IGICE CYO KWIGWA CYA 40
INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye
Yehova “akiza abafite imitima iremerewe”
“Akiza abafite imitima iremerewe, agapfuka ibikomere byabo.”—ZAB. 147:3.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Yehova yita ku bantu bababaye cyane cyangwa bafite ibikomere. Iki gice kiri butwereke ukuntu Yehova aduhumuriza, maze natwe tugashobora guhumuriza abandi.
1. Ni iki Yehova abona iyo yitegereje abagaragu be?
NI IKI Yehova abona iyo yitegereje abagaragu be bari hano ku isi? Abona ko bishimye cyangwa bababaye (Zab. 37:18). Nanone iyo abonye ukuntu dukora uko dushoboye kose ngo tumukorere nubwo twaba duhanganye n’ibintu bibabaje, biramushimisha. Ikiruta ibyo byose ariko, ni uko yifuza kudufasha no kuduhumuriza.
2. Ni iki Yehova akorera abantu bafite imitima iremerewe, kandi se twakora iki ngo ibyo akora bitugirire akamaro?
2 Muri Zaburi ya 147:3 havuga ko Yehova ‘apfuka ibikomere’ by’abafite imitima iremerewe. Uwo murongo ugaragaza ko Yehova afasha abantu bafite agahinda. None se twakora iki ngo uburyo bwose Yehova akoresha kugira ngo adufashe, butugirire akamaro? Reka dufate urugero. Umuganga w’umuhanga, ashobora gukora uko ashoboye kose kugira ngo afashe umuntu wavunitse. Icyakora niba uwo murwayi yifuza ko ibyo muganga akora byose bimugirira akamaro, agomba gukurikiza amabwiriza yose amuha. Muri iki gice, turi burebe uko Yehova akoresha Ijambo rye agahumuriza abantu bafite agahinda, turebe n’uko twakurikiza inama atugira zirangwa n’urukundo.
YEHOVA ATWIZEZA KO DUFITE AGACIRO
3. Ni iki gituma abantu bamwe bumva ko nta cyo bamaze?
3 Ikibabaje ni uko muri iki gihe abantu benshi badakunda abandi. Ibyo bituma bafata abandi nabi kandi bakabumvisha ko nta gaciro bafite. Mushiki wacu witwa Helen a yaravuze ati: “Nta rukundo rwabaga mu muryango wacu. Papa yagiraga urugomo kandi agahora adutuka, atubwira ko nta cyo tumaze.” Birashoboka ko nawe hari abantu bagufashe nabi, bagahora bagutuka cyangwa bakakubwira ko nta cyo umaze. Niba ibyo byarakubayeho, kwemera ko hari umuntu ukwitaho by’ukuri, bishobora kukugora.
4. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 34:18, Yehova atwizeza iki?
4 Niyo haba hari abantu bagufashe nabi, ushobora kwiringira ko Yehova agukunda kandi ko abona ko ufite agaciro. Bibiliya ivuga ko Yehova “aba hafi y’abantu bababaye.” (Soma muri Zaburi ya 34:18.) Ubwo rero niba ufite “agahinda kenshi,” ujye wibuka ko hari imico myiza Yehova yakubonanye, maze agashaka ko uba incuti ye (Yoh. 6:44). Ahora yiteguye kugufasha kubera ko abona ko ufite agaciro.
5. Uko Yesu yitaga ku bantu basuzugurwaga, bitwigisha iki?
5 Ibyo Yesu yakoze igihe yari ku isi, bitwereka uko Yehova yiyumva iyo abona abantu bababaye. Yesu yitaga ku bantu basuzugurwaga kandi akabagirira impuhwe (Mat. 9:9-12). Igihe umugore wari urwaye indwara yamubabazaga cyane yakoraga ku mwenda wa Yesu yiringiye ko ari bukire, Yesu yaramuhumurije kandi amushimira ukwizera agaragaje (Mar. 5:25-34). Icyo gihe, Yesu yagaragaje neza imico ya Papa we (Yoh. 14:9). Ubwo rero, izere udashidikanya ko Yehova abona ko ufite agaciro, kandi ko abona imico yawe myiza, harimo ukwizera ugaragaza n’urukundo umukunda.
6. Ni iki umuntu yakora niba ahora yumva nta cyo amaze?
6 None se wakora iki niba uhora wumva nta cyo umaze? Jya usoma imirongo yo muri Bibiliya ikwereka ko Yehova abona ko ufite agaciro kandi utekereze ku bivugwamo b (Zab. 94:19). Niba hari intego wifuzaga kugeraho ariko ntibishoboke, cyangwa ukaba udashobora gukora nk’ibyo abandi bakora, ntugakabye kwicira urubanza. Yehova ntaba yiteze ko ukora ibirenze ubushobozi bwawe (Zab. 103:13, 14). Niba hari umuntu waguhohoteye kera, ntugahore wicira urubanza nkaho ari wowe wabigizemo uruhare. Jya uzirikana ko Yehova azaryoza abantu babi ibyo bakoze, aho kubiryoza abo babikoreye (1 Pet. 3:12). Mushiki wacu witwa Sandra wahohotewe akiri umwana yaravuze ati: “Mpora nsaba Yehova ngo amfashe kwibona nk’uko ambona.”
7. Kuki ibintu byatubayeho bishobora kuduha uburyo bwo gufasha abandi mu murimo wa Yehova?
7 Ntukigere wumva ko Yehova atagukoresha ngo ufashe abandi. Yaguhaye inshingano ishimishije yo gukorana na we mu murimo wo kubwiriza (1 Kor. 3:9). Niba warahuye n’ibibazo bikomeye, bigufasha kwishyira mu mwanya w’abandi. Ubwo rero urumva ko ushobora kubafasha cyane. Wa mushiki wacu witwa Helen twigeze kuvuga, yemeye ko abandi bamufasha, none ubu na we asigaye afasha abandi. Yaravuze ati: “Kera numvaga nta cyo maze. Ariko ubu Yehova yatumye numva nkunzwe, kandi arankoresha iyo afasha abandi.” Ubu Helen ni umupayiniya w’igihe cyose wishimye.
TUJYE TWEMERA KO YEHOVA ATANGA IMBABAZI
8. Ibivugwa muri Yesaya 1:18 bitwizeza iki?
8 Hari abagaragu ba Yehova bakomeza kwicira urubanza bitewe n’amakosa bakoze kera, yaba ayo bakoze mbere yo kubatizwa cyangwa nyuma yo kubatizwa. Ariko byaba byiza tuzirikanye ko urukundo Yehova adukunda, ari rwo rwatumye atanga igitambo cy’incungu. Aba yifuza ko twemera iyo mpano yaduhaye. Yehova atwizeza ko nitumara kugirana na we “imishyikirano myiza,” atazakomeza kwibuka ibyaha twakoze. c (Soma muri Yesaya 1:18.) Dushimishwa rwose no kumenya ko Yehova atongera kwibuka ibyaha twakoze kera. Ariko nanone, ntajya yibagirwa ibyiza twakoze.—Zab. 103:9, 12; Heb. 6:10.
9. Kuki tugomba kwibanda ku byo dukora ubu n’ibyo tuzakora mu gihe kiri imbere, aho gutekereza cyane ku byo twakoze kera?
9 Niba uhora wicira urubanza bitewe n’ibyo wakoze kera, byaba byiza wibanze ku byo ukora ubu n’ibyo uzakora mu gihe kiri imbere. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yababazwaga no kuba yaratoteje Abakristo, ariko yari azi neza ko Yehova yamubabariye (1 Tim. 1:12-15). Ese yakomezaga gutekereza kuri ibyo bintu bibi yakoze kera? Birumvikana ko yirindaga kubitekerezaho, nk’uko atatekerezaga ku bintu byose yakoze kugira ngo abe Umufarisayo wubahwa (Fili. 3:4-8, 13-15). Ahubwo Pawulo yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, kandi akibanda ku byo yari kuzakora. Kimwe na Pawulo, nawe nta cyo wahindura ku byo wakoze kera. Ahubwo, ushobora gusingiza Yehova kandi ukamushimisha ubu, ari na ko utekereza ku bintu bishimishije azagukorera mu gihe kizaza.
10. Twakora iki niba hari ibintu twakoze kera bikababaza abandi?
10 Hari igihe ushobora kumva ugize agahinda, bitewe n’uko ibyo wakoze kera byababaje abandi. Wakora iki? Jya ugira icyo ukora kugira ngo bumve bamerewe neza kandi ubasabe imbabazi ubikuye ku mutima (2 Kor. 7:11). Jya usenga Yehova umusabe kugira ngo afashe abo bantu wababaje. Mwese ashobora kubafasha mugakomeza kumukorera kandi mukagira amahoro yo mu mutima.
11. Ni irihe somo twavana ku byabaye ku muhanuzi Yona? (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)
11 Jya uvana amasomo ku makosa wakoze kandi wemere ko Yehova agukoresha aho ashaka hose. Jya uzirikana ibyabaye ku muhanuzi Yona. Aho kugira ngo ajye i Nineve, aho Imana yari yamutumye, yarahunze ajya ahandi. Yehova yahannye Yona, kandi Yona yavanye isomo ku makosa yakoze (Yona 1:1-4, 15-17; 2:7-10). Yehova yakomeje kwemera ko Yona amubera umuhanuzi. Imana yongeye gusaba Yona kujya i Nineve kandi icyo gihe noneho Yona yarabyemeye. Nubwo Yona yababajwe n’amakosa yari yarakoze mbere, yemeye inshingano Yehova yari amuhaye.—Yona 3:1-3.
YEHOVA ADUHUMURIZA AKORESHEJE UMWUKA WERA
12. Vuga ukuntu Yehova aduha amahoro iyo duhuye n’ikintu kitubabaje cyangwa tugapfusha umuntu. (Abafilipi 4:6, 7)
12 Iyo duhuye n’ibintu bitubabaza cyangwa tugapfusha umuntu, Yehova aduhumuriza akoresheje umwuka wera. Reka turebe ibyabaye ku mugabo witwa Ron n’umugore we witwa Carol, igihe umuhungu wabo yiyahuraga. Baravuze bati: “Twari twarahuye n’ibigeragezo bibabaje mu buzima, ariko icyo ni cyo cyatugoye kuruta ibindi byose. Ni kenshi twaburaga ibitotsi nijoro, maze tugasenga Yehova akaduha amahoro yo mu mutima, avugwa mu Bafilipi 4:6, 7.” (Hasome.) Niba hari ibintu uhanganye na byo bikuremereye, ushobora kubibwira Yehova mu isengesho, ukabimubwira kenshi gashoboka kandi ukabimubwira igihe cyose ubishaka (Zab. 86:3; 88:1). Jya uhora usenga Yehova umusaba umwuka wera. Izere rwose ko azumva ibyo umusaba.—Luka 11:9-13.
13. Ni gute umwuka wera ushobora kudufasha gukomeza gukorera Yehova turi indahemuka? (Abefeso 3:16)
13 Ese waba umaze igihe kirekire uhanganye n’ikigeragezo gikomeye, ku buryo wumva neza neza imbaraga zimaze kugushirana? Umwuka wera ushobora kuguha imbaraga, maze ugakomeza gukorera Yehova mu budahemuka. (Soma mu Befeso 3:16.) Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Flora. We n’umugabo we bari abamisiyonari, ariko umugabo we aza kumuhemukira, maze baratana. Yaravuze ati: “Nababajwe cyane no kuba yarampemukiye, ku buryo ari byo nahoraga ntekerezaho gusa. Nasenze Yehova musaba umwuka wera, kugira ngo umfashe gukomeza kwihangana. Yehova yarampumurije, kandi nubwo mbere bitari binyoroheye, naje kugira imbaraga bitewe n’uko yamfashije kwihangana.” Uwo mushiki wacu yemera ko Imana yamufashije, agakomeza kuyiringira kandi yizeye ko izamufasha no mu bindi bigeragezo yahura na byo. Flora yavuze ko amagambo yo muri Zaburi ya 119:32, agaragaza ukuntu Yehova yamufashije. Uwo murongo uravuga ngo: “Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye, kuko watumye umutima wanjye ujijuka.”
14. Twakora iki ngo umwuka wera udufashe?
14 None se niba umaze gusenga Yehova umusaba umwuka wera, ni iki wakora? Jya wifatanya mu bikorwa byatuma urushaho kubona umwuka wera. Muri byo harimo kujya mu materaniro no kubwiriza. Nanone, jya usoma Bibiliya buri munsi kugira ngo umenye ibyo Yehova atekereza (Fili. 4:8, 9). Mu gihe usoma Bibiliya ujye ureba abantu bavugwamo bahuye n’ibigeragezo, maze utekereze ukuntu Yehova yabafashije kwihangana. Wa mushiki wacu witwa Sandra twigeze kuvuga, yahuye n’ibibazo byinshi mu buzima. Yaravuze ati: “Inkuru ya Yozefu yanteye inkunga. Yakomeje kuba incuti ya Yehova nubwo yahuye n’ibigeragezo kandi akarenganywa.”—Intang. 39:21-23.
YEHOVA ADUHUMURIZA AKORESHEJE ABAKRISTO BAGENZI BACU
15. Ni ba nde baduhumuriza kandi se badufasha bate? (Reba n’ifoto.)
15 Iyo dufite ibibazo, Abakristo bagenzi bacu bashobora ‘kutwitaho bakaduhumuriza’ (Kolo. 4:11). Abavandimwe na bashiki bacu batuma tubona ukuntu Yehova adukunda. Iyo bamaranye igihe natwe kandi bakadutega amatwi mu gihe tubabwira uko twiyumva, baraduhumuriza. Nanone bashobora kutubwira umurongo wo muri Bibiliya uduhumuriza cyangwa bagasengera hamwe natwe d (Rom. 15:4). Hari n’igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atwibutsa uko Yehova abona ibintu, maze bikadufasha gutuza. Abakristo bagenzi bacu bashobora no kudufasha mu bundi buryo, urugero nk’igihe baduha ibyokurya mu gihe tubikeneye.
16. Ni iki tugomba gukora kugira ngo abandi badufashe?
16 Hari igihe biba ngombwa ko dusaba abandi ko badufasha. Abavandimwe na bashiki bacu baradukunda kandi baba biteguye kudushyigikira (Imig. 17:17). Ariko hari igihe baba batazi uko twiyumva n’ibyo dukeneye (Imig. 14:10). Ubwo rero niba hari ikintu kiguhangayikishije, ushobora kukiganiraho n’incuti zawe zikunda Yehova, ukazibwira uko wiyumva. Jya ubabwira icyo wifuza ko bagufasha. Nanone ushobora guhitamo umusaza w’itorero umwe cyangwa babiri wumva wisanzuyeho, ukajya ubabwira uko wiyumva. Hari bashiki bacu babonye ko iyo babwiye ibibazo byabo mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka, bibagirira akamaro.
17. Ni iki gishobora gutuma tudaterwa inkunga n’abandi, kandi se twakora iki ngo ibyo bitabaho?
17 Jya umarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu, aho gushaka kuba wenyine. Hari igihe umuntu aba ababaye, akumva adashaka kuba hamwe n’abandi. Birumvikana ko hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bashobora kutiyumvisha neza uko umerewe, cyangwa bakavuga amagambo ashobora kugukomeretsa (Yak. 3:2). Icyakora ibyo ntibigatume ubahunga kuko ari bo Yehova akoresha kugira ngo agufashe. Umusaza w’itorero witwa Gavin, urwaye indwara yo kugira agahinda gakabije, yaravuze ati: “Inshuro nyinshi mba numva ntashaka kuvuga cyangwa kumarana igihe n’incuti zanjye.” Icyakora Gavin akora uko ashoboye kugira ngo abe ari kumwe n’abavandimwe kandi akenshi bituma yumva amerewe neza. Mushiki wacu witwa Amy yaravuze ati: “Ibintu byambayeho kera, bituma numva nta muntu nagirira icyizere. Ariko nitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu no kubagirira icyizere, nk’uko Yehova na we abigenza. Nzi neza ko ibyo bishimisha Yehova kandi nanjye biranshimisha.”
IBYO YEHOVA ADUSEZERANYA BIRADUHUMURIZA
18. Ni iki kizaba vuba aha, kandi se ubu ni iki twakora?
18 Vuba aha, Yehova azakuraho ibintu byose bitubabaza kandi bikadutera agahinda (Ibyah. 21:3, 4). Icyo gihe, ntituzongera ‘kwibuka’ ibintu byatubayeho bikatubabaza (Yes. 65:17). Nanone nk’uko twabibonye, muri iki gihe Yehova apfuka ibikomere byacu. Hari ibintu byinshi Yehova yateganyije kugira ngo aduhumurize kandi adufashe. Ubwo rero ujye wemera ko agufasha. Ntuzigere na rimwe ushidikanya ko Yehova ‘akwitaho.’—1 Pet. 5:7.
INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu
a Amazina amwe yarahinduwe.
b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Yehova abona ko ufite agaciro.”
c Kugira ngo twongere kugirana “imishyikirano myiza” na Yehova, tugomba kugaragaza ko twihannye, dusaba imbabazi z’ibyaha byacu kandi tugahindura imyifatire yacu. Ariko niba twarakoze icyaha gikomeye, tugomba kwegera abasaza b’itorero kugira ngo badufashe.—Yak. 5:14, 15.
d Urugero, reba imirongo iri munsi y’ingingo ivuga ngo: “Imihangayiko” n’indi ivuga ngo: “Ihumure” mu gitabo Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu.