Gutegeka kwa Kabiri 30:1-20

  • Mugarukire Yehova (1-10)

  • Amategeko ya Yehova ntakomeye cyane (11-14)

  • Basabwa guhitamo ubuzima cyangwa urupfu (15-20)

30  “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere, mukabyibuka muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,  maze mukagarukira Yehova Imana yanyu, mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,  Yehova Imana yanyu azagarura abari barajyanywe muri ibyo bihugu, abagirire imbabazi, yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu yari yarabatatanyirijemo.  Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.  Yehova Imana yanyu azabagarura mu gihugu ba sokuruza bigaruriye kandi namwe muzacyigarurira. Azabagirira neza atume mubyara mugire abana benshi kurusha ba sokuruza.  Yehova Imana yanyu azeza imitima yanyu n’iy’abazabakomokaho kugira ngo mukunde Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose, mubone kubaho.  Yehova Imana yanyu azatuma ibi byago byose bigera ku banzi banyu babangaga kandi bakabatoteza.  “Hanyuma muzagarukira Yehova, mumwumvire kandi mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi.  Yehova Imana yanyu azabaha imigisha myinshi mu byo muzakora byose, mugire abana benshi, amatungo menshi n’umusaruro mwinshi, kuko Yehova azongera kubishimira akabaha imigisha nk’uko yabikoreraga ba sokuruza. 10  Ibyo bizaba bitewe n’uko muzaba mwarumviye Yehova Imana yanyu mugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko kandi mukagarukira Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose. 11  “Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera. 12  Ntari mu ijuru ku buryo mwavuga muti: ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’ 13  Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja ku buryo mwavuga muti: ‘Ni nde uzambuka inyanja ngo ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’ 14  Ahubwo ijambo ry’Imana riri hafi yawe cyane. Riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe kugira ngo urikurikize. 15  “Dore uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’ibyiza cyangwa urupfu n’ibibi. 16  Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, mugakunda Yehova Imana yanyu, mukamwumvira muri byose kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza ye, muzakomeza kubaho mubyare abana benshi kandi Yehova Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu mugiye kwigarurira. 17  “Ariko nimuteshuka ntimwumvire, izindi mana zikabayobya, mukazunamira kandi mukazikorera, 18  uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza. Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani. 19  Ijuru n’isi ni bo bahamya bazabashinja. Uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, umugisha n’ibyago. Muzahitemo ubuzima kugira ngo mukomeze kubaho, mwebwe n’abazabakomokaho. 20  Ubwo rero muzakunde Yehova Imana yanyu, mumwumvire kandi mumubere indahemuka, kuko ari we utuma mugira ubuzima mukabaho igihe kirekire, kugira ngo muture mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo.”

Ibisobanuro ahagana hasi