Werurwe
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe
Iyo umuntu apfuye aba ababariwe ibyaha bye.—Rom. 6:7.
Bibiliya itubwira abantu bari abakiranutsi ariko batakomeje kuba indahemuka. Umwe muri bo ni Umwami Salomo. Yari asobanukiwe neza ibyo Yehova ashaka kandi yari yaramuhaye umugisha. Icyakora nyuma yaho yaje gusenga ibigirwamana. Ibyaha yakoze byababaje Yehova kandi Abisirayeli bamaze imyaka ibarirwa mu magana bagerwaho n’ingaruka zabyo. Icyakora, Bibiliya ivuga ko Salomo ‘yatanze agasanga ba sekuruza,’ harimo abantu b’indahemuka, urugero nk’Umwami Dawidi (1 Abami 11:5-9, 43; 2 Abami 23:13). Ese kuba yarashyinguwe hamwe n’abo bantu byagaragazaga ko azazuka? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Umuzuko ni impano y’Imana igaragaza ko idukunda. Iyo mpano iyiha abantu bose bifuza kuyikorera iteka ryose (Yobu 14:13, 14; Yoh. 6:44). Ese Salomo na we azahabwa iyo mpano azuke? Yehova ni we uzi igisubizo cy’icyo kibazo. Twe ntitubizi. Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova azakora ibikwiriye. w24.05 4 par. 9
Nzaba umushyitsi mu ihema ryawe iteka ryose.—Zab. 61:4.
Iyo twiyeguriye Yehova, aba adutumiye mu ihema rye ry’ikigereranyo, tukaba abashyitsi be. Iyo tuhageze, duhabwa ibyo dukeneye byose ngo dukomeze kuba incuti ze, kandi tugasabana n’abandi bantu Yehova yatumiye. Ihema rye ry’ikigereranyo ntiriri mu gace kamwe gusa. Iryo hema riba riri ahantu hose hari abagaragu ba Yehova bamwumvira (Ibyah. 21:3). None se twavuga iki ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka bapfuye? Ese twavuga ko bakiri mu bashyitsi Yehova yatumiye mu ihema rye? Yego rwose! Kuki twabyemeza? Impamvu ni uko Yehova akibibuka. Yesu yaravuze ati: “Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, igihe yitaga Yehova ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima, kuko kuri yo bose ari bazima.”—Luka 20:37, 38. w24.06 3 par. 6-7
Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira.—Zab. 28:7.
Sadoki yagiye i Heburoni yitwaje intwaro kandi yiteguye kurwana (1 Ngoma 12:38). Yari yiteguye kujyana na Dawidi ku rugamba no kurwanya abanzi ba Isirayeli. Nubwo Sadoki ashobora kuba atari umusirikare umenyereye urugamba, yari afite ubutwari. Ni iki cyafashije umutambyi Sadoki kuba intwari? Yari azi abagabo benshi bari bakomeye kandi b’intwari. Nta gushidikanya ko bamubereye urugero rwiza. Urugero, kuba Dawidi ‘yarayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba’ abigiranye ubutwari, byatumye Abisirayeli bose bamushyigikira n’umutima wabo wose (1 Ngoma 11:1, 2). Buri gihe Dawidi yishingikirizaga kuri Yehova ngo amufashe, igihe yabaga arwana n’abanzi be (Zab. 138:3). Sadoki yari afite abandi bantu akuraho urugero rwiza, urugero nka Yehoyada n’umuhungu we Benaya wari umusirikare, hamwe n’abandi batware 22 bo mu miryango ya Isirayeli bashyigikiye Dawidi.—1 Ngoma 11:22-25; 12:26-28. w24.07 3 par. 5-6
Imana iri kukugaragariza ineza yayo nyinshi, kugira ngo irebe ko wakwihana.—Rom. 2:4.
Sawuli w’i Taruso yatotezaga abigishwa ba Yesu abigiranye ubugome bwinshi. Birashoboka ko Abakristo benshi babonaga ko Sawuli adashobora kuzigera na rimwe ahinduka. Icyakora Yesu yari azi ko Sawuli ashobora guhinduka kandi akihana. Yesu na Yehova hari ibyiza babonye kuri Sawuli. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Uwo muntu naramutoranyije” (Ibyak. 9:15). Byageze n’aho Yesu akora igitangaza kugira ngo afashe Sawuli kwihana (Ibyak. 7:58–8:3; 9:1-9, 17-20). Amaze kuba Umukristo, uwo Sawuli waje kuba intumwa Pawulo, yakundaga kuvuga ukuntu ashimishwa no kuba Yehova na Yesu baramugaragarije ineza n’imbabazi (1 Tim. 1:12-15). Igihe kimwe Pawulo yumvise ko mu itorero ry’i Korinto bemeye ko umugabo wari umusambanyi aguma mu itorero. Pawulo yabasabye gukora iki? Ibyo yavuze bishobora kudufasha kumenya ukuntu Yehova agaragaza urukundo mu gihe ahana abagaragu be, uko abagaragariza imbabazi iyo bihannye n’uko natwe twamwigana. w24.08 13 par. 15-16
Iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana aza: Ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.—1 Yoh. 3:8.
Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, Yehova yagiye ahishura gahoro gahoro uko abantu b’abanyabyaha bari kuba incuti ze. Urugero, Abeli, ni ukuvuga umwana wa kabiri wa Adamu na Eva, ni we wa mbere wizeye Yehova nyuma y’ibintu bibabaje byabaye muri Edeni. Urukundo Abeli yakundaga Yehova no kuba yarashakaga kumushimisha no kuba incuti ye, byatumye amutambira igitambo. Kubera ko yari umushumba, yafashe zimwe mu ntama ze zikiri nto, arazibaga maze azitambira Yehova. Yehova yabyakiriye ate? Bibiliya ivuga ko ‘yishimiye Abeli kandi akemera ituro rye’ (Intang. 4:4). Nanone Yehova yemeye ibitambo nk’ibyo, byatanzwe n’abantu bamukundaga kandi bamwiringira, urugero nka Nowa (Intang. 8:20, 21). Igihe Yehova yemeraga ibyo bitambo, yari agaragaje ko yashoboraga kongera kwemera abantu b’abanyabyaha kandi bakaba incuti ze. w24.08 3 par. 5-6
Intambwe zanjye zari hafi kuyoba. Ibirenge byanjye byari bigiye kunyerera.—Zab. 73:2.
Iyo turenganyijwe biratubabaza cyane kandi bikaduhangayikisha (Umubw. 7:7). Abantu b’indahemuka, urugero nka Yobu na Habakuki, na bo bigeze kwiyumva batyo (Yobu 6:2, 3; Hab. 1:1-3). Nubwo kwiyumva dutyo mu gihe turenganyijwe ari ibintu bisanzwe, tugomba kuba maso kugira ngo tudakora ikintu kigaragaza ko nta bwenge tugira cyangwa tugatuma ibintu birushaho kuba bibi. Iyo abantu barenganya abandi bakomeje kuba aho ntibahanwe, dushobora kwibaza niba hari icyo bimaze gukomeza gukora ibikwiriye. Reka dufate urugero rw’umwanditsi wa zaburi wabonaga ko abantu babi basa n’abamerewe neza, ubagereranyije n’abakiranutsi. Yaravuze ati: ‘Abantu babi biberaho nta kibahangayikishije’ (Zab. 73:12). Nanone, yababazwaga cyane n’akarengane yabonaga ku buryo byatumaga atabona akamaro ko gukomeza gukorera Yehova. Yaravuze ati: “Nagerageje kubitekerezaho ngo mbisobanukirwe, ariko birampangayikisha cyane.”—Zab. 73:14, 16. w24.11 3 par. 5-7
Mwa miryango yo mu isi mwese mwe, muhe Yehova ibimukwiriye. Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.—Zab. 96:7.
Duha Yehova icyubahiro kubera ko abikwiriye. Yehova ni Imana ishobora byose, afite imbaraga nyinshi kandi ntajya ananirwa (Zab. 96:4-7). Ubwenge bwe buhambaye bugaragarira mu byo yaremye. Ni we waduhaye ubuzima kandi ni na we utuma dukomeza kubaho (Ibyah. 4:11). Bibiliya ivuga ko ari indahemuka (Ibyah. 15:4). Ibyo akora byose bigenda neza kandi buri gihe akora ibyo yadusezeranyije (Yos. 23:14). Ubwo rero, ntibitangaje kuba umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Mu banyabwenge bose bo mu bihugu no mu bwami bwabo bwose, nta n’umwe umeze nka [Yehova]” (Yer. 10:6, 7). Birumvikana ko hari impamvu nyinshi zagombye gutuma twubaha Papa wacu wo mu ijuru. Ariko kubaha Yehova ntibihagije. Afite imico myiza myinshi ituma tumukunda. Ikiruta byose ariko, duha Yehova icyubahiro kubera ko tumukunda cyane. w25.01 3 par. 5-6
Mukure uwo muntu mubi muri mwe.—1 Kor. 5:13.
Abantu barwanya Imana bagerageza kutwumvisha ko ibyiza umuryango wacu ukora, burya ari bibi. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova ashaka ko tugira isuku yo ku mubiri, tukagira imyifatire myiza kandi tukamusenga mu buryo yemera. Avuga ko umuntu ukomeza kugira imyifatire mibi kandi ntiyihane, agomba kuvanwa mu itorero (1 Kor. 5:11, 12; 6:9, 10). Twumvira iryo tegeko rishingiye kuri Bibiliya. Ariko abaturwanya babishingiraho bakavuga ko tutorohera abandi, ko ducira abandi urubanza kandi ko tudakundana. Tujye tumenya neza umwanzi wacu. Satani ni we soko y’ibinyoma bivugwa ku muryango wacu. Bibiliya ivuga ko ari “se w’ibinyoma” (Yoh. 8:44; Intang. 3:1-5). Ubwo rero ntibitangaje kuba akoresha abakozi be, bakagenda basebya umuryango wa Yehova. w24.04 10-11 par. 13-14
Bizaba koko.—Ezek. 33:33.
Birashoboka ko n’igihe umubabaro ukomeye uzaba umaze gutangira, hari abantu bazabona “Babuloni Ikomeye” irimbutse, bakibuka ko Abahamya ba Yehova bababwiraga ko bizaba. Ese hari bamwe bazabibona, bigatuma bizera Yehova (Ibyah. 17:5)? Ibyo nibiba, bizaba bimeze nk’ibyabaye muri Egiputa, mu gihe cya Mose. Ibuka ko “imbaga y’abantu b’amoko menshi” bajyanye n’Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa. Bamwe muri abo bantu bashobora kuba baratangiye kwizera Yehova, igihe babonaga ibyago icumi Mose yavuze, bibaye (Kuva 12:38). None se ibintu nk’ibyo nibiba Babuloni Ikomeye imaze kurimbuka, tukabona abantu benshi batangiye kwifatanya natwe, kandi habura igihe gito ngo imperuka ibe, tuzumva bidakwiriye? Oya rwose. Twifuza kwigana Papa wacu wo mu ijuru, “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.”—Kuva 34:6. w24.05 11 par. 12-13
Ujye ukomeza amagambo y’ukuri nakubwiye.—2 Tim. 1:13.
Byagenda bite se twirengagije “amagambo y’ukuri,” ni ukuvuga inyigisho z’ukuri? Reka dufate urugero. Mu kinyejana cya mbere, hari inkuru y’ikinyoma yakwirakwiriye mu itorero rya gikristo, ivuga ko umunsi wa Yehova wari waramaze kuza. Hari ibaruwa abantu batekerezaga ko yanditswe na Pawulo yavugaga ibyo bintu. Bamwe mu Bakristo bo mu itorero ry’i Tesalonike ntibabanje kugenzura ngo barebe ko ibivugwamo ari ukuri. Ahubwo bemeye icyo kinyoma batangira no kugikwirakwiza. Iyo baza kwibuka ibintu byose Pawulo yabigishije igihe yari kumwe na bo, ntibari kuyoba (2 Tes. 2:1-5). Pawulo yagiriye abo bavandimwe be inama yo kutajya bemera ibintu byose bumvise. Nanone kugira ngo abafashe kumenya uko bari kwitwara mu gihe cyari gukurikiraho, yashoje ibaruwa ya kabiri yandikiye Abakristo b’i Tesalonike avuga ati: “Njyewe Pawulo ndabasuhuza. Uku ni ko nandika amabaruwa yanjye yose, kugira ngo mumenye ko ari njye wayanditse.”—2 Tes. 3:17. w24.07 12 par. 13-14
Mugomba gukomeza kwihangana.—Heb. 10:36.
Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kurushaho kwihangana mu murimo bakoreraga Yehova, kubera ko ibyaberaga i Yudaya byarushagaho kuba bibi. Nubwo bamwe muri bo bari baratotejwe cyane, abandi benshi bari baraje mu itorero rya gikristo mu gihe Abakristo bari bafite amahoro. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yabibukije ko bagombaga kwitegura ibitotezo bikaze, ndetse bakitegura ko bashobora no gupfa bazize ukwizera kwabo, nk’uko byagendekeye Yesu (Heb. 12:4). Abayahudi benshi bari bararakaye kandi bahinduka abanyarugomo bitewe n’uko abantu benshi bahindukaga Abakristo. Mbere yaho Abayahudi barenga 40, bari ‘barahiriye ko batazagira icyo barya, cyangwa icyo banywa batarica Pawulo’ (Ibyak. 22:22; 23:12-14). Nubwo Abakristo batotezwaga kandi bakangwa, bagombaga gukomeza guhurira hamwe ngo basenge Yehova, babwirize ubutumwa bwiza, kandi baterane inkunga yo gukomeza kugira ukwizera gukomeye. w24.09 12 par. 15
[Yesu] abwira mama we ati: “Mama, dore umwana wawe!”—Yoh. 19:26.
Yohana yari intumwa Yesu Kristo yakundaga (Mat. 10:2). Yajyanaga na Yesu mu murimo wo kubwiriza, yabonye ibitangaza yakoze kandi yakomeje kumuba hafi igihe ibintu bitari byoroshye. Yiboneye ukuntu Yesu yishwe kandi nyuma amubona yazutse. Nanone yiboneye ukuntu Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiye biyongera kugeza igihe ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu bantu bose batuye ku isi” (Kolo. 1:23). Igihe Yohana yari hafi gupfa, yahawe inshingano nziza cyane yo kugira uruhare mu kwandika Ijambo ry’Imana. Yanditse ibintu bitangaje ‘yahishuriwe na Yesu Kristo’ (Ibyah. 1:1). Nanone yanditse Ivanjiri yamwitiriwe hamwe n’inzandiko eshatu, ziboneka muri Bibiliya. Urwandiko rwa gatatu yarwandikiye Umukristo w’indahemuka witwaga Gayo yafataga nk’umwana we akunda (3 Yoh. 1). Ibyo uwo mugabo w’indahemuka wari ugeze mu zabukuru yanditse, byagiriye akamaro abigishwa ba Yesu bose, ndetse natwe bo muri iki gihe. w24.11 12 par. 15-16
Bagabo, mwubahe abagore banyu.—1 Pet. 3:7.
Umugabo ukunda umugore we amwereka ko ari uw’agaciro. Abona ko ari impano idasanzwe yahawe na Yehova (Imig. 18:22; 31:10). Ibyo bituma amugirira neza kandi akamwubaha, ndetse no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ntazamuhatira gukora ikintu cyatuma yumva abangamiwe, ahohotewe cyangwa ikintu kibangamiye umutimanama we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Birumvikana ko uwo mugabo na we, azakora uko ashoboye kugira ngo akomeze kugira umutimanama ukeye imbere ya Yehova (Ibyak. 24:16). Iyo Yehova abonye ukuntu ukora uko ushoboye kose ngo ugaragaze ko wubaha umugore wawe mu byo uvuga no mu byo ukora, biramushimisha cyane. Ubwo rero iyemeze kugaragaza ko wubaha umugore wawe, wirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose kimubabaza, ahubwo umugirire neza, umwubahe kandi umugaragarize ko umukunda. Nubigenza utyo, uzaba weretse umugore wawe ko umukunda kandi ko afite agaciro. Niwubaha umugore wawe, uzaba ugaragaje ko uha agaciro kenshi ubucuti ufitanye na Yehova, kuko ari bwo bw’ingenzi.—Zab. 25:14. w25.01 13 par. 17-18
Yesu Kristo ni we watwitangiye kugira ngo aducungure . . . yeze abagomba kuba umutungo we wihariye, bafite umwete kandi barangwa n’ibikorwa byiza.—Tito 2:14.
Kimwe mu bintu bigaragaza aho abagaragu ba Yehova batandukaniye n’abiyita Abakristo, ni umwete bagira mu murimo wo kubwiriza. None se, ni iki cyadufasha gukomeza kugira umwete cyangwa tukarushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza? Gusuzuma urugero rwa Yesu bishobora kudufasha kugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Igihe Yesu yari hano ku isi, yakomeje kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Uko igihe cyagendaga gihita ni ko yarushagaho kugira umwete muri uwo murimo. Kimwe n’umuhinzi wamaze imyaka itatu agerageza kuhira igiti cy’umutini kiteraga imbuto, ni ko Yesu na we yamaze imyaka itatu abwiriza Abayahudi kandi abenshi muri bo ntibemeye ubutumwa yabagezagaho. Ariko nk’uko uwo muhinzi atigeze areka icyo giti cy’umutini, Yesu na we ntiyaretse kubabwiriza cyangwa ngo agabanye ishyaka yagiraga mu murimo (Luka 13:6-9). Kumenya ibyo yigishaga no kumwigana, bizadufasha kugira umwete mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe. w25.03 14-15 par. 1-4
Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora.—Imig. 13:16.
Wakora iki mu gihe urebye umuntu ukabona yakubera umugabo cyangwa umugore mwiza? Ese ako kanya wahita umubwira ko umukunda? Bibiliya ivuga ko umuntu w’umunyabwenge abanza kugira ubumenyi, mbere yo kugira icyo akora. Ubwo rero, wagombye kumara igihe runaka umwitegereza, we atabizi, ukabona kumubwira ko umukunda. None se wakora iki ngo witegereze uwo wifuza ko muzabana, ariko we atabizi? Igihe muri mu materaniro y’itorero cyangwa mu birori, ushobora kumenya niba akuze mu buryo bw’umwuka, ukamenya imico ye n’uko yitwara. Ese ubona incuti ze ari izihe, kandi se ni iki akunda kuvugaho (Luka 6:45)? Ese intego ze zihuje n’izawe? Ushobora no kugira icyo ubaza abasaza b’itorero ateraniramo cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka umuzi neza (Imig. 20:18). Ushobora kubabaza uko bamubona n’imico ye (Rusi 2:11). Igihe uzamara witegereza uwo muntu muteganya kuzabana, uzirinde kumubangamira. Ujye ugaragaza ko wubaha uko yiyumva, wirinde kwivanga mu buzima bwe cyangwa ngo ushake kuba uri kumwe na we igihe cyose. w24.05 22 par. 7-8
Amaherezo nakubwiye icyaha cyanjye.—Zab. 32:5.
Abasaza ntibihutira gufata umwanzuro w’uko umuntu wakoze icyaha adashobora kwihana. Nubwo hari abashobora kwihana bagihura na Komite y’Abasaza ku nshuro ya mbere, abandi bo bishobora kuba ngombwa ko bongera guhura na yo. Ubwo rero abasaza b’itorero bashobora gushyiraho gahunda yo guhura n’uwakoze icyaha inshuro zirenze imwe. Birashoboka ko nyuma yo guhura na Komite y’Abasaza ku nshuro ya mbere, Umukristo wakoze icyaha ashobora gutangira gutekereza yitonze ku byo baganiriye. Ashobora kugaragaza ko yicisha bugufi, agasenga Yehova kugira ngo amubabarire (Zab. 38:18). Ubwo rero iyo abasaza bongeye guhura na we, ashobora kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iyo yagaragaje igihe baganiraga bwa mbere. Umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi no kugwa neza, uzafasha abasaza b’itorero gufasha umuntu wakoze icyaha kugira ngo yihane. Basenga Yehova basaba ko yaha umugisha ibyo bakora kugira ngo uwo Mukristo wakoze icyaha yongere kugira ubwenge maze yihane.—2 Tim. 2:25, 26. w24.08 22-23 par. 12-13
Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa. Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho.”—Ezek. 18:32.
Yehova ntashaka ko hagira umuntu n’umwe urimbuka. Yifuza ko abanyabyaha bamugarukira (2 Kor. 5:20). Iyo ni yo mpamvu kuva kera, Yehova yakomeje gusaba abagaragu be bamutaye kwihana bakamugarukira. Abasaza b’itorero bakorana na Yehova, kugira ngo bafashe abakoze ibyaha bikomeye kwihana (Rom. 2:4; 1 Kor. 3:9). Tekereza ukuntu mu ijuru bishima iyo abanyabyaha bihannye. Igihe cyose umuntu wari waravanywe mu itorero agarutse, bishimisha cyane Papa wacu wo mu ijuru Yehova. Iyo dutekereje ukuntu Yehova agira impuhwe, imbabazi n’ineza ihebuje, urukundo tumukunda rurushaho kwiyongera.—Luka 1:78. w24.08 31 par. 16-17
Nuko Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava asubira ku musozi ari wenyine.—Yoh. 6:15.
Iyo Yesu aza kwemera kuba umwami, yari kuba yivanze muri politike y’Abayahudi bayoborwaga n’Abaroma. Bibiliya itubwira ko Yesu yahavuye ‘agasubira ku musozi ari wenyine.’ Ubwo rero nubwo abantu bashakaga kumugira umwami, yanze kwivanga muri politike. Ibyo bitwigisha iki? Birumvikana ko twe abandi batazadusaba gukora igitangaza, urugero nko gutubura imigati no gukiza indwara, cyangwa ngo badusabe kutugira umwami cyangwa umutegetsi. Ariko bashobora kudusaba kwivanga muri politike, wenda ngo dutore umuntu cyangwa dushyigikire uwo batekereza ko yatuma ibintu birushaho kugenda neza. Icyakora, urugero Yesu yaduhaye rurumvikana. Yanze kwivanga mu bibazo bya politike, kandi nyuma yaho yaravuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yoh. 17:14; 18:36). Muri iki gihe, Abakristo bagerageza kugira imitekerereze nk’iya Yesu kandi bakigana urugero rwe. Dushyigikira Ubwami bw’Imana, tukabumenyesha abandi kandi tugasenga dusaba ko buza.—Mat. 6:10. w24.12 4 par. 5-6
Umuntu wese wemera amategeko yanjye kandi akayumvira, ni we unkunda. Kandi unkunda, Papa wo mu ijuru na we azamukunda. Nanjye nzamukunda ndetse mwiyereke mu buryo bwuzuye.—Yoh. 14:21.
Mu gihe wiyigisha, jya ukomeza gutekereza uko wakurikiza ibyo wiga mu mibereho yawe. Urugero, jya wigana ubutabera bwa Yehova, wirinda kugira abo urutisha abandi. Nanone kimwe na Yesu, jya ukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bawe, ube witeguye gukora ibyo Yehova ashaka no gufasha abandi, niyo rimwe na rimwe byaba bigoye. Ikindi kandi, jya wigana Yesu, ubwirize abandi kugira ngo na bo bamenye ibyo Yehova yabakoreye, kandi bizere igitambo cy’incungu. Iyo dukomeje kwiyigisha ibirebana n’incungu, turushaho gukunda Yehova na Yesu. Birumvikana ko iyo tubakunze na bo barushaho kudukunda (Yak. 4:8). Ubwo rero tujye dukoresha ibintu byose Yehova aduha, kugira ngo dukomeze kwiyigisha ibirebana n’incungu. w25.01 25 par. 16-17
Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.—Yes. 38:17.
Amagambo agize isomo ry’uyu munsi ashobora guhindurwamo ngo: “Ntiwongeye kureba ibyaha byanjye.” Iyo mvugo y’ikigereranyo, igaragaza ukuntu iyo twihannye Yehova ashyira kure cyane ibyaha byacu. Ayo magambo ashobora no kuvugwa ngo: “Wambabariye ibyaha byanjye, mera nkaho ntigeze mbikora.” Nanone Bibiliya itsindagiriza icyo gitekerezo mu yindi mvugo y’ikigereranyo iboneka muri Mika 7:18, 19. Aho havuga ko Yehova ajugunya ibyaha byacu mu ndiba y’inyanja. Mu gihe cya kera, ntibyashobokaga ko umuntu ajugunya ikintu mu ndiba y’inyanja, hanyuma ngo agikureyo. Nk’uko tumaze kubibona, izo mvugo z’ikigereranyo zigaragaza ko iyo Yehova atubabariye, aba ameze nk’udutuye umutwaro uremereye w’ibyaha byacu. Ibyo bihuje n’amagambo Dawidi yavuze agira ati: “Umuntu ugira ibyishimo, ni uwababariwe ibyaha bye n’igicumuro cye kigahanagurwa” (Rom. 4:7). Izo ni zo mbabazi nyakuri. w25.02 9 par. 7-8
Munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.—Yes. 65:18.
Ku isi hari paradizo irimo abantu benshi kandi bafite byinshi byo gukora. Abantu bayirimo babarirwa muri za miriyoni kandi babanye amahoro. Abayigezemo ntibifuza kuyivamo. Ahubwo bifuza ko n’abandi bantu benshi baza bakayibasangamo. Iyo paradizo ni iyihe? Ni paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Biratangaje kuba muri iki gihe, Yehova yarashyize abagaragu be ahantu h’ikigereranyo, aho baba bafite amahoro kandi bunze ubumwe nubwo baba mu isi mbi ya Satani, iteje akaga kandi irimo abantu banga abandi (1 Yoh. 5:19; Ibyah. 12:12). Imana yacu idukunda, ibona ukuntu abantu bose bo muri iyi si bagenda barushaho kuba babi, maze igafasha abagaragu bayo bakumva batekanye kugira ngo bayikorere bishimye. Bibiliya igereranya iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka n’“ubuhungiro” cyangwa ubusitani butoshye (Yes. 4:6; 58:11). Muri iyi minsi igoye y’imperuka, Yehova aha imigisha ababa muri iyo paradizo, maze bakumva bishimye kandi bafite umutekano.—Yes. 54:14; 2 Tim. 3:1. w24.04 20 par. 1-2
Mujye musenga Imana muyinginga.—Fili. 4:6
Niba wifuza gushaka, nta gushidikanya ko wasenze Yehova ubimubwira. Birumvikana ko nta we Yehova yasezeranyije ko azamushakira uwo bazabana. Ariko Yehova yita ku byo ukeneye n’uko wiyumva, kandi ashobora kugufasha guhitamo uwo muzabana. Bityo rero, jya ukomeza kumubwira ibyo wifuza n’uko wiyumva (Zab. 62:8). Jya umusenga umusaba kugira ubwenge no kwihangana (Yak. 1:5). Nubwo wamara igihe kirekire utegereje kubona uwo muzashakana, Yehova agusezeranya ko azakomeza kugukunda, kandi agatuma ubona ibyo ukeneye (Zab. 55:22). Icyakora, jya uba maso kugira ngo gushaka uwo muzabana bitaba ari byo biza mu mwanya wa mbere (Fili. 1:10). Ibyishimo nyakuri, ntibiterwa no kuba umuntu yarashatse cyangwa atarashatse, ahubwo biterwa no gukorera Yehova (Mat. 5:3). Nanone iyo uri umuseribateri, uba ushobora kubona umwanya uhagije wo gukora byinshi mu murimo wa Yehova (1 Kor. 7:32, 33). Jya ukoresha neza icyo gihe. w24.05 21 par. 4; 22 par. 6
Ntimukite ku nyungu zanyu gusa, ahubwo mujye mwita no ku nyungu z’abandi.—Fili. 2:4.
Mushobora kumara igihe kingana iki mumenyana? Akenshi iyo umuntu afashe imyanzuro ahubutse, bimugiraho ingaruka (Imig. 21:5). Ubwo rero mukwiriye gufata igihe gihagije cyo kumenyana kugira ngo buri wese abe azi neza mugenzi we. Icyakora igihe cyo kumenyana nticyagombye kuba kirekire bitari ngombwa. Nanone Bibiliya iravuga ngo: “Iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara” (Imig. 13:12). None se niba tuzi ko hari umuvandimwe na mushiki wacu bari kumenyana, twakora iki ngo tubafashe? Dushobora kubatumira kugira ngo dusangire, twifatanye muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa tukajyana gutembera (Rom. 12:13). Ese baba bakeneye ubaherekeza, uwo kubatwara mu modoka cyangwa bakeneye ahantu ho kuganirira bari bonyine? Niba bishoboka, ushobora kubafasha (Gal. 6:10). Niba hari umuvandimwe na mushiki wacu bagusabye kubaherekeza mu gihe bari kumenyana, ujye ubyemera. Uzirinde kubasiga bonyine, ariko nanone wibuke ko bakeneye umwanya wo kuganira hagati yabo. w24.05 30 par. 13-14
Namuhaye igihe cyo kwihana.—Ibyah. 2:21.
Abasaza bagerageza kumenya icyatumye umuntu akora icyaha. Urugero, ese yaba yaracitse intege buhoro buhoro bitewe no kutiyigisha cyangwa kutajya mu murimo wo kubwiriza? Ese yari yararetse gusenga Yehova buri gihe cyangwa akamusenga byo kurangiza umuhango? Ese yari yararetse kurwanya ibyifuzo bibi? Ni ba nde amarana na bo igihe? Imyidagaduro ye ni iyihe? Ese imyanzuro yagiye afata yamugizeho izihe ngaruka? Ese asobanukiwe ko ibyo yakoze n’imyanzuro yafashe byababaje Yehova? Abasaza b’itorero bashobora kumubaza ibibazo bituma atekereza ku bintu byatumye adakomeza kuba incuti ya Yehova, maze agakora icyaha. Ibyo bazabikora mu bugwaneza ariko birinde kumubaza ibibazo bireba ubuzima bwe bwite badakwiriye kumenya (Imig. 20:5). Nanone bashobora kumuha ingero zamufasha gutekereza ku byo yakoze. Birashoboka ko igihe abasaza bazahura n’uwo muntu ku nshuro ya mbere, ashobora kuzagaragaza ko ababajwe n’imyanzuro yafashe n’uko abona ibintu. Ashobora no kwihana by’ukuri. w24.08 22 par. 9-11
Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.—Luka 4:43.
Yesu yakoranye umwete umurimo wo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami,’ kubera ko yari azi ko ari byo Imana ishaka. Yabonaga ko uwo murimo ari wo w’ingenzi mu buzima bwe. Ndetse n’igihe yari ashigaje amezi make hano ku isi, yavaga ‘mu mujyi akajya mu wundi, no mu mudugudu akajya mu wundi’ agiye kwigisha abantu (Luka 13:22). Nanone yatoje abandi bigishwa gukora uwo murimo (Luka 10:1). Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza ni wo w’ingenzi Yehova na Yesu bashaka ko dukora (Mat. 24:14; 28:19, 20). Kubona abantu nk’uko Yehova ababona, na byo bishobora gutuma turushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Yehova ashaka ko abantu benshi bumva ubutumwa bwiza maze bakamenya ukuri (1 Tim. 2:3, 4). Iyo ni yo mpamvu adutoza kumenya uko twarushaho gukora uwo murimo uzarokora abantu. Nubwo hari abo tubwiriza muri iki gihe ntibakorere Yehova, birashoboka ko bazabona uburyo bwo kumukorera mbere y’uko umubabaro ukomeye urangira. w25.03 15-16 par. 5-7
Umuramukije aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi.—2 Yoh. 11.
Umutimanama w’Umukristo watojwe na Bibiliya ni wo uzamubwira icyo akwiriye gukora igihe ahuye n’umuntu wavanywe mu itorero. Hari abashobora kumva ko kumusuhuza cyangwa kumuha ikaze mu materaniro nta cyo bitwaye. Icyakora ntitugomba kugirana ikiganiro kirekire n’uwo muntu cyangwa ngo tumarane igihe na we dukora ibindi bintu. Hari abashobora kwibaza bati: “None se, Bibiliya ntivuga ko uramukije umuntu nk’uwo, aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi” (2 Yoh. 9-11)? Amagambo akikije uwo murongo, agaragaza ko aho havuga ku bahakanyi n’abandi bantu bashishikariza abandi gukora ibibi (Ibyah. 2:20). Ubwo rero, niba hari umuntu wigisha abandi inyigisho z’ubuhakanyi cyangwa akabashishikariza gukora ibibi, abasaza ntibagomba kumusura. Icyakora birashoboka ko ashobora kugera igihe akihana. Ubwo rero mu gihe atarihana, ntitugomba kumusuhuza, cyangwa ngo tumutumire mu materaniro y’itorero. w24.08 30-31 par. 14-15
Kugeza icyo gihe bari batarasobanukirwa.—Mar. 6:52.
Ubwo Yesu yari amaze kugaburira abantu benshi cyane, we n’abigishwa be bavuye muri ako gace, basubira i Kaperinawumu mu bwato, ariko we arabasiga ajya ku musozi, kugira ngo ba bantu bashakaga kumugira umwami batamubona (Yoh. 6:16-20). Igihe intumwa ze zari mu bwato, haje umuyaga mwinshi maze imiraba ikajya yikubita ku bwato. Hanyuma Yesu yaje abasanga agendera hejuru y’amazi. Yahise asaba intumwa Petero ngo na we aze agendere hejuru y’amazi (Mat. 14:22-31). Igihe Yesu yageraga mu bwato, wa muyaga wahise urekera aho guhuha. Abigishwa baratangaye, maze baravuga bati: “Uri Umwana w’Imana koko” (Mat. 14:33)! Biratangaje cyane kuba baramenye ko Yesu ari Umwana w’Imana, amaze kugendera hejuru y’amazi, aho kuba mbere yaho igihe yatuburaga imigati. Mariko yongeye ibindi bisobanuro kuri iyo nkuru agira ati: ‘Intumwa zaratangaye cyane kuko nta somo zari zavanye kuri cya gitangaza yakoze igihe yatuburaga imigati itanu’ (Mar. 6:50-52). Uko bigaragara, izo ntumwa zari zitaramenya ko Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukora ibitangaza burenze ubwo gutubura imigati. w24.12 5 par. 7
[Imana] ishaka ko abantu bose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.—1 Tim. 2:4.
Tugaragaza ko dushimira Yehova kubera urukundo yadukunze, dukora uko dushoboye kose ngo mu byumweru bibanziriza Urwibutso na nyuma yaho, tugaragaze ko dushimira Yehova kubera incungu. Birumvikana ko ku munsi w’Urwibutso tuzaba duhari. Ariko nanone, tuzibuke gutumira abandi ngo na bo baze. Tuzabasobanurire ibintu bikorwa mu muhango w’Urwibutso. Ushobora no kubereka videwo ziri ku rubuga rwa jw.org zifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye?” n’indi ivuga ngo: “Kwibuka urupfu rwa Yesu.” Nanone abasaza b’itorero bazatumira abantu batacyifatanya n’itorero. Tekereza ukuntu mu ijuru no ku isi haba ibyishimo, iyo intama yari yarazimiye igarukiye Yehova (Luka 15:4-7). Igihe tuzaba turi aho Urwibutso rwabereye, tuzibuke gusuhuza abantu bashya na ba bandi bamaze igihe kirekire bataza mu materaniro, aho gusuhuza Abakristo bagenzi bacu gusa. Twifuza ko bazumva bisanzuye.—Rom. 12:13. w25.01 29 par. 15
Imana yaradukunze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo gituma tubabarirwa ibyaha byacu.—1 Yoh. 4:10.
Nubwo igitambo cy’incungu kitwigisha ko Yehova ari Imana irangwa n’ubutabera, hari undi muco w’ingenzi kurushaho watumye yohereza Yesu ngo adupfire. Uwo ni umuco w’urukundo (Yoh. 3:16; 1 Yoh. 4:9, 10). Yehova yohereje Umwana we ngo adupfire bitewe n’uko yifuzaga ko tubaho iteka kandi akaba ashaka ko tuba mu muryango we. Wibuke ko igihe Adamu yakoraga icyaha, Yehova yamwirukanye mu muryango w’abagaragu be. Ibyo byatumye natwe tuvuka tutari muri uwo muryango. Ariko kubera igitambo cy’incungu, Yehova yatubabariye ibyaha byacu, kandi amaherezo abantu bose bamwizera, bakamwumvira, azabasubiza muri uwo muryango. No muri iki gihe Yehova atuma tuba incuti ze kandi tukabana neza n’Abakristo bagenzi bacu. Mu by’ukuri twibonera ukuntu Yehova adukunda cyane.—Rom. 5:10, 11. w25.01 21 par. 6
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 9 Nisani, ku manywa) Yohana 12:12-19; Mariko 11:1-11
Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda.—1 Yoh. 4:9.
Yehova yaduhaye impano y’agaciro kenshi igihe yoherezaga Umwana we ngo adupfire (2 Kor. 9:15). Kuba Yesu yaradupfiriye, bituma tuba incuti za Yehova. Nanone dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Dufite impamvu nyinshi zituma dushimira Yehova, watanze incungu bitewe n’urukundo rwinshi adukunda (Rom. 5:8). Yesu yadutegetse kujya twizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe buri mwaka, kugira ngo dukomeze kwibuka ibyo we na Yehova badukoreye (Luka 22:19, 20). Urwibutso rwo muri uyu mwaka wa 2026 ruzaba ku wa Kane, tariki ya 2 Mata. Birumvikana ko twese tuzaba duhari. Muri icyo gihe cy’Urwibutso nidufata akanya tugatekereza ku byo Yehova n’Umwana we badukoreye, bizatugirira akamaro. w25.01 20 par. 1-2
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 10 Nisani, ku manywa) Yohana 12:20-50
Mwemere ko mbakosora aho kwemera ifeza, kandi muhitemo ubumenyi aho guhitamo zahabu itavangiye.—Imig. 8:10.
Ushobora gukomeza kwiga byinshi ugiye utekereza ku rukundo Yehova na Yesu badukunda. Mu gihe cy’Urwibutso rwo muri uyu mwaka, ushobora gusoma inkuru zivugwa mu Mavanjiri kandi ukazitekerezaho. Si ngombwa ko ugerageza kwiga ibintu byinshi icyarimwe. Ahubwo ujye usoma witonze, urebe izindi mpamvu zituma dukunda Yehova na Yesu. Niba umaze imyaka myinshi uri Umuhamya wa Yehova, hari igihe ushobora gusoma ingingo tumenyereye zivuga ku butabera bwa Yehova, urukundo rwe n’incungu, ukumva nta kintu gishya wabonamo. Ariko uko bigaragara, hari ibintu byinshi tuzagenda tumenya kuri izo ngingo. Ubwo rero, jya usoma ibitabo byacu bizivugaho kandi utekereze ku bivugwamo. w25.01 24-25 par. 13-15
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 11 Nisani, ku manywa) Luka 21:1-36

