Imigani 24:1-34

  • Ntukagirire ishyari abakora ibibi (1)

  • Ubwenge ni bwo bwubaka urugo (3)

  • Iyo umukiranutsi aguye arongera agahaguruka (16)

  • Ntukishyure umuntu ibibi yagukoreye (29)

  • Ibitotsi bitera ubukene (33, 34)

24  Ntukagirire ishyari abantu babi,Kandi ntukifuze kwifatanya na bo.   Kuko mu mitima yabo batekereza iby’urugomo,Kandi baba bavuga ibyo guteza abandi ibyago.   Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi ubushishozi ni bwo butuma rugira umutekano.   Nanone ubumenyi bwuzuza mu byumba byabwoIbintu byose by’agaciro kandi bishimishije.   Umuntu ugaragaza ubwenge aba akomeye,Kandi ubumenyi butuma arushaho gukomera.   Uzajye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge,Kandi iyo ufite abantu benshi bakugira inama uratsinda.   Umuntu utagira ubwenge ntasobanukirwa iby’ubwenge nyakuri.Ntaba afite icyo avuga ari mu marembo y’umujyi.   Umuntu ucura imigambi yo kugira nabi,Aba ari umugambanyi kabuhariwe.   Imigambi y’umuntu utagira ubwenge imugusha mu cyaha,Kandi abantu banga umuntu useka abandi. 10  Nucika intege igihe uhanganye n’ibibazo,Imbaraga zawe zizaba nke. 11  Ujye ukiza abagiye kwicwa,Kandi utabare abagenda bafite imbaraga nke bagiye kwicwa. 12  Wenda ushobora kuvuga uti: “Ariko sinigeze mbimenya!” None se utekereza ko ugenzura imitima atabizi? Ni ukuri ukugenzura azabimenya,Kandi azakorera buri muntu wese ibihuje n’ibyo yakoze. 13  Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza.Umushongi w’ubuki bwo mu binyagu uraryoha. 14  Nanone, umenye ko ubwenge buzakugirira akamaro. Niba warabubonye uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,Kandi uzakomeza kugira ibyiringiro. 15  Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo wihishe hafi y’aho umukiranutsi atuye ushaka kumugirira nabi,Kandi ntukamusenyere inzu. 16  Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke.Ariko ababi bo bazahura n’ibyago bagwe, ntibongere guhaguruka. 17  Umwanzi wawe nagwa ntukishime,Kandi nasitara ntukanezerwe, 18  Naho ubundi Yehova yabibona bikamubabaza,Maze akigarura ntakomeze kumurakarira. 19  Ntukarakarire inkozi z’ibibi,Kandi ntukagirire ishyari abantu babi. 20  Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza.Abantu babi bameze nk’urumuri ruri hafi kuzima. 21  Mwana wanjye, jya utinya Yehova utinye n’umwami, Kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka, 22  Kuko ibyago bibageraho bibatunguye, Kandi nta wuba azi uko Imana n’Umwami bazabarimbura. 23  Aya magambo na yo ni ay’abanyabwenge: Kubogama mu rubanza si byiza. 24  Umuntu wese ubwira umuntu mubi ati: “Uri umukiranutsi,” Abantu bazamusabira kugerwaho n’ibyago kandi bamwange. 25  Ariko abamucyaha bazamererwa neza.Bazabona imigisha myinshi. 26  Abantu bazubaha umuntu wese usubiza nta buryarya. 27  Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,Hanyuma uzubake n’urugo rwawe. 28  Ntugashinje mugenzi wawe ibyo udafitiye ibimenyetso, Kandi ntukavuge amagambo ayobya abandi. 29  Ntukavuge uti: “Nzamukorera nk’ibyo yankoreye.Nzamwishyura ibyo yakoze.” 30  Naciye ku murima w’umunebwe,No ku ruzabibu rw’umuntu utagira ubwenge. 31  Nasanze hose haramezemo ibyatsi.Hari huzuyemo amahwa,Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse. 32  Narabyitegereje, mbibika ku mutima,Maze mbivanamo iri somo: 33  Iyo uvuze uti: ‘Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,Nipfumbate ho gato nduhuke, 34  Ubukene bugutera bumeze nk’umujura,N’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.

Ibisobanuro ahagana hasi