Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 41

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

Ni ayahe masomo twavana ku byabaye mu minsi 40 ya nyuma Yesu yamaze ku isi?

Ni ayahe masomo twavana ku byabaye mu minsi 40 ya nyuma Yesu yamaze ku isi?

“Zamubonye mu gihe cy’iminsi 40, kandi yazibwiye ibyerekeye Ubwami bw’Imana.”​—IBYAK. 1:3.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kuvana amasomo ku byabaye mu minsi 40 ya nyuma Yesu yamaze ku isi, turebe n’uko twamwigana.

1-2. Ni iki cyabaye ku bigishwa babiri ba Yesu, igihe bajyaga mu mudugudu wa Emawusi?

 ICYO gihe hari ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33. Abigishwa ba Yesu bari bababaye kandi bafite ubwoba bwinshi. Babiri muri bo bavuye i Yerusalemu bakora urugendo bagiye mu mudugudu wa Emawusi, wari ku birometero nka 11 uvuye i Yerusalemu. Abo bigishwa bari bacitse intege bitewe n’uko Yesu wari umuyobozi wabo yari aherutse kwicwa. Bari biringiye ko Mesiya azakorera ibintu bikomeye Abayahudi, none yari yapfuye. Ariko hari ikintu gitangaje cyababayeho.

2 Hari umuntu batazi waje arabegera maze agendana na bo. Abo bigishwa batangiye kumubwira ibintu bibabaje byabaye kuri Yesu. Uwo muntu na we yahise ababwira ibintu batari kuzigera bibagirwa. ‘Yatangiriye kuri Mose n’abandi bahanuzi bose,’ abasobanurira impamvu Mesiya yagombaga kubabazwa kandi agapfa. Bose uko ari batatu bageze ku mudugudu wa Emawusi, wa muntu batazi yababwiye ko burya ari we Yesu wazutse. Tekereza ukuntu abo bigishwa bumvise bishimye, igihe bamenyaga ko Mesiya ari muzima!—Luka 24:13-35.

3-4. Ni iki cyabaye ku bigishwa ba Yesu, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice? (Ibyakozwe 1:3)

3 Mu minsi 40 ya nyuma Yesu yamaze ku isi, yabonekeye abigishwa be inshuro nyinshi. (Soma mu Byakozwe 1:3.) Muri icyo gihe, Yesu yateye inkunga abigishwa be bari bababaye kandi bafite ubwoba. Ibyo byarabashimishije kandi bibatera inkunga yo kubwiriza no kwigisha abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. a

4 Ibyo Yesu yakoze muri icyo gihe, natwe bishobora kutugirira akamaro. Muri iki gice turi burebe ukuntu Yesu yakoresheje icyo gihe (1) ahumuriza abigishwa be, (2) akabafasha kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe kandi (3) akabatoza uko bari gusohoza izindi nshingano bari guhabwa. Nanone turi burebe ukuntu twamwigana.

JYA UHUMURIZA ABANDI

5. Kuki abigishwa ba Yesu bari bakeneye uwabahumuriza?

5 Abigishwa ba Yesu bari bakeneye uwabahumuriza. Kubera iki? Bamwe muri bo bari barasize ingo zabo, imiryango yabo n’ubucuruzi bakoraga kugira ngo bakurikire Yesu (Mat. 19:27). Hari n’abandi basuzugurwaga bitewe gusa n’uko bari abigishwa ba Yesu (Yoh. 9:22). Bari barigomwe ibyo byose kubera ko bizeraga ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe (Mat. 16:16). Ariko igihe Yesu yicwaga, barababaye cyane kubera ko batari bazi ikigiye gukurikiraho.

6. Yesu yakoze iki amaze kuzuka?

6 Yesu yari asobanukiwe ko kuba abigishwa be bari bababaye, ari ibintu bisanzwe biba ku muntu wapfushije, ko atari ukubura ukwizera. Ni yo mpamvu ku munsi yazutseho yahise atangira guhumuriza izo ncuti ze. Urugero, yabonekeye Mariya Magadalena, igihe yarimo aririra ku mva ye (Yoh. 20:11, 16). Nanone yabonekeye ba bigishwa babiri twavuze muri paragarafu zabanje. Hanyuma yaje no kubonekera Petero (Luka 24:34). Ibyo Yesu yakoze bitwigisha iki? Reka turebe uko byagenze igihe yabonekeraga umuntu wa mbere ari we Mariya Magadalena.

7. Yesu yabonye Mariya ari gukora iki, kandi se ni iki yamukoreye? (Yohana 20:11-16; reba n’ifoto.)

7 Soma muri Yohana 20:11-16. Mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Nisani, hari abagore bazindukiye ku mva ya Yesu (Luka 24:1, 10). Ariko reka twibande kuri umwe muri abo bagore, ari we Mariya Magadalena. Igihe yageraga kuri iyo mva yasanze irimo ubusa. Yahise ajya kubibwira Petero na Yohana. Bahise baza kuri iyo mva, na we aza abakurikiye. Petero na Yohana bamaze kubona neza ko imva irimo ubusa baratashye, ariko Mariya we arahaguma kandi yarariraga. Icyakora ntiyari azi ko Yesu yamwitegerezaga. Yesu yakomeje kubona ukuntu uwo mugore yakomeje kumuririra, bituma yumva ashaka kumuhumuriza. Yaramubonekeye, hanyuma amukorera ikintu cyoroheje ariko cyamuhumurije cyane. Yavuganye na we kandi amuha inshingano ikomeye cyane yo kujya kumenyesha abavandimwe be ko yazutse.—Yoh. 20:17, 18.

Jya wigana Yesu wishyira mu mwanya w’abandi kandi umenye icyo wakora kugira ngo ubahumurize (Reba paragarafu ya 7)


8. Twakora iki ngo twigane Yesu?

8 Twakwigana Yesu dute? Twigana Yesu dutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu, kugira ngo bakomeze gukorera Yehova. Kimwe na Yesu tuba tugomba kubatega amatwi tukumva ibibazo bafite, tukagerageza kwiyumvisha uko bamerewe kandi tukabahumuriza. Reka twumve ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Jocelyn, wapfushije murumuna we azize impanuka. Yaravuze ati: “Namaze amezi menshi mfite agahinda kenshi.” Ariko hari umugabo n’umugore we bamutumiye ngo abasure iwabo, bamutega amatwi babikuye ku mutima, kandi bamwizeza ko Yehova abona ko afite agaciro. Jocelyn yakomeje avuga ati: “Numvaga meze nk’umuntu warohamye hasi mu nyanja, nuko Yehova agakoresha uwo mugabo n’umugore we kugira ngo bankuremo. Batumye nongera kugira icyifuzo cyo kongera gukorera Yehova.” Natwe dushobora gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu tukareka bakatubwira uko biyumva, kandi tukabatega amatwi twitonze. Ibyo bishobora gutuma tubahumuriza kandi tukabafasha gukomeza gukorera Yehova.—Rom. 12:15.

JYA UFASHA ABANDI GUSOBANUKIRWA IJAMBO RY’IMANA

9. Ni ikihe kibazo abigishwa ba Yesu bari bafite kandi se yabafashije ate?

9 Abigishwa ba Yesu bizeraga Ijambo ry’Imana kandi bakoraga uko bashoboye ngo bakurikize ibivugwamo mu mibereho yabo (Yoh. 17:6). Icyakora ntibasobanukiwe impamvu Yesu yishwe nk’umugizi wa nabi. Yesu yari azi ko abigishwa be bari bafite ukwizera kandi ko bakundaga Yehova, ko icyo bari bakeneye gusa ari ukurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe (Luka 9:44, 45; Yoh. 20:9). Ni yo mpamvu yabafashije gusobanukirwa ibyo bari barasomye mu Byanditswe. Reka turebe uko yabigenje igihe yabonekeraga ba bigishwa babiri bari bagiye mu mudugudu wa Emawusi.

10. Ni iki Yesu yakoze ngo afashe abigishwa be gusobanukirwa ko ari we Mesiya? (Luka 24:18-27)

10 Soma muri Luka 24:18-27. Biragaragara ko Yesu atahise yibwira abo bigishwa. Ahubwo yababajije ibibazo. Kubera iki? Birashoboka ko yashakaga ko bamubwira ibibari ku mutima kandi koko barabikoze. Bamubwiye ko batekerezaga ko Yesu yari kuba umwami wa Isirayeli, akaba ari we ubategeka aho gutegekwa n’Abaroma. Yesu yararetse bamubwira uko biyumva. Hanyuma yakoresheje Ibyanditswe, abafasha kumva ko hari ubuhanuzi bwinshi bwari bumaze gusohora. b Ku mugoroba w’uwo munsi, Yesu yabonanye n’abandi bigishwa, na bo abasobanurira ubwo buhanuzi (Luka 24:33-48). Ni irihe somo twavana muri iyi nkuru?

11-12. (a) Twakwigana Yesu dute? (Reba n’amafoto.) (b) Ni mu buhe buryo uwigishije Bibiliya Nortey yamufashije?

11 Twakwigana Yesu dute? Mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, jya umubaza ibibazo bituma avuga icyo atekereza, ariko ubikorane amakenga (Imig. 20:5). Numara kumenya icyo atekereza uzashake imirongo yo muri Bibiliya ihuje n’imimerere arimo. Hanyuma uzirinde kumufatira imyanzuro. Ahubwo ujye umufasha kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe no kumenya uko yakurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho ye. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe wo muri Gana witwa Nortey.

12 Igihe Nortey yari afite imyaka 16, ni bwo yatangiye kwiga Bibiliya. Nyuma gato abagize umuryango we batangiye kumurwanya. Ni iki cyamufashije gukomeza kwiga Bibiliya? Uwamwigishaga Bibiliya yakoresheje amagambo aboneka muri Matayo igice cya 10, amusobanurira ko Abakristo b’ukuri bazatotezwa. Nortey yaravuze ati: “Igihe natangiraga gutotezwa nahise nsobanukirwa ko ndi mu idini ry’ukuri.” Nanone uwamwigishaga Bibiliya yamweretse umurongo wo muri Matayo 10:16, uvuga ko tugomba kugira amakenga. Hanyuma baganiriye ukuntu uwo murongo wamufasha gusobanurira abagize umuryango we ibyo yizera, ariko abubashye. Igihe yari amaze kubatizwa, yifuzaga kuba umupayiniya ariko papa we yashakaga ko ajya kwiga kaminuza. Uwamwigishaga Bibiliya ntiyigeze amufatira umwanzuro. Ahubwo yamubajije ibibazo bituma atekereza ku mirongo yo muri Bibiliya maze agafata umwanzuro mwiza. Byagenze bite nyuma yaho? Nortey yafashe umwanzuro wo kuba umupayiniya. Papa we yahise amwirukana mu rugo. None se Nortey iyo atekereje ku byamubayeho yumva ameze ate? Yaravuze ati: “Nemera ntashidikanya ko nafashe umwanzuro mwiza.” Natwe iyo dufashije abandi gutekereza ku Ijambo ry’Imana bituma bagira ukwizera gukomeye maze bagakomeza gukorera Yehova.—Efe. 3:16-19.

Jya wigana Yesu ufasha abandi gusobanukirwa Ibyanditswe (Reba paragarafu ya 11) e


JYA UTOZA ABAVANDIMWE KUGIRA NGO BABE “IMPANO ZIGIZWE N’ABANTU”

13. Ni iki Yesu yakoze kugira ngo umurimo wo kubwiriza uzakomeze gukorwa na nyuma y’uko asubiye mu ijuru? (Abefeso 4:8)

13 Igihe Yesu yari ku isi, yakoze neza ibyo Papa we yari yaramusabye gukora (Yoh. 17:4). Ariko Yesu ntiyigeze yumva ko ari we wenyine washobora gukora ibyo Yehova ashaka, ko nta wundi wabikora. Ni yo mpamvu mu gihe kingana n’imyaka itatu n’igice yamaze akora umurimo hano ku isi, yatoje n’abandi kuwukora. Yesu yizeraga abigishwa be. Ni yo mpamvu yabahaye inshingano yo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza, ndetse no kwita ku ntama za Yehova kuko zifite agaciro kenshi. Birashoboka ko bamwe mu bigishwa be bafataga iya mbere muri uwo murimo, bari bataragira imyaka 30. (Soma mu Befeso 4:8.) Abo bigishwa bakoranaga umwete kandi bagakorana neza na Yesu. Ariko mbere y’uko asubira mu ijuru, yabanje kubatoza kugira ngo bazabe “impano zigizwe n’abantu.” Yabatoje ate?

14. Ni iki Yesu yigishije abigishwa be mu minsi 40 ya nyuma yamaze hano ku isi? (Reba n’ifoto.)

14 Yesu yagiriye abigishwa be inama zirangwa n’urukundo ariko nanone zidaca ku ruhande. Urugero, yabonye ko bamwe mu bigishwa be batizeraga ko yari yapfuye akazuka, nuko abafasha kubisobanukirwa (Luka 24:25-27; Yoh. 20:27). Nanone yababwiye ko icyo bagombaga kwibandaho ari ukwita ku bagize ubwoko bw’Imana, aho kwishakira amafaranga (Yoh. 21:15). Yabibukije ko bagombaga kwirinda kugereranya ibyo bakora mu murimo wa Yehova n’ibyo abandi bashoboraga gukora (Yoh. 21:20-22). Ikindi kandi, yakosoye imitekerereze idakwiriye bari bafite ku Bwami bw’Imana, ahubwo abafasha kubona ko bakwiriye gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyak. 1:6-8). Ni irihe somo abasaza bavana kuri Yesu?

Jya wigana Yesu ufasha abandi kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe izindi nshingano (Reba paragarafu ya 14)


15-16. (a) Ni iki abasaza bakora kugira ngo bigane Yesu? Sobanura. (b) Inama Patrick yagiriwe yamugiriye akahe kamaro?

15 Abasaza bakwigana Yesu bate? Bagomba gutoza abavandimwe ndetse n’abandi bakiri bato kugira ngo bakore byinshi mu itorero. c Icyakora abasaza ntibagomba kumva ko abo batoza, bagomba gukora ibintu mu buryo butunganye. Nanone bagomba kugira inama zuje urukundo abavandimwe bakiri bato kugira ngo babafashe kuba abantu bicisha bugufi, biringirwa kandi biteguye gufasha abandi.—1 Tim. 3:1; 2 Tim. 2:2; 1 Pet. 5:5.

16 Reka turebe ukuntu umuvandimwe witwa Patrick yagiriwe inama zamugiriye akamaro. Akiri muto, yajyaga abwira abandi amagambo mabi, akabakorera ibikorwa bitarangwa n’urukundo, kandi ibyo akabikorera na bashiki bacu. Hari umusaza w’itorero wabibonye maze amugira inama idaca ku ruhande y’icyo yakora kugira ngo ahinduke, ariko ayimugira mu bugwaneza. Patrick yaravuze ati: “Nashimishijwe no kuba uwo musaza yarambwiye icyo ngomba guhindura. Ubundi iyo nabonaga abandi bavandimwe bahawe inshingano mu itorero kandi nanjye mbyifuza, numvaga ncitse intege. Ariko inama uwo musaza w’itorero yangiriye, yatumye mbona ko ngomba kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi no gukunda abavandimwe na bashiki bacu, aho gushishikazwa no guhabwa inshingano gusa.” Ibyo byatumye Patrick aba umusaza w’itorero afite imyaka 23.—Imig. 27:9.

17. Yesu yagaragaje ate ko afitiye icyizere abigishwa be?

17 Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abandi Ibyanditswe (Mat. 28:20). Birashoboka ko abigishwa be bumvaga batazashobora gusohoza iyo nshingano. Icyakora Yesu yari yizeye ko bashobora kuyisohoza. Ni yo mpamvu yayibahaye. Yesu yagaragaje ko yari abafitiye icyizere, aravuga ati: “Nk’uko Papa wo ijuru yantumye, nanjye ndabatumye.”—Yoh. 20:21.

18. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bigane Yesu?

18 Abasaza bakwigana Yesu bate? Abasaza b’abanyabwenge batoza abandi, bakabaha inshingano bagomba gusohoza (Fili. 2:19-22). Urugero bashobora guha abakiri bato inshingano yo gukora isuku ku Nzu y’Ubwami no kuyitaho. Mu gihe bamaze kubaha inshingano bashobora kubatoza uko bayikora, hanyuma bakabagaragariza ko babafitiye icyizere, bakabareka bakayisohoza. Hari umusaza w’itorero ukiri mushya witwa Matthew wavuze ko yishimira abasaza batoza neza abavandimwe gusohoza inshingano zitandukanye mu itorero, hanyuma bakagaragaza ko babafitiye icyizere cy’uko bashobora kuzisohoza neza. Yaravuze ati: “Iyo nakoraga amakosa, banyerekaga ukuntu nakura isomo kuri ayo makosa, maze nkarushaho gukora ibintu neza.” d

19. Dukwiriye kwiyemeza gukora iki?

19 Iminsi 40 ya nyuma Yesu yamaze hano ku isi, yayikoresheje atera inkunga abandi, abigisha kandi abatoza. Ubwo rero, dukwiriye kwiyemeza kwigana urugero yadusigiye (1 Pet. 2:21). Twizeye ko azadufasha kubigeraho. Nubundi kandi yaravuze ati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.”—Mat. 28:20.

INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!

a Amavanjiri n’ibindi bitabo byo muri Bibiliya bigaragaza ko Yesu amaze kuzuka yabonekeye n’abandi bantu. Urugero, yabonekeye Mariya Magadalena (Yoh. 20:11-18), abandi bagore (Mat. 28:8-10; Luka 24:8-11), abigishwa 2 (Luka 24:13-15), Petero (Luka 24:34), intumwa, ukuyemo Tomasi (Yoh. 20:19-24), intumwa, harimo na Tomasi (Yoh. 20:26), abigishwa 7 (Yoh. 21:1, 2), abigishwa barenga 500 (Mat. 28:16; 1 Kor. 15:6), umuvandimwe we Yakobo (1 Kor. 15:7), intumwa zose (Ibyak. 1:4) n’intumwa igihe zari hafi y’i Betaniya (Luka 24:50-52). Birashoboka ko hari n’izindi nshuro ariko zitavuzwe muri Bibiliya.—Yoh. 21:25.

b Niba wifuza urutonde rw’ubuhanuzi bwavuze kuri Mesiya, jya ku rubuga rwa jw.org urebe ingingo ivuga ngo: “Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?

c Hari abasaza b’itorero bashobora guhabwa inshingano yo gusura amatorero, nubwo baba bafite imyaka iri hagati ya 25 na 30. Icyakora, abo bavandimwe bagomba kuba bamaze igihe ari abasaza b’itorero.

d Niba wifuza kumenya ibindi wakora kugira ngo ufashe abakiri bato kuzuza ibisabwa ngo bahabwe inshingano, reba ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kanama 2018 ku ipaji ya 11-12, paragarafu ya 15-17, n’uwo ku itariki ya 15 Mata 2015, ku ipaji ya 3-13.

e IBISOBANURO BY’IFOTO: Umwigishwa wa Bibiliya amaze gusobanukirwa neza Ibyanditswe, none ajugunye imitako ya Noheli.