Yesaya 38:1-22

  • Hezekiya arwara hanyuma agakira (1-22)

    • Indirimbo yo gushimira (10-20)

38  Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, aza kumureba aramubwira ati: “Yehova yavuze ati: ‘vuga uko ibyo mu rugo rwawe bizagenda kuko ugiye gupfa; ntuzakira.’”+ 2  Hezekiya abyumvise aryama areba ku rukuta maze asenga Yehova ati: 3  “Ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nakomeje kugukorera ndi indahemuka n’umutima wanjye wose,+ ngakora ibigushimisha.” Nuko Hezekiya ararira cyane. 4  Hanyuma Yehova abwira Yesaya ati: 5  “Subirayo ubwire Hezekiya uti:+ ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho+ ryawe, mbona n’amarira yawe.+ None nkongereye imyaka 15 yo kubaho+ 6  kandi wowe n’abatuye muri uyu mujyi nzabakiza umwami wa Ashuri, ndwanirire n’uyu mujyi.+ 7  Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze:+ 8  Ngiye gutuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse kuri esikariye* za Ahazi, gisubira inyuma ho esikariye 10.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho esikariye 10 kuri esikariye cyari cyamanutseho. 9  Dore ibyo Hezekiya umwami w’u Buyuda yanditse* igihe yarwaraga, hanyuma agakira iyo ndwara: 10  Naravuze nti: “Dore ndacyari mutoAriko ngomba kwinjira mu marembo y’Imva.* Ngiye kwamburwa imyaka nari nsigaranye.” 11  Naravuze nti: “Sinzabona Yah,* sinzabona Yah mu gihugu cy’abazima.+ Igihe nzaba ndi kumwe n’abatuye aho ibintu byose biba byarangiye,Sinzongera kubona abantu. 12  Aho nari ntuye hakuweho hajyanwa kure yanjye+Kimwe n’ihema ry’abashumba. Nazingazinze ubuzima bwanjye nk’uko umudozi azinga umwenda amaze kudoda. Imana yankataguye nk’uko bakata indodo z’umwenda baboha. Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+ 13  Naratuje ngeza mu gitondo. Ikomeza kumenagura amagufwa yanjye yose nk’intare. Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+ 14  Nkomeza kujwigira nk’akanyoni gato,+Ngakomeza kuvuga nk’inuma.+ Nakomeje gutegereza ko imfasha ndarambirwa:+ ‘Yehova, dore ndi mu bibazo,Ngwino untabare.’*+ 15  None se mvuge iki? Yaramvugishije kandi yagize icyo ikora. Nzagenda nicishije bugufi* imyaka yanjye isigaye,Kuko mbabaye cyane.* 16  ‘Yehova, ibi bintu* ni byo bituma abantu bose bakomeza kubahoKandi ni byo bituma ngira umwuka w’ubuzima. Uzankiza kandi uzatuma nkomeza kubaho.+ 17  Dore, aho kubona amahoro nahuye n’ibibazo bikomeye;Ariko kubera urukundo rwinshi unkunda*Wandinze urupfu.*+ Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.*+ 18  Imva* ntishobora kugusingiza,+Urupfu ntirushobora kugushima.+ Abapfuye ntibashobora kwiringira ibikorwa byawe by’ubudahemuka.+ 19  Umuntu muzima ashobora kugusingizaNk’uko nshobora kubigenza uyu munsi. Umugabo ashobora kwigisha abahungu be ubudahemuka bwawe.+ 20  Yehova, nkizaKandi tuzacuranga indirimbo zanjye dukoresheje ibikoresho by’umuziki bifite imirya,+Tuzicurangire mu nzu ya Yehova, igihe cyose tuzaba tukiriho.’”+ 21  Hanyuma Yesaya aravuga ati: “Nimuzane akagati gakoze mu mbuto zumye z’umutini maze mugashyire ku kibyimba kugira ngo akire.”+ 22  Hezekiya yari yabajije ati: “Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko nzajya mu nzu ya Yehova?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “amadarajya; ingazi.” Birashoboka ko ari zo zabafashaga kumenya aho isaha igeze.
^ Cyangwa “igisigo yahimbye.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nyishingira.”
^ Cyangwa “niyoroheje.”
^ Cyangwa “kuko ubugingo bwanjye bushaririwe.”
^ Ni ukuvuga, amagambo y’Imana n’ibikorwa byayo.
^ Cyangwa “ntiwongeye kureba ibyaha byanjye.”
^ Cyangwa “urwobo rwo kurimbuka.”
^ Cyangwa “ukunda ubugingo bwanjye.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”