Ikinyarwanda
Gashyantare
/assets/ct/28ada02fb0/images/syn_placeholder_sqr.png
es26 pp. 17-26

Gashyantare

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare

Gashyantare

Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro, ariko umuntu wese utagira ubwenge, azishoramo.—Imig. 20:3.

Abavandimwe bafite imico myiza ya gikristo bagirira akamaro abagize itorero. Umuvandimwe ushyira mu gaciro aharanira amahoro. Niba wifuza kumenya niba abandi babona ko ushyira mu gaciro, jya ubatega amatwi kandi wakire ibitekerezo byabo. Ese iyo muri mu nama ushyigikira ibitekerezo byatanzwe n’abantu benshi niba bitanyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya? Ugomba kuba udahatira abantu gukora ibintu nk’uko ubyumva. Uretse n’ibyo kandi, ujye wishimira ko abandi bakugira inama (Intang. 13:​8, 9; Imig. 15:22). Ntugomba gusuzugura abandi cyangwa ngo ujye impaka na bo. Ahubwo uba ugomba kuba umugwaneza. Umuntu w’umunyamahoro afata iya mbere agaharanira amahoro, ndetse n’igihe abandi baba barakaye cyane (Yak. 3:​17, 18). Iyo ubwiye abandi neza, bishobora gutuma batuza, harimo na ba bandi mutabonaga ibintu kimwe.—Abac. 8:​1-3; Imig. 25:15; Mat. 5:​23, 24. w24.11 23 par. 13

Azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba, kuva ku mpera y’isi kugeza ku yindi no kuva ku mpera y’ijuru kugeza ku yindi.—Mar. 13:27.

Nubwo Yesu yapfuye ‘rimwe gusa,’ igitambo yatanze kidufitiye akamaro (Rom. 6:10). Ibyo bishoboka bite? Hari ibintu byiza byinshi tubona bitewe no kuba yaratanze icyo gitambo. None se ubu muri iki gihe, Yesu arimo gukora iki? Ubu ni Umwami wacu, Umutambyi Mukuru akaba n’umutware w’itorero (1 Kor. 15:25; Efe. 5:23; Heb. 2:17). Ni we uyoboye umurimo wo guhuriza hamwe Abakristo basutsweho umwuka n’abagize imbaga y’abantu benshi, kandi uwo murimo uzasozwa mbere y’uko umubabaro ukomeye urangira (Mat. 25:32). Nanone akoresha Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kugira ngo akomeze guha abagaragu ba Yehova ibyo bakeneye kugira ngo bamukorere, muri iyi minsi y’imperuka (Mat. 24:45). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, azakomeza kudukorera ibyo bintu byose. Biragaragara ko igihe Yehova yaduhaga Umwana we, yashakaga ko adupfira kandi akadukorera n’ibindi byinshi. w25.01 24 par. 12

Kuba Imana ibagaragariza ineza yayo ihebuje, ikabona ko ari abakiranutsi bishingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu, ni nk’impano Imana iba ibahaye.—Rom. 3:24.

Iyo Yehova atubabariye, atubabarira mu buryo bwuzuye, kandi ntiyongere kwibuka ibyaha twakoze. Ibyo bituma twongera kugirana ubucuti na Papa wacu wo mu ijuru. Nanone twibukijwe ko kubabarirwa by’ukuri, ari impano Yehova aduha. Tuzi neza ko kuba Yehova atubabarira, atari ibintu twari dukwiriye, ahubwo ko abiterwa n’urukundo rwe n’ineza ihebuje. Dushimishwa no kumenya ko Yehova ari Imana ‘itubabarira by’ukuri’ (Zab. 130:4; Rom. 4:8). Ariko hari ikintu cy’ingenzi ashingiraho kugira ngo atubabarire. Yesu yagisobanuye agira ati: “Nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Mat. 6:​14, 15). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko twigana Yehova, natwe tukajya tubabarira abandi. w25.02 13 par. 18-19

Imana izazura abakiranutsi n’abakiranirwa.Ibyak. 24:15.

Reka tugire icyo tuvuga ku bantu b’i Sodomu n’i Gomora. Bibiliya itubwira ko umugabo w’umukiranutsi witwaga Loti yari atuye hagati muri bo. Ariko se hari ikitwemeza ko Loti yaba yarababwirije bose? Nta cyo. Bibiliya itubwira ko bari babi. Ariko se yaba ivuga ko buri wese muri bo yari azi gutandukanya icyiza n’ikibi? Birumvikana ko atari byo. Ahubwo Bibiliya itubwira ko abantu benshi baje kwa Loti bashaka gufata ku ngufu abashyitsi be. Igaragaza neza ko “uhereye ku mwana w’umuhungu ukageza ku musaza,” baje kwa Loti (Intang. 19:4; 2 Pet. 2:7). Ese koko Yehova Imana irangwa n’imbabazi, yafashe umwanzuro w’uko buri wese muri abo bantu atazazuka? Oya ntitwabyemeza. Yehova yijeje Aburahamu ko muri uwo mujyi nta n’abakiranutsi icumi bari bawurimo (Intang. 18:32). Ubwo rero bari abakiranirwa, kandi byari bikwiriye ko Yehova abahanira ibyo bakoze. None se ubwo twakwemeza ko nta n’umwe muri bo uzazuka ku ‘muzuko w’abakiranirwa’? Oya, ntitwabyemeza. w24.05 2 par. 3; 3 par. 8

Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana kandi mukore ibyo ishaka. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.—Mat. 6:33.

Kubera ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu, hari abagiye bemera akazi gatuma baba kure y’imiryango yabo, ariko nyuma bakaza gusanga barafashe umwanzuro udakwiriye. Ubwo rero mu gihe uhawe akazi gashya, aho gutekereza gusa ku mafaranga uzabona, jya utekereza no ku ngaruka kazakugiraho mu buryo bw’umwuka (Luka 14:28). Ibaze uti: “Ese kujya gukorera kure, ntibishobora kungiraho ingaruka cyangwa bikagira ingaruka ku wo twashakanye? Ese nzakomeza kujya mu materaniro yose, mu murimo wo kubwiriza kandi nkomeze kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu?” Niba ufite abana ukwiriye kwibaza iki kibazo cy’ingenzi: “Ese nzakomeza kubarera mbahana nk’uko Yehova abishaka, kandi ntari kumwe na bo” (Efe. 6:4)? Mu gihe ugiye gufata imyanzuro, jya ubanza kureba uko Yehova abona ibintu, aho gukurikiza inama bene wanyu n’incuti zawe badakurikiza amahame ya Yehova bakugira. w25.03 29 par. 12

Ntitukamere nk’abana bato.—Efe. 4:14.

Umukristo utarigeze akura mu buryo bw’umwuka, aba ashobora kuyoba mu buryo bworoshye, bitewe n’‘uburyarya’ n’ubundi ‘buryo bwo kuyobya abantu’ bukwirakwizwa n’itangazamakuru cyangwa abahakanyi. Ashobora kugirira abandi ishyari, akagirana ibibazo n’abandi kandi akarakazwa n’ubusa. Nanone ashobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye (1 Kor. 3:3). Bibiliya igereranya gukura mu buryo bw’umwuka no gukura bisanzwe (Efe. 4:15). Kubera ko umwana nta bushobozi aba afite, aba akeneye kuyoborwa. Urugero, umubyeyi ashobora kubwira umukobwa we ukiri muto ngo ajye amufata ukuboko, mu gihe bagiye kwambuka umuhanda. Iyo uwo mwana amaze gukura, umubyeyi we ashobora kumwemerera kujya yiyambutsa umuhanda, ariko akamwibutsa ko mbere yo kwambuka, agomba kujya abanza kureba ko nta modoka zihari. Iyo uwo mukobwa amaze kuba mukuru, aba azi icyo yakora ngo yirinde ibintu bishobora kumuteza akaga. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka na bo iyo bagiye gufata imyanzuro, batekereza ku mahame yo muri Bibiliya, abafasha kumenya uko Yehova abona ibintu, hanyuma bakayakurikiza. w24.04 3 par. 5-6

Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe?—Zab. 15:1.

Hari igihe cyashize, incuti za Yehova ari abamarayika baba mu ijuru gusa. Nyuma yaho yaje kwagura ihema rye, atumiramo n’abantu bo ku isi. Bamwe mu bo yatumiye, harimo Henoki, Nowa, Aburahamu na Yobu. Abo bantu bamusengaga by’ukuri, Bibiliya ivuga ko bari incuti ze cyangwa bakaba ‘barakoraga ibyo Imana y’ukuri ishaka’ (Intang. 5:24; 6:9; Yobu 29:4; Yes. 41:8). Uko imyaka yagiye ishira, Yehova yakomeje gutumira abantu b’incuti ze mu ihema rye (Ezek. 37:​26, 27). Urugero, ubuhanuzi bwa Ezekiyeli butuma dusobanukirwa ko Imana y’ukuri yifuza ko abo bantu bagirana na yo ubucuti bwihariye. Yavuze ko ‘izagirana na bo isezerano ry’amahoro.’ Ubwo buhanuzi bugaragaza ko hari igihe cyari kuzagera, Yehova agahuriza hamwe abagaragu be bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bakaba mu ihema rye ry’ikigereranyo ari “umukumbi umwe” (Yoh. 10:16). Ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe. w24.06 2 par. 2, 4; 3 par. 5

Imana yacu yatumye tugira ubutwari.—1 Tes. 2:2.

Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, tuba twifuza gushyigikira Ubwami bw’Imana n’umutima wacu wose. Ariko akenshi tuba dukeneye kugira ubutwari kugira ngo tubigereho (Mat. 6:33). Urugero, tuba tugomba kugira ubutwari kugira ngo dukurikize amahame ya Yehova, kandi tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nanone akenshi tuba tugomba kugira ubutwari kugira ngo dukomeze kutivanga muri politike muri iyi si yiciyemo ibice (Yoh. 18:36). Abenshi mu bagaragu ba Yehova banga kwivanga muri politike cyangwa kujya mu gisirikare, bigatuma bagira ibibazo by’amafaranga, abandi bagakubitwa cyangwa bagafungwa. Iyo dutekereje ku bandi bagaragu ba Yehova bagaragaje ubutwari kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka n’Ubwami bwe, bituma natwe tugira ubutwari. Igihe Umwami wacu Yesu Kristo yari hano ku isi, ntiyigeze yemera kwivanga muri politike y’iyi si mbi (Mat. 4:​8-11; Yoh. 6:​14, 15). Buri gihe yasabaga Yehova ubutwari. w24.07 3 par. 4; 4 par. 7

Asoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.—Intang. 3:6.

Yehova yemeye ko iyo nkuru yandikwa muri Bibiliya, kugira ngo itugirire akamaro. Idufasha kumva impamvu yanga icyaha cyane. Icyaha kidutandukanya na Papa wacu udukunda maze kikaduteza urupfu. Satani yanga Yehova n’abantu (Yes. 59:2). Ni yo mpamvu yagerageje gushuka Adamu na Eva ngo bakore icyaha, kandi no muri iki gihe akomeje gushuka abantu. Ubwo rero, igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, Satani ashobora kuba yaribwiye ko aburijemo umugambi Yehova yari afitiye abantu. Ariko ntiyari azi urukundo Yehova akunda abantu. Imana ntiyahinduye umugambi yari ifitiye abakomotse kuri Adamu na Eva. Kubera ko akunda abantu, yahise abaha ibyiringiro (Rom. 8:​20, 21). Yehova yari azi ko bamwe mu bakomotse kuri Adamu na Eva bari guhitamo kumukunda no kumwumvira. Nanone yagize icyo akora kugira ngo babe incuti ze kandi bakizwe icyaha n’urupfu. w24.08 3 par. 3-4

Tumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili. 1:10.

Abagaragu ba Yehova benshi bahora bahuze. Dukora akazi kadufasha kubona ibidutunga n’ibitunga imiryango yacu (1 Tim. 5:8). Hari n’Abakristo benshi bita ku bagize imiryango yabo barwaye, cyangwa bageze mu zabukuru. Nanone twese tuba tugomba kwita ku buzima bwacu kandi bidutwara igihe. Uretse ibyo bintu byose dusabwa gukora, tuba tugomba no gusohoza inshingano zo mu itorero. Inshingano ikomeye kuruta izindi ni ukugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Twe Abakristo tubona ko gusoma Bibiliya ari kimwe mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ Ubwo rero tugomba kujya dukora ibishoboka byose tukayisoma. Zaburi ya mbere ivuga ibiranga umuntu wishimye igira iti: “Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho” (Zab. 1:​1, 2). Ibyo bisobanura ko tuba tugomba gushaka umwanya wo gusoma Bibiliya. None se ni ikihe gihe cyiza cyo kuyisoma? Buri muntu ni we wamenya igihe kimunogeye. Ariko mu by’ukuri, icy’ingenzi ni uko ugena igihe cyo gusoma Bibiliya buri gihe. w24.09 3 par. 5-6

Buri wese azikorera umutwaro we.—Gal. 6:5.

Ese Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka akenera ko abandi bamufasha? Yego. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gusaba ko abandi babafasha. Umuntu utarakura mu buryo bw’umwuka, aba ashaka ko abandi bamubwira icyo yakora cyangwa akabasaba ko bamufatira umwanzuro. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka we, agisha inama abandi bantu bazi ubwenge, kandi akavana amasomo ku byababayeho. Impamvu ni uko aba azi ko ari we ugomba kwifatira umwanzuro, kubera ko Yehova yavuze ko “buri wese azikorera umutwaro we.” Nk’uko abantu bakuru baba batandukanye, ni na ko Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka na bo baba bafite imico itandukanye, urugero nk’ubwenge, ubutwari, kugira ubuntu no kwishyira mu mwanya w’abandi. Nanone hari igihe Abakristo babiri bakuze mu buryo bw’umwuka baba bafite ikibazo kimwe, ariko bagafata imyanzuro itandukanye kandi yose ihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Ibyo bikunze kubaho, cyane cyane iyo Abakristo baba bagomba gufata imyanzuro bashingiye ku mitimanama yabo. Ubwo rero nta wukwiriye gucira mugenzi we urubanza bitewe n’uko yafashe umwanzuro utandukanye n’uw’undi. Ahubwo bakwiriye kwibanda ku cyatuma bose bakomeza kunga ubumwe.—Rom. 14:10; 1 Kor. 1:10. w24.04 4 par. 7-8

Igihe imihangayiko yambanaga myinshi, warampumurije numva ndatuje.—Zab. 94:19.

None se wakora iki niba wumva nta cyo umaze? Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya ikwereka ko Yehova abona ko ufite agaciro kandi utekereze ku bivugwamo. Niba hari intego wifuzaga kugeraho ariko ntibishoboke, cyangwa ukaba udashobora gukora nk’ibyo abandi bakora, ntugakabye kwicira urubanza. Yehova ntaba yiteze ko ukora ibirenze ubushobozi bwawe (Zab. 103:​13, 14). Niba hari umuntu waguhohoteye kera, ntugahore wicira urubanza nkaho ari wowe wabigizemo uruhare. Jya uzirikana ko Yehova azaryoza abantu babi ibyo bakoze, aho kubiryoza abo babikoreye (1 Pet. 3:12). Ntukigere wumva ko Yehova atagukoresha ngo ufashe abandi. Yaguhaye inshingano ishimishije yo gukorana na we mu murimo wo kubwiriza (1 Kor. 3:9). Niba warahuye n’ibibazo bikomeye, bigufasha kwishyira mu mwanya w’abandi. Ubwo rero urumva ko ushobora kubafasha cyane. w24.10 7-8 par. 6-7

None se ubwo, Imana yo ntizarenganura abo yatoranyije, bayitakira ku manywa na nijoro? Nanone ikomeza kubihanganira. Ni ukuri, izabarenganura bidatinze.—Luka 18:​7, 8.

Yehova abona uko abandi bagufata. Bibiliya ivuga ko “Yehova akunda ubutabera” (Zab. 37:28). Yesu yatwijeje ko Yehova ‘azaturenganura’ igihe nikigera. Kandi vuba aha, Yehova azakuraho ibintu byose bibabaje twakorewe, akureho n’akarengane kose (Zab. 72:​1, 2). Mu gihe dutegereje ko akarengane gakurwaho, Yehova adufasha kukihanganira (2 Pet. 3:13). Atwigisha uko twakwirinda gufata imyanzuro mibi igihe twarenganyijwe. Nanone, Umwana we yadusigiye urugero rwiza rw’uko twakwihanganira akarengane. Ikindi kandi, atugira inama z’icyo twakora mu gihe hagize uturenganya. w24.11 2-3 par. 3-4

Mubahe ibyokurya.—Mat. 14:16.

Igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ngo zihe abantu ibyokurya, cyari ikibazo kitoroshye kuko hari abagabo bagera ku 5.000. Ubwo rero, ubariyemo abagore n’abana, abantu bari bakeneye ibyokurya bageraga ku 15.000 (Mat. 14:21). Andereya yaravuze ati: “Hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya” (Yoh. 6:9)? Ubusanzwe imigati ikozwe mu ngano za sayiri, ni yo abantu baryaga buri gihe kandi ayo mafi uwo mwana w’umuhungu yari afite ashobora kuba yari asize umunyu kandi yarumishijwe. Ariko ibyo uwo mwana yari afite, ntibyari guhaza abo bantu bangana batyo. Yesu yashakaga kugirira neza abo bantu. Ni yo mpamvu yabasabye kwicara mu matsinda (Mar. 6:​39, 40; Yoh. 6:​11-13). Iyo nkuru ikomeza ivuga ko Yesu yabanje gushimira Papa we kuko hari habonetse imigati n’amafi. Byari bikwiriye ko ashimira Imana, kubera ko ari yo itanga ibyokurya. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko twigana Yesu, tugasenga mbere yo kurya. Hanyuma Yesu yahise asaba abigishwa be gutanga ibyokurya kandi abo bantu barariye bose barahaga. w24.12 2-3 par. 3-4

Nimusingize Yehova Imana yanyu.—1 Ngoma 29:20.

Igihe Yesu yari ku isi, yahaye icyubahiro Papa we, avuga ko ari we wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza (Mar. 5:​18-20). Nanone ibyo Yesu yavugaga kuri Papa we n’uko yafataga abandi, byatumaga babona ko Yehova akwiriye guhabwa icyubahiro. Igihe kimwe Yesu yarimo yigisha mu isinagogi kandi mu bari bamuteze amatwi, harimo n’umugore wari umaze imyaka 18 atewe n’umudayimoni. Uwo mudayimoni yari yaratumye uwo mugore adashobora guhagarara yemye. Byari biteye agahinda rwose! Yesu yagiriye impuhwe uwo mugore aramwegera maze amubwira mu bugwaneza ati: “Mugore, ukijijwe uburwayi bwawe.” Nuko Yesu amurambikaho ibiganza maze ako kanya arunamuka “atangira gusingiza Imana.” Birumvikana ko uwo mugore yashimiye Yehova cyane kubera ko yari atumye yongera kuba muzima (Luka 13:​10-13). Yari afite impamvu zituma aha Yehova icyubahiro kandi natwe turazifite. w25.01 2-3 par. 3-4

Utubabarire ibyaha byacu.—Luka 11:4.

Twe ubwacu ntitwari gushobora kugaruza ibyo Adamu na Eva batakaje (Zab. 49:​7-9). Iyo Yehova atadufasha, twari kujya dupfa tudafite ibyiringiro byo kuzuka. Ubwo rero, twari kujya dupfa nk’inyamaswa (Umubw. 3:19; 2 Pet. 2:12). Papa wacu wo mu ijuru Yehova yaduhaye impano y’agaciro kenshi, yo kwishyura ideni ry’icyaha twasigiwe na Adamu. Yesu yabisobanuye agira ati: “Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka” (Yoh. 3:16). Nanone kandi, iyo mpano yatumye twongera kugirana ubucuti na Yehova. Iyo mpano ituma tubabarirwa ibyaha bigereranywa n’“amadeni,” ishobora kutugirira akamaro. w25.02 3 par. 3-6

Hanyuma [Sawuli] arahaguruka, arabatizwa.—Ibyak. 9:18.

Ni iki cyafashije Sawuli akabatizwa? Igihe Yesu wahawe ikuzo yabonekeraga Sawuli, Sawuli ntiyongeye kureba (Ibyak. 9:​3-9). Yamaze iminsi itatu atarya kandi atanywa, kandi ashobora kuba yaratekerezaga ku byari bimaze kumubaho. Yemeye ko Yesu ari we Mesiya, kandi ko abigishwa be ari ryo dini ry’ukuri. Hari amasomo twavana ku byabaye kuri Sawuli. Ubwibone no gutinya abantu byashoboraga gutuma atabatizwa. Ariko ntiyemeye ko ibyo bimubaho. Sawuli yari yiteguye kuba Umukristo, nubwo yari azi ko ibyo byashoboraga gutuma atotezwa (Ibyak. 9:​15, 16; 20:​22, 23). Nyuma yo kubatizwa yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, yizeye ko yari kumufasha kwihanganira ibigeragezo bitandukanye (2 Kor. 4:​7-10). Ubwo rero nubatizwa ukaba Umuhamya wa Yehova, bishobora gutuma uhura n’ibigeragezo, ariko ntuzaba uri wenyine. Jya wizera ko Imana na Kristo bazagufasha kwihangana maze ugakomeza kuba indahemuka.—Fili. 4:13. w25.03 4 par. 8-9

Siniruka nk’umuntu utazi aho ajya.1 Kor. 9:26.

Kwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya bitugirira akamaro. Ariko tugomba gukora ibirenze kuyisoma gusa. Reka dufate urugero. Ibimera bikenera imvura kugira ngo bikure neza. Ariko iyo imvura ibaye nyinshi cyane, ubutaka bwuzuramo amazi. Icyo gihe, iyo mvura nta cyo iba ikimaze kuko yangiza ibimera. Biba byiza iyo imvura iguye gahoro gahoro, kubera ko bituma amazi yinjira mu butaka maze ibimera bigakura neza. Ubwo rero, natwe tugomba kwirinda gusoma Bibiliya twiruka kuko bituma tutabona umwanya wo gutekereza ku byo twasomye n’uko byatugirira akamaro (Yak. 1:24). Ese hari igihe ujya ubona ko usoma Bibiliya wihuta cyane? None se ubwo wakora iki? Gerageza gusoma witonze. Jya wihatira gutekereza ku byo uri gusoma cyangwa ku byo wasomye. Ushobora guhitamo gusoma imirongo mike, ikindi gihe ukakimara utekereza ku byo wasomye. w24.09 4 par. 7-9

Mujye mwumvira ababayobora.—Heb. 13:17.

Iyo abasaza bahawe amabwiriza bayasoma bitonze kandi bagakora ibishoboka byose ngo bayakurikize. Bahabwa amabwiriza avuga uko ibiganiro bitangwa mu materaniro, uko basengera abagize itorero n’uko bakwita ku ntama za Kristo. Iyo abasaza bakurikije amabwiriza bahabwa n’umuryango wacu, bituma abavandimwe na bashiki bacu bumva ko Yehova abakunda kandi ko abitaho. Iyo abasaza baduhaye amabwiriza, tuba tugomba kuyumvira twishimye. Ibyo bituma gusohoza inshingano zabo neza biborohera. Bibiliya idutera inkunga yo kumvira no kugandukira abatuyobora (Heb. 13:​7, 17). Icyakora hari igihe ibyo biba bitoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko abo bavandimwe badatunganye. Iyo twibanze ku byo badakora neza aho kwibanda ku mico myiza bafite, tuba turi gufasha abanzi bacu. Kuki tuvuze dutyo? Impamvu ni uko baba bashaka ko tutiringira abo Yehova yashyizeho kugira ngo atuyobore. w24.04 10 par. 11-12

Azatandukanya abantu.—Mat. 25:32.

Ese abantu bose bazapfa mu mubabaro ukomeye, bazaba barimbutse ku buryo batazazuka? Bibiliya igaragaza neza ko abantu Yehova n’ingabo ze bazarimbura kuri Harimagedoni, batazazuka (2 Tes. 1:​6-10). Ariko se twavuga iki ku bandi bantu bashobora kuzapfa mu gihe cy’umubabaro ukomeye, wenda bishwe n’indwara, izabukuru, impanuka cyangwa bishwe n’abandi bantu (Umubw. 9:11; Zek. 14:13)? Ese abo na bo bazaba mu ‘bakiranirwa’ bazazuka mu isi nshya (Ibyak. 24:15)? Nta cyo tubiziho. Ariko hari icyo tuzi ku bizaba mu gihe kiri imbere. Urugero, tuzi ko kuri Harimagedoni abantu bazacirwa urubanza hashingiwe ku kuntu bafashe abavandimwe ba Kristo (Mat. 25:40). Abazajya mu ruhande rw’intama, ni abashyigikiye Kristo n’abavandimwe be basutsweho umwuka.—Ibyah. 12:17. w24.05 10-11 par. 9-11

Yehova uri Imana nzima. Singizwa wowe gitare cyanjye. Mana yanjye, uhabwe ikuzo kuko uri umukiza wanjye.Zab. 18:46.

Bibiliya ivuga ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim. 3:1). Uretse ibibazo muri rusange abantu bahura na byo, Abahamya ba Yehova bo baranarwanywa kandi bagatotezwa. None se ni iki kidufasha gukomeza gukorera Yehova, nubwo duhura n’ibyo bibazo byose? Imwe mu mpamvu zituma dukomeza kwihangana, ni uko tuzi ko Yehova ari “Imana ihoraho” (Yer. 10:10; 2 Tim. 1:12). Yehova ni Imana iriho, kandi ahora yiteguye kudufasha mu bigeragezo byose duhura na byo (2 Ngoma 16:9; Zab. 23:4). Iyo dukomeje kuzirikana ko Imana itwitaho kandi ko idufasha, tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo ibyo ari byo byose. w24.06 20 par. 1-2

Inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo wa mu gitondo, ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa.—Imig. 4:18.

Tugomba gukomeza kugirira icyizere umuryango wa Yehova. Iyo bibaye ngombwa ko hagira igihinduka ku bisobanuro by’ingingo runaka yo muri Bibiliya, cyangwa hakagira igihinduka ku birebana n’uko dukora umurimo wo kubwiriza, abafite inshingano yo kutuyobora bahita bagihindura. Impamvu ituma babikora, ni uko baba bifuza gushimisha Yehova. Nanone bakora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafata ibe ishingiye ku Ijambo ry’Imana kuko ari ryo riyobora abagaragu bayo bose. Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti: “Ujye ukomeza kuzirikana ibyiza byose nakubwiye” (2 Tim. 1:13). Ibyo byerekeza ku nyigisho za gikristo ziboneka mu Ijambo ry’Imana (Yoh. 17:17). Ibyo twizera byose bishingiye kuri izo nyigisho. Umuryango wa Yehova udutoza kuzumvira kandi iyo tubikoze, tubona imigisha. w24.07 11-12 par. 12-13

Yehova . . . arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.—2 Pet. 3:9.

Intumwa Petero yasobanukiwe uko iyo umuntu yihannye akababarirwa, yumva ameze. Ni yo mpamvu yigishije abandi ibyo yari asobanukiwe. Nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pentekote yahagaze imbere y’Abayahudi benshi batizeraga Yesu, abasobanurira ko ari bo bishe Mesiya. Icyakora, yarabinginze ati: “Nuko rero mwihane maze mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, Yehova atume mwongera kugira imbaraga” (Ibyak. 3:​14, 15, 17, 19). Icyo gihe Petero yafashije abari bamuteze amatwi kumva ko iyo umunyabyaha yihannye areka ibyo yakoraga, ni ukuvuga ko ahindura imitekerereze ye mibi maze agatangira gukora ibishimisha Imana. Nanone iyo ntumwa yagaragaje ko Yehova, yari guhanagura burundu ibyaha byabo. Birashimishije kumenya ko iyo twihannye ibyaha byacu niyo byaba ari ibyaha bikomeye, Yehova atubabarira burundu. w24.08 12 par. 14

Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga.—Heb. 13:5.

Niba twizeye tudashidikanya ko Yehova ari hafi kurimbura iyi si mbi, ntituzumva ko kugira amafaranga menshi n’ubutunzi bwinshi ari byo bintu by’ingenzi. Bibiliya ivuga ko icyo gihe, abantu “bazajugunya ifeza zabo mu mihanda” kubera ko bazaba biboneye ko ‘zahabu yabo n’ifeza yabo bitazabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova’ (Ezek. 7:19). Aho guhugira mu gushaka amafaranga menshi, tugomba gufata imyanzuro ituma twe n’abagize imiryango yacu dukomeza gukorera Yehova. Byaba bidakwiriye gukoresha amafaranga arenze ayo dufite, cyangwa kumara igihe kirekire twita ku bintu dutunze. Nanone tugomba kuba maso kugira ngo twirinde gukunda cyane ibintu dufite (Mat. 6:​19, 24). Uko imperuka y’isi igenda yegereza, tugomba kugaragaza niba twiringira Yehova cyangwa niba twiringira ibyo dutunze. w24.09 11 par. 13-14

Umuntu utekereza ko ahagaze ajye yirinda kugira ngo atagwa.—1 Kor. 10:12.

Dushobora kurwanya zimwe mu ntege nke tuba duhanganye na zo bitewe n’uko tudatunganye kandi tukazitsinda. Icyakora, hari izindi ntege nke tuba tugomba gukomeza guhangana na zo. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Petero. Yatinye abantu maze yihakana Yesu inshuro eshatu (Mat. 26:​69-75). Igihe yatangaga ubuhamya adaca ku ruhande imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, byagaragaraga ko atagitinya abantu (Ibyak. 5:​27-29). Icyakora, nyuma yaho ‘yatinye Abayahudi bari bashyigikiye ibyo gukebwa,’ amara igihe gito yararetse gusangira n’Abakristo batari Abayahudi (Gal. 2:​11, 12). Intege nke za Petero zo gutinya abantu zari zaragarutse. Birashoboka ko atari yarazitsinze burundu. Ibyabaye kuri Petero natwe bishobora kutubaho. Icyakora, dushobora gutsinda intege nke dukurikije inama ya Yesu igira iti: “Mukomeze kuba maso” (Mat. 26:41). Nubwo waba wumva ufite imbaraga, jya ukomeza kwirinda imimerere yatuma uhura n’ibishuko. Ikindi kandi jya ukurikiza inama zatuma utsinda ibishuko.—2 Pet. 3:14. w24.07 18-19 par. 17-19

Yatanze impano zigizwe n’abantu.Efe 4:8.

Kugeza ubu nta muntu urafasha abandi kuruta uko Yesu yabafashije. Igihe yari hano ku isi, yakoresheje imbaraga ze zo gukora ibitangaza afasha abandi (Luka 9:​12-17). Yatanze impano iruta izindi zose, igihe yemeraga kudupfira (Yoh. 15:13). Ndetse no kuva yazuka kugeza ubu, akomeje kudufasha. Yari yaravuze ko nagera mu ijuru, azasaba Yehova akohereza umwuka wera kugira ngo utwigishe kandi uduhumurize (Yoh. 14:​16, 17; 16:13). Nanone muri iki gihe, Yesu akoresha amateraniro y’itorero, agatuma dukomeza kubona ibyo dukeneye byose, kugira ngo twigishe Bibiliya abantu bo hirya no hino ku isi (Mat. 28:​18-20). Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu amaze kujya mu ijuru, ‘yatanze impano zigizwe n’abantu’ (Efe 4:​7, 8). Pawulo yasobanuye impamvu Yesu yatanze izo mpano, avuga ko zari gufasha itorero mu buryo butandukanye (Efe. 1:​22, 23; 4:​11-13). Birumvikana ko abo bagabo badatunganye, bityo bakaba bashobora gukora amakosa (Yak. 3:2). Ariko Umwami wacu Yesu Kristo arabakoresha, kandi rwose baradufasha cyane. w24.10 18 par. 1-2

Ubushishozi buzakurinda.—Imig. 2:11.

Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ko iyo akomeza kumvira Yehova, ari bwo gusa ibyo yakoraga byari kugenda neza. Ikibabaje ni uko Salomo amaze gusaza yatangiye gusenga izindi mana. Ibyo byatumye Yehova adakomeza kumwemera kandi ntiyakomeza kumuha ubwenge bwo kuyobora abantu, akoresheje gukiranuka n’ubutabera (1 Abami 11:​9, 10; 12:4). Ibyo bitwigisha iki? Iyo twumviye Yehova ibyo dukora bigenda neza (Zab. 1:​1-3). Birumvikana ko Yehova atazaduha ubukire n’icyubahiro nk’ibyo Salomo yari afite. Ariko nitumwumvira azaduha ubwenge buzadufasha gufata imyanzuro myiza (Imig. 2:​6, 7; Yak. 1:5). Inama atugira zishobora kudufasha igihe duhitamo akazi, amashuri tuziga, imyidagaduro n’uko dukoresha amafaranga. Nitwumvira inama atugira, tuzakomeza kuba incuti ze kandi bizatuma tubona ubuzima bw’iteka (Imig. 2:​10, 11). Nanone bizatuma tubona incuti nziza. Ikindi kandi inama ze zizatuma tugira imiryango myiza. w24.11 10-11 par. 11-12

Mujye mugenzura ibintu byose, kandi mukomeze gukora ibyiza.—1 Tes. 5:21.

Ababyeyi bashobora kubona uburyo butandukanye bwo kuganira n’abana babo kuri Bibiliya no kwizera Imana. Ibyo bishobora kuba nko mu gihe murebera hamwe ibintu bigaragaramo ubuhanga, biboneka mu bitabo no muri videwo. Urugero, ushobora kwereka umwana wawe uko ikintu runaka cyangwa ibintu byabaye kera, bifite aho bihuriye na Bibiliya. Ibyo bishobora gutuma umwana wawe abona ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Ushobora no kwigisha umwana wawe ibirebana n’ibuye ry’i Mowabu. Iryo buye, rimaze imyaka 3.000 kandi ryanditseho izina ry’Imana ari ryo Yehova. Ikindi kandi nimusura icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cy’i Warwick, muri New York, mu gice cy’imurika rivuga ngo: “Bibiliya n’izina ry’Imana,” muzahasanga ifoto igaragaza uko iryo buye ry’i Mowabu ryari rimeze. Ibiri kuri iryo buye binagaragaza ukuntu Umwami Mesha wa Mowabu yigometse ku Bisirayeli kandi ibyo bihuje n’uko Bibiliya ibivuga (2 Abami 3:​4, 5). Umwana wawe niyibonera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, ukwizera kwe kuzarushaho gukomera. w24.12 14 par. 4; 15 par. 6