Imigani 31:1-31

  • AMAGAMBO Y’UMWAMI LEMUWELI (1-31)

    • Ntibyoroshye kubona umugore ushoboye (10)

    • Akunda gukora kandi akorana umwete (17)

    • Avugana ubugwaneza (26)

    • Abana n’umugabo we baramushima (28)

    • Ubwiza n’uburanga birashukana (30)

31  Aya ni amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye, mama we yamubwiye kugira ngo amwigishe:+  2  Umva mwana wanjye! Mwana wanjye nibyariye. Mwana wanjye nasabye Imana nkongeraho n’isezerano.*+  3  Ntugahe abagore imbaraga zawe,+Kandi ntukajye mu birimbuza abami.+  4  Lemuweli we, ntibikwiriye ko abami banywa divayi. Ibyo ntibikwiriye rwose ku bami,Kandi ntibikwiriye ko abayobozi babaza bati: “Inzoga yanjye iri he?”+  5  Kugira ngo batanywa maze bakibagirwa amategeko,Kandi bakarenganya aboroheje.  6  Ibinyobwa bisindisha mubihe abagiye gupfa,+Na divayi muyihe abafite agahinda kenshi mu mutima,+  7  Mubareke banywe kugira ngo bibagirwe ubukene bwabo,Kandi ntibongere kwibuka ibibazo bafite.  8  Ujye uvuganira abadashobora kuvuga,Kandi uburanire abagiye gupfa bose.+  9  Ujye ubumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,Urenganure aboroheje n’abakene.+ א [Alefu] 10  Umugore ushoboye* kumubona ntibyoroshye.+ Arusha agaciro amabuye yo mu nyanja.* ב [Beti] 11  Umugabo we aramwiringira n’umutima we wose,Kandi nta kintu cyiza amuburana. ג [Gimeli] 12  Igihe cyose uwo mugore akiriho,Akorera umugabo we ibintu byiza si ibibi. ד [Daleti] 13  Ashaka ubwoya n’ubudodo bwiza cyaneKandi yishimira gukoresha amaboko ye.+ ה [He] 14  Ameze nk’amato y’abacuruzi.+ Ibyokurya bye abikura kure cyane. ו [Wawu] 15  Abyuka kare butaracya,Agaha abo mu rugo rwe ibyokuryaKandi agaha abaja be ibibagenewe.+ ז [Zayini] 16  Yitegereza umurima akawushima, maze akawugura. Atera uruzabibu arukuye mu byo yunguka. ח [Heti] 17  Aba yiteguye gukora imirimo ikomeye,+Kandi akorana umwete. ט [Teti] 18  Ubucuruzi bwe bukomeza kunguka. Akomeza gukora kugeza nijoro. י [Yodi] 19  Afata igiti gitunganyirizwaho ubudodo n’icyo babuzingiraho,Akaboha imyenda.+ כ [Kafu] 20  Afasha aboroheje,Kandi agira ubuntu agaha abakene.+ ל [Lamedi] 21  Ntahangayikira abo mu rugo rwe mu gihe cy’imbeho,Kuko bose baba bambaye imyenda ishyuha. מ [Memu] 22  Ni we wibohera ibyo kwiyorosa. Imyenda ye iba iboshye mu budodo bwiza cyane.* נ [Nuni] 23  Umugabo we amenyekana mu marembo y’umujyi,+Aho aba yicaranye n’abakuru bo mu gihugu. ס [Sameki] 24  Aboha imyenda akayigurisha,Agakora n’imikandara akayiha abacuruzi ngo bayigurishe. ע [Ayini] 25  Arangwa n’ubutwari,Kandi abantu baramwubaha. Ntatinya ejo hazaza. פ [Pe] 26  Ibyo avuga biba birimo ubwenge,+Kandi amagambo ye aba arimo ubugwaneza. צ [Tsade] 27  Akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe,Kandi si umunebwe.+ ק [Kofu] 28  Abana be barahaguruka bakamushima. Umugabo we na we arahaguruka akamushima, avuga ati: ר [Reshi] 29  “Abagore bashoboye* ni benshi,Ariko wowe urabaruta bose.” ש [Shini] 30  Ubwiza bushobora gushukana kandi uburanga ni ubusa,+Ariko umugore utinya Yehova ni we uzashimwa.+ ת [Tawu] 31  Ibyo akora mujye mubimuhembera,+Kandi ibikorwa bye mubivugire mu marembo y’umujyi mumushimira.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ngahiga n’umuhigo.”
^ Cyangwa “umugore uhebuje.”
^ Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
^ Cyagwa “ubudodo buteye ibara ry’isine.” Nanone iryo bara hari abaryita move.
^ Cyangwa “abagore b’intangarugero.”