Yesaya 54:1-17

  • Siyoni y’ingumba izabyara abana benshi (1-17)

    • Yehova, umugabo wa Siyoni (5)

    • Abana ba Siyoni bazigishwa na Yehova (13)

    • Intwaro zo kurwanya Siyoni nta cyo zizageraho (17)

54  Yehova aravuga ati: “Yewe mugore w’ingumba utarigeze ubyara we, vuga mu ijwi rinini wishimye!+ Yewe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise we,+ nezerwa kandi uvuge cyane wishimye!+ Kuko abana* b’umugore watawe n’umugabo ari benshiKurusha abana b’umugore ufite umugabo.”*+  2  “Aho ihema ryawe ryubatse hagire hanini.+ Imyenda y’ihema ryawe ryiza yirambure. Imigozi y’ihema ryawe yikurure cyaneKandi ukomeze imambo* z’ihema ryawe.+  3  Kuko uzaguka ugana iburyo n’ibumoso. Abagukomokaho bazafata ibihugu,Bature mu mijyi yari yarashenywe.+  4  Ntutinye+ kuko utazakorwa n’isoni+Kandi ntugire ikimwaro kuko utazatenguhwa. Uzibagirwa igisebo wagize igihe wari inkumiKandi ntuzongera kwibuka ikimwaro wagize igihe wari warapfushije umugabo.”  5  “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;*+Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryeKandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+ Azitwa Imana y’isi yose.+  6  Yehova yaguhamagaye umeze nk’umugore watawe n’umugabo ufite agahinda kenshi,+Umeze nk’umugore washatse akiri muto, nyuma umugabo akaza kumuta,” ni ko Imana yawe ivuga.  7  “Kuko namaze igihe gito naragutaye,Ariko nzakugirira imbabazi nkugarure.+  8  Narakurakariye cyane, mara akanya gato ntakwitaho,+Ariko nzakugirira imbabazi ngukunde urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,”+ ni ko Yehova Umucunguzi wawe+ avuga.  9  “Ibi bimbereye nk’ibyo mu gihe cya Nowa.+ Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kuzura isi,+Ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngucyahe.+ 10  Kuko imisozi ishobora gukurwahoN’udusozi tukanyeganyega,Ariko njye sinzagukuraho urukundo rwanjye rudahemuka,+Cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,”+ ni ko Yehova ukugirira imbabazi avuga.+ 11  “Wa mugore wababaye we,+ ugahuhwa n’umuyaga ukujyana hirya no hino kandi ukaba utagira uguhumuriza,+Ngiye gushyiraho amabuye yawe nyakomezeKandi ngushyirireho fondasiyo y’amabuye ya safiro.*+ 12  Inkuta zawe nzazubakisha amabuye y’agaciro,*Amarembo yawe nyubakishe amabuye abengerana*Kandi imipaka yawe yose nyubakishe amabuye y’agaciro. 13  Abana* bawe bose bazigishwa na Yehova+Kandi bazagira amahoro menshi.+ 14  Uzakomezwa no gukiranuka.+ Kugirirwa nabi bizaba kure yawe,+Nta kintu uzatinya kandi ngo kigutere ubwoba,Kuko kitazakwegera.+ 15  Nihagira ugutera,Si njye uzaba mutumye. Uzagutera wese azagwa ari wowe azize.”+ 16  “Dore ni njye waremye umunyabukorikori,We uhuha mu muriro w’amakaraKandi agakora intwaro ye. Ni njye waremye umurimbuzi kugira ngo arimbure.+ 17  Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho+Kandi ururimi rwose ruzakuburanya, uzarutsinda. Uwo ni wo murage w’abagaragu ba YehovaKandi gukiranuka kwabo ni njye guturukaho,” ni ko Yehova avuga.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “shebuja.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
^ Cyangwa “shobuja.”
^ Cyangwa “amabuye ya odemu.”
^ Cyangwa “amabuye y’umuriro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”