Abacamanza 8:1-35
8 Nuko abantu bo muri Efurayimu babaza Gideyoni bati: “Wadukoze ibiki? Kuki wagiye gutera Abamidiyani+ utatubwiye?” Nuko baramutonganya cyane.+
2 Ariko arabasubiza ati: “Ibyo nakoze bihuriye he n’ibyo mwakoze? Ese imizabibu abo muri Efurayimu+ bahumbye* ntiruta iyo abo muri Abiyezeri+ basaruye?
3 Imana yatumye mutsinda abatware b’i Midiyani, ari bo Orebu na Zebu.+ None se nakoze iki ugereranyije n’ibyo mwakoze?” Ababwiye ayo magambo baratuza.*
4 Hanyuma Gideyoni agera kuri Yorodani, ayambukana na ba basirikare 300. Nubwo bari bananiwe, bakomeje gukurikira abanzi babo.
5 Maze abwira ab’i Sukoti ati: “Ndabinginze nimuhe imigati abasirikare banjye kuko bananiwe; nkurikiye Zeba na Salumuna, abami b’Abamidiyani.”
6 Ariko abayobozi b’i Sukoti baramubwira bati: “None se wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha abasirikare bawe imigati?”
7 Gideyoni aravuga ati: “Niba ari uko muvuze, Yehova natuma ntsinda Zeba na Salumuna, nzabakubitisha amahwa yo mu butayu.”+
8 Arazamuka agera i Penuweli, abasaba nk’ibyo yari yasabye ab’i Sukoti. Ariko ab’i Penuweli bamusubiza nk’ab’i Sukoti.
9 Maze arababwira ati: “Ningaruka amahoro, nzasenya uyu munara wanyu.”+
10 Zeba na Salumuna bari i Karikori, bari kumwe n’abasirikare babo bagera ku 15.000. Ni bo bonyine bari basigaye mu ngabo zose z’iburasirazuba,+ kuko abandi 120.000 barwanisha inkota bari bamaze gupfa.
11 Gideyoni akomeza kuzamuka anyuze mu nzira y’abatuye mu mahema, mu burasirazuba bw’i Noba na Yogibeha,+ atera abo basirikare abatunguye.
12 Ba bami babiri b’Abamidiyani, ari bo Zeba na Salumuna barahunga. Gideyoni arabakurikira arabafata, bituma ingabo zose zigira ubwoba bwinshi.
13 Gideyoni umuhungu wa Yowashi agaruka avuye ku rugamba anyura mu kayira kazamuka kagana i Heresi.
14 Akiri mu nzira, afata umusore w’i Sukoti amubaza ibyaho. Nuko uwo musore amwandikira amazina y’abatware b’i Sukoti n’ay’abakuru baho; bose bari 77.
15 Asanga abantu b’i Sukoti arababwira ati: “Dore nguyu Zeba na Salumuna, abo mwantukiye muvuga muti: ‘none se wamaze gufata Zeba na Salumuna ngo tubone guha imigati abasirikare bawe bananiwe?’”+
16 Nuko afata abo bakuru b’i Sukoti, abakubitisha amahwa yo mu butayu, aba abahaye isomo.+
17 Yanashenye umunara w’i Penuweli,+ yica n’abagabo bo muri uwo mujyi.
18 Gideyoni abaza Zeba na Salumuna ati: “Abantu b’i Tabori mwishe bari bantu ki?” Baramusubiza bati: “Bari bameze nkawe; bari bameze nk’abana b’umwami.”
19 Ahita avuga ati: “Bari abavandimwe banjye, bari bene mama. Ndahiye mu izina rya Yehova ko iyo mutabica namwe ntari kubica.”
20 Abwira umwana we wa mbere witwaga Yeteri ati: “Genda ubice.” Ariko uwo musore ntiyakura inkota. Yagize ubwoba kuko yari akiri muto.
21 Zeba na Salumuna baramubwira bati: “Ngwino abe ari wowe utwiyicira. Ese nturi umugabo ufite imbaraga? None se waje ukatwiyicira?” Nuko Gideyoni araza yica Zeba na Salumuna,+ atwara imirimbo ifite ishusho y’ukwezi yari ku majosi y’ingamiya zabo.
22 Hanyuma Abisirayeli babwira Gideyoni bati: “Wowe n’umuhungu wawe n’umwuzukuru wawe muzatwitegekere, kuko wadukijije Abamidiyani.”+
23 Ariko Gideyoni arabasubiza ati: “Njye sinzabategeka n’umwana wanjye ntazabategeka. Yehova ni we uzabategeka.”+
24 Gideyoni arababwira ati: “Reka ngire icyo mbisabira. Buri wese nampe iherena ryo ku zuru akuye mu byo yasahuye.” (Abo bari batsinze bari bafite amaherena yo ku mazuru yari akoze muri zahabu, kuko bakomokaga kuri Ishimayeli.)+
25 Baramusubiza bati: “Turayaguha rwose.” Barambura umwenda, buri wese akagenda ajugunyaho iherena ryo ku zuru akuye mu byo yasahuye.
26 Amaherena yo ku mazuru yari akoze muri zahabu yabasabye yapimaga ibiro 19,* hakiyongeraho imirimbo ifite ishusho y’ukwezi, amaherena yo ku matwi, imyenda myiza* ba bami b’Abamidiyani bari bambaye n’imitako yo ku majosi y’ingamiya.+
27 Gideyoni akora efodi+ muri ya zahabu, ayishyira mu mujyi wa Ofura,+ Abisirayeli bose batangira kuyihasengera,*+ iteza ibibazo Gideyoni n’abo mu rugo rwe.+
28 Uko ni ko Abisirayeli batsinze Abamidiyani,+ ntibongera kubabuza amahoro.* Igihe cyose Gideyoni yari akiriho, igihugu cyamaze imyaka 40 gifite amahoro.+
29 Nuko Yerubayali+ umuhungu wa Yowashi asubira iwe, aba ari ho akomeza kuba.
30 Gideyoni yabyaye abahungu 70 kubera ko yari afite abagore benshi.
31 Umwe mu bagore* be wabaga i Shekemu na we yamubyariye umuhungu, maze Gideyoni amwita Abimeleki.+
32 Hanyuma Gideyoni umuhungu wa Yowashi apfa ashaje neza, bamushyingura mu mva ya papa we Yowashi iri muri Ofura, mu gace k’abakomoka kuri Abiyezeri.+
33 Gideyoni akimara gupfa, Abisirayeli bongera gusenga* Bayali,+ bishyiriraho Bayali-beriti ngo ibe imana yabo.+
34 Abisirayeli bibagiwe Yehova Imana yabo,+ wabakijije abanzi babo bose bari babakikije.+
35 Nanone ntibagaragarije urukundo rudahemuka abo mu rugo rwa Yerubayali, ari we Gideyoni, ngo babiture ibyiza byose yari yarakoreye Isirayeli.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Guhumba, ni ugutoragura ibyasigaye mu murima nyuma yo gusarura.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bareka kumurakarira.”
^ Ni ukuvuga, imyenda iboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli za zahabu 1.700.” Shekeli imwe ingana na garama 14,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “basambana na yo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibongera kubyutsa umutwe.”
^ Ni ukuvuga, inshoreke.
^ Cyangwa “basambana.”