Yesaya 58:1-14

  • Kwigomwa kurya no kunywa mu buryo nyabwo no mu buryo butari bwo (1-12)

  • Ibyishimo byo kwizihiza Isabato (13, 14)

58  “Hamagara n’imbaraga zawe zose; komeza uhamagare! Zamura ijwi ryawe nk’iry’ihembe. Bwira abantu banjye ukuntu bigometse,+Ubwire abo mu muryango wa Yakobo ibyaha byabo.  2  Banshaka buri munsiKandi bakavuga ko bishimira kumenya ibikorwa byanjye,Nk’aho ari abantu bakora ibyo gukiranukaKandi batigeze bareka ubutabera bw’Imana yabo.+ Bansaba imanza zitabera,Nk’aho bishimira kwegera Imana:+  3  ‘Kuki twigomwa kurya no kunywa ntubibone+Kandi twakwibabaza ntubyiteho?’+ Ni ukubera ko iyo mwigomwe kurya no kunywa muba mwishakira inyungu* zanyuKandi mukagirira nabi abakozi banyu.+  4  Iyo mwigomwe kurya no kunywa birangira mutonganye, mukarwanaKandi mugakubitana ibipfunsi mufite ubugome. Ntimushobora kwigomwa kurya no kunywa nk’uko mubikora uyu munsi ngo ijwi ryanyu ryumvikane mu ijuru.  5  Ese mugira ngo umunsi wo kwigomwa kurya no kunywa nifuza ni umeze utya? Ese ni umunsi umuntu yibabaza,*Akubika umutwe nk’ubwatsi burebure,*Agasasa ibigunira akaryama mu ivu? Ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya no kunywa n’umunsi wo gushimisha Yehova?  6  Oya, kwigomwa kurya no kunywa nemera ni uku: Ni ugukuraho iminyururu y’ubugome,Guhambura imigozi iziritse ku giti batwaraho imitwaro,*+Kurekura abababaye bakagenda+No gucamo kabiri igiti cyose batwaraho imitwaro.  7  Ni ugusangira ibyokurya byawe n’umuntu ushonje,+Ukazana umuntu ubabaye utagira aho aba ukamushyira mu nzu yawe,Wabona umuntu udafite imyenda yo kwambara ukayimuha+Kandi ntiwirengagize mwene wanyu?  8  Nubigenza utyo, umucyo wawe uzaba nk’urumuri rwa mu gitondo bwenda gucya+Kandi uzahita ukira. Gukiranuka kwawe kuzakugenda imbereKandi ikuzo rya Yehova rizakugenda inyuma rikurinze.+  9  Icyo gihe uzahamagara Yehova akwitabe;Uzatabaza akubwire ati: ‘Ndi hano!’ Nukura iwawe igiti batwaraho imitwaroKandi nureka gutunga abandi urutoki, ukirinda amagambo yo gusebanya,+ 10  Ukigomwa ibyo wifuza*+Ukabiha umuntu ushonje kandi ukagaburira abantu bababaye,*Icyo gihe umucyo wawe uzamurikira no mu mwijimaKandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa.+ 11  Yehova azakuyobora igihe cyoseKandi atume uhaga* n’igihe uzaba uri mu gihugu cyumagaye.+ Azakomeza amagufwa yawe,Umere nk’ubusitani bwuhirwa neza,+Ube nk’isoko y’amazi idakama. 12  Bazakubakira ahari harashenywe+Kandi uzubaka fondasiyo zahozeho kera.+ Uzitwa umuntu usana inkuta zasenyutse*+N’usana imihanda yo guturaho. 13  Nureka kwishakira inyungu* zawe ku munsi wanjye wera+ w’IsabatoKandi ukita umunsi wera wa Yehova w’Isabato ibyishimo byawe, umunsi ukwiriye guhabwa icyubahiro+Ukawuha icyubahiro aho kwishakira inyungu zawe no kuvuga amagambo adafite akamaro, 14  Ni bwo uzishimira YehovaKandi nanjye nzakunyuza ahantu hasumba ahandi ku isi.+ Nzatuma urya ku murage* wa sogokuruza wawe Yakobo,+Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ibyishimo.”
^ Cyangwa “ababaza ubugingo bwe.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo n’urubingo.”
^ Cyangwa “umugogo.”
^ Cyangwa “ibyo ubugingo bwawe bwifuza.”
^ Cyangwa “ubugingo bubabaye.”
^ Cyangwa “ahaze ubugingo bwawe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyuho.”
^ Cyangwa “kwishakira ibyishimo.”
^ Cyangwa “wishimira umurage.”