Imigani 30:1-33

  • AMAGAMBO YA AGURI (1-33)

    • Ntumpe ubukene cyangwa ubukire (8)

    • Ibintu bitajya bihaga (15, 16)

    • Ibintu ntamenye (18, 19)

    • Umugore w’umusambanyi (20)

    • Inyamaswa zifite ubwenge butangaje (24)

30  Aya ni amagambo akubiyemo ubutumwa bukomeye, Aguri umuhungu wa Yake yabwiye Itiyeli na Ukali.   Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose,Kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu.   Sinigishijwe ubwenge,Kandi simfite ubumenyi butangwa n’Imana yera cyane.   Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka? Ni nde wakusanyirije umuyaga mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda we? Ni nde washyizeho impera z’isi zose? Yitwa nde kandi umwana we yitwa nde niba ubizi?   Ibintu byose Imana ivuga biratunganye. Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibarinda.   Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo,Kugira ngo itagucyaha,Maze bikagaragara ko uri umunyabinyoma.   Hari ibintu bibiri ngusaba, Kandi ntuzabinyime mbere y’uko mfa.   Umfashe njye nirinda kuvuga ibinyoma. Ntumpe ubukene cyangwa ubukire. Undeke njye nirira ibyokurya nkeneye,   Kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: “Yehova ni nde?” Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye. 10  Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,Kugira ngo uwo mugaragu atagusabira ibyago kandi nawe ukabarwaho icyaha. 11  Hari abantu bifuriza ibyago ba se,Kandi ntibubahe ba nyina. 12  Hari abantu bibwira ko nta nenge bafite,Nyamara bataruhagiweho umwanda wabo. 13  Hari abantu bagira ubwibone bwinshi,Kandi bagasuzugura abandi. 14  Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota,N’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,Kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi,N’abakene babamare mu bantu. 15  Imisundwe ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati: “Duhe, duhe!” Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga,Ndetse hari bine bitajya bivuga biti: “Ndahaze!” 16  Imva, inda itabyara,Ubutaka butagira amazi,N’umuriro. 17  Umuntu useka papa we agasuzugura mama we,Ibikona byo mu kibaya bizamukuramo ijisho,Kandi abana ba kagoma bazarirya. 18  Hari ibintu bitatu byantangaje cyane,Ndetse hari bine ntamenye: 19  Uko kagoma igenda mu kirere,Uko inzoka igenda ku rutare,Uko ubwato bugenda mu nyanja hagati,N’ukuntu umusore yitwara ku nkumi. 20  Dore imyitwarire y’umugore w’umusambanyi: Ararya maze akihanagura iminwa,Akavuga ati: “Nta kibi nakoze!” 21  Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,Ndetse hari bine idashobora kwihanganira: 22  Iyo umugaragu yabaye umwami,Iyo umuntu utagira ubwenge afite ibyokurya bihagije, 23  Iyo umugore wanzwe abonye umugabo,N’iyo umuja asimbuye nyirabuja. 24  Hari ibintu bine bito cyane mu isiAriko bifite ubwenge butangaje:* 25  Ibimonyo ni ubwoko bw’udukoko tudafite imbaraga,Nyamara mu mpeshyi twibikira ibyokurya. 26  Impereryi* ni udusimba tudafite imbaraga,Nyamara twubaka inzu yatwo mu rutare. 27  Inzige ntizigira umwami,Nyamara zose zigendera hamwe ziri mu matsinda. 28  Umuserebanya witendeka ku kintu ukoresheje utujanja twawo,Kandi uragenda ukagera no mu nzu y’umwami nziza cyane. 29  Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza,Ndetse hari bine bigira ingendo nziza: 30  Intare, ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaragaKandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese. 31  Imbwa y’impigi, isekurume y’ihene,N’umwami uri kumwe n’abasirikare be. 32  Niba warakoze ibintu bitarimo ubwenge ukishyira hejuru,Cyangwa ukaba waragambiriye kubikora,Rekera aho ntuzongere. 33  Kuko gucunda amata bizana amavuta,Gukanda izuru bikazana amaraso,No guhembera uburakari bikazana intonganya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubwenge kamere.”
Ni udusimba tujya kumera nk’imbeba.