure, papa we aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka aramuhobera, aramusoma cyane.” Uwo mwana ntiyiyumvishaga ko papa we ashobora kumubabarira. Ni yo mpamvu yamusabye kuba umugaragu. Ariko papa we yari yiteguye kumubabarira. Uwo mubyeyi yaravuze ati: “Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima. Yari yarabuze, none yabonetse.” Nuko amugarura mu rugo (Luka 15:11-32). Igihe Yesu yabaga mu ijuru, nta gushidikanya ko yagiye yitegereza ukuntu Papa we agira impuhwe kandi akaba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana. Urwo rugero Yesu yakoresheje, ruraduhumuriza kandi rukatwereka ko Papa wacu Yehova arangwa n’imbabazi.

Umubyeyi uvugwa mu nkuru ya Yesu ivuga iby’umwana w’ikirara, yiruka agiye guhobera umwana we ugarutse mu rugo. (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)


13-14. Ni iki Petero yamenye ku birebana no kwihana kandi se ni iki yigishije abandi? (Reba n’ifoto.)

13 Intumwa Petero yize isomo ry’ingenzi ku birebana n’ukuntu Yehova ababarira abantu bihana. Inshuro nyinshi Petero yakoraga amakosa, ariko Yesu akamubabarira adatindiganyije. Urugero, igihe yahakanaga ko atazi Yesu inshuro eshatu zose, yababajwe cyane n’ibyo yari amaze gukora (Mat. 26:34, 35, 69-75). Icyakora Yesu amaze kuzuka yabonekeye Petero, kandi uko bigaragara ntiyari kumwe n’izindi ntumwa (Luka 24:33, 34; 1 Kor. 15:3-5). Yesu yari azi ko Petero yihannye kandi yashakaga kumwizeza ko na we yamubabariye.—Mar. 16:7.

14 Petero yasobanukiwe uko iyo umuntu yihannye akababarirwa, yumva ameze. Ni yo mpamvu yigishije abandi ibyo yari asobanukiwe. Nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pentekote yahagaze imbere y’Abayahudi benshi batizeraga Yesu, abasobanurira ko ari bo bishe Mesiya. Icyakora, yarabinginze ati: “Nuko rero mwihane maze mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, Yehova atume mwongera kugira imbaraga” (Ibyak. 3:14, 15, 17, 19). Icyo gihe Petero yafashije abari bamuteze amatwi kumva ko iyo umunyabyaha yihannye areka ibyo yakoraga, ni ukuvuga ko ahindura imitekerereze ye mibi maze agatangira gukora ibishimisha Imana. Nanone iyo ntumwa yagaragaje ko Yehova, yari guhanagura burundu ibyaha byabo. Hashize imyaka myinshi, Petero yijeje Abakristo ko ‘Yehova yihangana kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Pet. 3:9). Birashimishije kumenya ko iyo twihannye ibyaha byacu niyo byaba ari ibyaha bikomeye, Yehova atubabarira burundu.

Yesu yijeje intumwa ye yihannye ko yayibabariye (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)


15-16. (a) Ni iki Pawulo yamenye ku birebana no kubabarira? (1 Timoteyo 1:12-15) (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

15 Nta muntu wari ukeneye kwihana no kubabarirwa kurusha Sawuli w’i Taruso wari warakoze ibibi byinshi. Yatotezaga abigishwa ba Yesu abigiranye ubugome bwinshi. Birashoboka ko Abakristo benshi babonaga ko Sawuli adashobora kuzigera na rimwe ahinduka. Icyakora Yesu yari azi ko Sawuli ashobora guhinduka kandi akihana. Yesu na Yehova hari ibyiza babonye kuri Sawuli. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Uwo muntu naramutoranyije” (Ibyak. 9:15). Byageze n’aho Yesu akora igitangaza kugira ngo afashe Sawuli kwihana (Ibyak. 7:58–8:3; 9:1-9, 17-20). Amaze kuba Umukristo, uwo Sawuli waje kuba intumwa Pawulo, yakundaga kuvuga ukuntu ashimishwa no kuba Yehova na Yesu baramugaragarije ineza n’imbabazi. (Soma muri 1 Timoteyo 1:12-15.) Pawulo yabwiye bagenzi be ko Imana ‘ibafasha yihanganye kugira ngo irebe ko bakwihana.’—Rom. 2:4.

16 Igihe kimwe Pawulo yumvise ko mu itorero ry’i Korinto bemeye ko umugabo wari umusambanyi aguma mu itorero. Pawulo yabasabye gukora iki? Ibyo yavuze bishobora kudufasha kumenya ukuntu Yehova agaragaza urukundo mu gihe ahana abagaragu be, uko abagaragariza imbabazi iyo bihannye n’uko natwe twamwigana. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye ibyabereye mu itorero ry’i Korinto.

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

a Ibyo ntibyari bisanzwe. Muri iki gihe Yehova ntasaba Umukristo wahemukiwe kugumana n’uwo bashakanye wamuciye inyuma. Yehova yatumye Umwana we asobanura ko umugabo cyangwa umugore ashobora gutana n’uwo bashakanye, mu gihe yakoze icyaha cy’ubusambanyi.—Mat. 5:32; 19:9.

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuba Yehova ababarira bigufitiye akahe kamaro?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2012 ku ipaji ya 21-23, par. 3-10.