Yesaya 60:1-22
60 “Yewe mugore,+ haguruka umurike kuko umucyo wawe uje.
Ikuzo rya Yehova rikurabagiranaho.+
2 Dore umwijima uzatwikira isiKandi umwijima mwinshi uzatwikira ibihugu.
Ariko wowe Yehova azakumurikiraN’ikuzo rye rikugaragareho.
3 Ibihugu bizasanga urumuri rwawe+Kandi abami+ bazasanga ubwiza budasanzwe bw’urumuri rwawe.+
4 Ubura amaso yawe urebe impande zose.
Bose bahuriye hamwe; baza bagusanga.
Abahungu bawe bakomeza kuza baturutse kure+Kandi abakobwa bawe bakaza bateruwe.+
5 Icyo gihe uzabireba ugaragaze ibyishimo+Kandi umutima wawe unezerwe, wuzure umunezero,Kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusangaN’ubutunzi bw’ibihugu bukaza aho uri.+
6 Ingamiya nyinshi cyane zizuzura mu gihugu cyawe,*Ingamiya z’ingabo zikiri nto z’i Midiyani no muri Efa.+
Iziturutse i Sheba zose zizaza.
Zizaza zihetse zahabu n’ububani,*Zizatangaza icyubahiro cya Yehova.+
7 Amatungo yose y’i Kedari+ azahurizwa aho uri.
Amapfizi y’intama y’i Nebayoti+ azagukorera.
Azaza ku gicaniro cyanjye yemewe+Kandi nzataka inzu yanjye ifite ubwiza.+
8 Bariya ni ba nde baza baguruka nk’igicu,Bameze nk’inuma zijya mu mazu yazo?*
9 Ibirwa bizanyiringira,+Amato y’i Tarushishi azaba ari imbere*Kugira ngo azane abahungu bawe baturutse kure,+Bazanye ifeza na zahabu byabo,Bagana izina rya Yehova Imana yawe, basanga Uwera wa Isirayeli,Kuko azaba yaragutatse ubwiza.+
10 Abanyamahanga bazubaka inkuta zaweN’abami babo bagukorere.+
Kuko nzaba naragukubise nkurakariye,Ariko nzakwemera nkugirire imbabazi.+
11 Amarembo yawe azahora afunguye;+Ntazigera afungwa haba ku manywa cyangwa nijoro,Kugira ngo bakuzanire ubukungu bwo mu bihuguKandi abami babyo ni bo bazabanza.+
12 Kuko igihugu n’ubwami bitazagukorera bizarimbukaKandi ibihugu bizarimbuka byanze bikunze.+
13 Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe,+Igiti cy’umuberoshi, igiti cy’umutidari n’igiti cyo mu bwoko bwa sipure bizazana+Kugira ngo bitake ahantu hanjye hera;Nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.+
14 Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yaweKandi bazakwita umurwa wa Yehova,Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+
15 Nubwo nagutaye, abantu bakakwanga kandi nta n’umuntu unyura iwawe,+Nzatuma uba umuntu abantu bahora basingiza,Utuma abantu bishima igihe cyose.+
16 Uzanywa amata y’ibihugu,+Wonke amabere y’abami;+Uzamenya udashidikanya ko njyewe Yehova ndi Umukiza waweKandi ko Intwari ya Yakobo ari Umucunguzi wawe.+
17 Umuringa nzawusimbuza zahabu,Icyuma ngisimbuze ifeza,Igiti ngisimbuze umuringa,Naho amabuye nyasimbuze icyuma.
Nzashyiraho amahoro akubere abagenzuziNo gukiranuka kukubere abakoresha.+
18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyaweKandi kurimbura no gusenya ntibizumvikana ku mipaka yawe.+
Inkuta zawe uzazita Agakiza+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.
19 Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywaN’ukwezi ntikuzongera kukumurikira.
Yehova ni we uzakubera urumuri iteka ryose+Kandi Imana yawe ni yo izaba ubwiza bwawe.+
20 Izuba ryawe ntirizongera kurengaN’ukwezi kwawe ntikuzijima,Kuko Yehova azakubera urumuri iteka ryose+Kandi iminsi yawe yo kurira izaba yararangiye.+
21 Abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;Igihugu kizaba icyabo kugeza iteka ryose.
Bazaba igiti cyashibutse nateye,Umurimo w’amaboko yanjye,+ kugira ngo nsingizwe.+
22 Abantu bake bazaba igihumbiKandi itsinda rito rihinduke abantu bakomeye.
Njyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege, batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zizakuzuraho.”
^ Cyangwa “mu myenge y’amazu yazo.”
^ Cyangwa “azabanza.”