Ibaruwa ya kabiri ya Petero 2:1-22

  • Hazaza abigisha b’ibinyoma (1-3)

  • Abigisha b’ibinyoma bazacirwa urubanza nta kabuza (4-10a)

    • Abamarayika bajugunywe muri gereza yitwa Taritaro (4)

    • Umwuzure, Sodomu na Gomora (5-7)

  • Ibiranga abigisha b’ibinyoma (10b-22)

2  Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaza abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana mu ibanga udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana Yesu wabacunguye,+ bikururire kurimbuka byihuse. 2  Nanone, benshi bazigana ibikorwa biteye isoni*+ by’abo bantu, kandi bazasebya inzira ya gikristo.+ 3  Ikindi kandi, umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo babatware ibyanyu. Ariko urubanza abo baciriwe uhereye kera kose+ ntiruzatinda, kandi kurimbuka kwabo kuri bugufi.+ 4  Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha,+ ahubwo yabajugunye muri gereza yitwa Taritaro,*+ ibabohera mu mwijima mwinshi cyane* kugira ngo bategereze urubanza.+ 5  Nanone, ntiyaretse guhana isi yo mu gihe cya Nowa,+ ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka,+ hamwe n’abandi barindwi,+ igihe yazanaga umwuzure ku isi yari yuzuyemo abantu batubaha Imana.+ 6  Yarimbuye imijyi ya Sodomu na Gomora iyihindura ivu,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+ 7  Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko, bakishora mu bikorwa biteye isoni. 8  Buri munsi, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga ndetse n’ibyo yumvaga igihe yabanaga na bo, hamwe n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko. 9  Ibyo bigaragaza ko Yehova* azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza,+ ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.+ 10  Muri abo harimo by’umwihariko abasambana, bigatuma batesha agaciro imibiri y’abandi+ kandi bagasuzugura ababayobora.+ Ni abantu batagira icyo batinya, kandi batsimbarara ku bitekerezo byabo. Ntibubaha* abanyacyubahiro,* ahubwo barabatuka. 11  Nyamara abamarayika, nubwo babarusha imbaraga n’ububasha, ntibabarega bakoresheje amagambo y’ibitutsi. Igituma batabikora ni uko bubaha Yehova.+ 12  Ariko abo bantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge zavukiye gufatwa zikicwa. Bazarimbuka bitewe n’imyifatire yabo mibi. Nanone bazaba bazize ko batuka ibintu kandi batabizi.+ 13  Bahura n’imibabaro kandi biba ari ingaruka z’amakosa yabo. Bishimira* kwiyandarika+ ndetse bakabikora no ku manywa. Baba bameze nk’ibizinga biri ku myenda cyangwa inenge ziri mu maso. Iyo muri kumwe mu birori, baba bishimira inyigisho zabo ziyobya.+ 14  Baba bifuza cyane gusambana.+ Ntibashobora kureka gukora ibyaha, kandi bashukashuka abantu bahuzagurika. Bimenyereje kurarikira kandi Imana izabahana. 15  Baretse inyigisho z’ukuri z’Imana, maze barayoba. Biganye Balamu+ umuhungu wa Bewori, wishimiye gukora ibibi agamije kubona ibihembo.+ 16  Nyamara yaracyashywe kuko atari yakoze ibyo gukiranuka.+ Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu, ribuza uwo muhanuzi gukomeza gukora iby’ubusazi.+ 17  Abantu nk’abo baba bameze nk’amasoko atagira amazi, cyangwa ibicu bitagira imvura bitwarwa n’umuyaga mwinshi kandi Imana izabashyira ahantu hari umwijima mwinshi cyane.+ 18  Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka abantu bitandukanyije n’abakora ibibi,+ babashukishije irari ry’umubiri+ n’imyifatire iteye isoni. 19  Babasezeranya umudendezo kandi na bo ubwabo bayoborwa n’ibikorwa bizatuma barimbuka,+ kuko n’ubusanzwe iyo umuntu atsinzwe ahinduka umugaragu w’uwamutsinze.*+ 20  Mu by’ukuri, niba baritandukanyije n’umwanda w’iy’isi,+ binyuze ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, barangiza bakongera kwishora muri ibyo bintu maze bikabatsinda, icyo gihe imimerere yabo ya nyuma izarusha iya mbere kuba mibi.+ 21  Icyari kubabera cyiza ni uko batari kumenya uko bakora ibyo gukiranuka. Ariko noneho barabimenye neza maze barangije bareka gukora ibihuje n’amategeko yera bahawe.+ 22  Ibyababayeho bihuje n’uyu mugani uvuga ukuri ugira uti: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo, kandi ingurube yuhagiwe isubiye kwivuruguta mu byondo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ibikorwa by’ubwiyandarike.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibajugunya mu myobo irimo umwijima mwinshi cyane.”
^ Taritaro ni imimerere yo gucishwa bugufi, imeze nka gereza Imana yashyizemo abamarayika batumviye bo mu gihe cya Nowa.
^ Byerekeza ku bafite inshingano zikomeye mu itorero.
^ Cyangwa “ntibatinya.”
^ Cyangwa “bishimira bikabije.”
^ Cyangwa “iyo umuntu atsinzwe n’ikintu ahinduka umugaragu wacyo.”