Imigani 25:1-28
25 Iyi na yo ni imigani ya Salomo,+ yakusanyijwe ikandikwa n’abagaragu ba Hezekiya+ umwami w’u Buyuda:
2 Imana irubahwa kuko ikomeza kugira ibanga,+Naho abami bakubahwa kubera ko basesengura ibintu.
3 Nk’uko ijuru riri hejuru cyane no mu nda y’isi akaba ari harehare cyane,Ni ko udashobora gusobanukirwa ibiri mu mitima y’abami.
4 Iyo ifeza icishijwe mu muriro ikavanwaho imyanda,Isohoka yatunganyijwe neza.+
5 Kura abantu babi imbere y’umwami,Ni bwo ubwami bwe buzakomera bitewe no gukiranuka.+
6 Ntukibonekeze imbere y’umwami,+Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye,+
7 Kuko ibyiza ari uko yakubwira ati: “Ngwino hano,”
Kuruta ko yagucisha bugufi imbere y’umunyacyubahiro.+
8 Ntukihutire gutangiza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye,Igihe mugenzi wawe azaba amaze kugukoza isoni.+
9 Ujye wikiranura na mugenzi wawe,+Kandi wirinde kumena ibanga wabikijwe,+
10 Kugira ngo ubyumvise atagukoza isoni,Kandi amagambo mabi wavuze akaba atagifite igaruriro.
11 Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye,+Rimeze nka pome za zahabu, ziri ku kintu gicuzwe mu ifeza.
12 Inama umunyabwenge agira umuntu wumva,+Zimeze nk’iherena rya zahabu, zikamera nk’imirimbo ikozwe muri zahabu nziza cyane.
13 Nk’uko urubura rutuma habaho ubukonje ku munsi wo gusarura imyaka,Ni ko intumwa yizerwa imerera uwayitumye,Kuko ituma shebuja amererwa neza.+
14 Umuntu wiyemera avuga ko azatanga impano ariko ntayitange,+Ameze nk’ibicu n’umuyaga bidatanga imvura.
15 Iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi,Kandi amagambo arangwa n’ineza umuntu avuga, ashobora gutuma umurwanya cyane acururuka.*+
16 Niba ubonye ubuki, ujye urya gusa ubuguhagije,Kuko uramutse uriye bwinshi ushobora kuburuka.+
17 Ntugahore mu rugo rwa mugenzi wawe,Kugira ngo atazakurambirwa maze akakwanga.
18 Umuntu ushinja mugenzi we ibinyoma,+Ameze nk’ubuhiri, inkota n’umwambi utyaye.
19 Kwiringira umuntu utizerwa* mu gihe ufite ibibazo,Ni nko kugira iryinyo ricitse n’ikirenge kimugaye.
20 Umuntu uririmbira umuntu wifitiye agahinda mu mutima,+Aba ameze nk’umuntu ukuramo umwenda hari imbeho,Cyangwa umuntu usuka divayi isharira ku munyu.
21 Umwanzi wawe nasonza ujye umuha ibyokurya,Kandi nagira inyota umuhe amazi yo kunywa.+
22 Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza,*+Kandi Yehova azabiguhembera.
23 Umuyaga uturutse mu majyaruguru uzana imvura,Kandi umuntu ugira amazimwe atuma abandi barakara.+
24 Kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,+Birutwa no kwibera hanze.*
25 Nk’uko umuntu ufite inyota* anywa amazi akonje maze akumva agaruye imbaraga,Ni na ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imera.+
26 Umukiranutsi utagaragaza ubutwari ahubwo agashukwa n’umuntu mubi,Ni nk’isoko y’amazi yanduye cyangwa iriba ryangiritse.
27 Kurya ubuki bwinshi si byiza,+Kandi kwishakira icyubahiro na byo si byiza.+
28 Umuntu udashobora gutegeka uburakari bwe,+Aba ameze nk’umujyi ufite inkuta zasenyutse.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashobora kuvuna igufwa.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu uriganya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hejuru y’inzu.”
^ Cyangwa “umuntu unaniwe.”