Imigani 2:1-22

  • Akamaro k’ubwenge (1-22)

    • Shaka ubwenge nk’ubutunzi buhishwe (4)

    • Ubushobozi bwo gutekereza, uburinzi (11)

    • Ubwiyandarike buzana ibibazo (16-19)

2  Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,Kandi amategeko yanjye ukayaha agaciro,   Ugategera ubwenge amatwi,Kandi umutima wawe ukawushishikariza kugira ubushishozi,   Kandi niba wihatira gusobanukirwa,Ugakora uko ushoboye kugira ngo ugire ubushishozi,   Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,   Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,Kandi uzamenya Imana.   Kuko Yehova ari we utanga ubwenge,Kandi ibyo avuga biba birimo ubumenyi n’ubushishozi.   Abakiranutsi abaha ubwenge,N’abakora ibyiza akababera ingabo ibarinda.   Arinda abakiranutsi,Kandi azarinda indahemuka ze.   Ubwo rero nawe uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo,Bityo ukore ibyiza. 10  Niwishimira kugira ubwenge,Kandi ugashimishwa no kugira ubumenyi, 11  Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,Kandi ubushishozi na bwo buzakurinda, 12  Kugira ngo bugukize inzira mbiN’abantu bavuga ibintu bibi, 13  N’abaretse gukora ibyizaBakaba bakora ibibi, 14  N’abitwara nabi,Bakanezezwa no gukora ibintu bibi biteye isoni, 15  N’indyarya,N’abarimanganya mu byo bakora byose. 16  Buzagukiza umugore wiyandarika,Bukurinde amagambo aryohereye y’umugore w’indaya, 17  Ureka inshuti ye magara* yo mu bukumi bwe,Akibagirwa isezerano ry’Imana ye. 18  Kuko kujya mu nzu ye ari nko gusanga urupfu,Kandi inzira ijya mu nzu ye ni nk’inzira ijya mu mva. 19  Mu basambana na we nta n’umwe uzagaruka,Kandi nta n’umwe uzongera kunyura mu nzira y’ubuzima. 20  Ubwo rero, jya wigana abantu beza,Kandi ukomeze gukora ibikwiriye. 21  Abakiranutsi ni bo bazatura mu isi,Kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. 22  Naho ababi bazakurwa mu isi,Kandi abariganya bazayishiramo burundu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umugabo we.”