Imigani 9:1-18
9 Ubwenge nyakuri bwiyubakiye inzu,Bubaza n’inkingi zayo zirindwi.
2 Bwateguye inyama,Butegura divayiKandi butegura ameza yabwo.
3 Bwatumye abaja babwo,Kugira ngo bahamagare bari ahantu hejuru mu mujyi, bati:+
4 “Umuntu wese utaraba inararibonye naze hano.”
Bubwira umuntu wese utagira ubwenge buti:
5 “Nimuze murye,Kandi munywe no kuri divayi nateguye.
6 Mwitandukanye n’abataraba inararibonye kugira ngo mubeho,+Kandi ibyo mukora bigaragaze ko musobanukiwe.”+
7 Ukosora umwirasi aba ashaka kwisuzuguza,+Kandi ucyaha umuntu mubi azagerwaho n’ibibazo.
8 Ntugacyahe umuntu wirata kugira ngo atakwanga.+
Ujye ucyaha umunyabwenge na we azagukunda.+
9 Igisha umunyabwenge na we azarushaho kuba umunyabwenge.+
Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya.
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge,+Kandi kumenya Imana yera+ ni byo bituma umuntu asobanukirwa.
11 Kuko ubwenge ari bwo buzatuma ubaho igihe kirekire,+Kandi imyaka yawe yo kubaho ikiyongera.
12 Niba warabaye umunyabwenge, ni wowe bizagirira akamaro.
Ariko niba useka abandi ni wowe bizagiraho ingaruka.
13 Umugore utagira ubwenge agira utugambo twinshi.+
Ntareba kure kandi nta cyo amenya.
14 Yicara imbere y’umuryango w’inzu ye,Ahantu hejuru areba mu mujyi,+
15 Agahamagara abantu bose bamunyuzeho,Akabwira abigiriye muri gahunda zabo ati:
16 “Utaraba inararibonye wese naze hano.”
Nanone abwira abantu bose batagira ubwenge ati:+
17 “Amazi umuntu yibye araryoha,Kandi ibyokurya umuntu aririye ahantu hihishe birashimisha.”+
18 Ariko abo bantu ntibaba bazi ko abajya mu nzu y’uwo mugore baba bashaka urupfu,Kandi ko abamusuye baba bageze mu Mva.*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”