Ibyakozwe n’Intumwa 14:1-28

  • Abantu benshi bo muri Ikoniyo bizera ariko intumwa zigatotezwa (1-7)

  • Intumwa bazita amazina y’imana zo mu mujyi wa Lusitira (8-18)

  • Pawulo bamutera amabuye ariko akarokoka (19, 20)

  • Bakomeza amatorero (21-23)

  • Basubira muri Antiyokiya ho muri Siriya (24-28)

14  Nuko bageze muri Ikoniyo, bombi binjira mu isinagogi y’Abayahudi barigisha maze abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki barizera.  Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya, barabashuka ngo barwanye abavandimwe.  Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavugana ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga zo kubwiriza. Bavugaga ibyerekeye ineza ihebuje* y’Imana kandi Imana yari yarabahaye ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza.  Icyakora abantu bo muri uwo mujyi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi bajya ku ruhande rw’intumwa.  Abanyamahanga, Abayahudi n’abayobozi babo bashatse kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babakoze isoni kandi babatere amabuye.  Ariko barabimenya maze bahungira mu mijyi ya Lukawoniya, Lusitira, Derube no mu gihugu kihakikije.  Aho hose bagendaga bahabwiriza ubutumwa bwiza.  Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge. Yari yaramugaye kuva akivuka kandi ntiyari yarigeze agenda.  Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera kwatuma akira. 10  Nuko amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka, uhagarare wemye.” Hanyuma uwo mugabo arasimbuka atangira kugenda. 11  Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati: “Imana zahindutse nk’abantu ziramanuka zituzamo!” 12  Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13  Hanyuma umutambyi w’imana yitwa Zewu, urusengero rwayo rukaba rwari imbere y’umujyi, afata ibimasa n’amakamba y’indabyo abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo afatanyije n’abaturage. 14  Icyakora, intumwa Barinaba n’intumwa Pawulo babyumvise baca imyenda bari bambaye maze birukankira mu bantu, bavuga cyane bati: 15  “Bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe. Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose. 16  Mu bihe byashize yemereye abanyamahanga gukora ibyo bishakiye. 17  Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho, ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.” 18  Icyakora igihe bavugaga ayo magambo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo nubwo byabagoye cyane. 19  Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bashuka abaturage batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umujyi batekereza ko yapfuye. 20  Icyakora igihe abigishwa bazaga bakamukikiza, yarahagurutse yinjira mu mujyi. Ku munsi ukurikiyeho avayo ari kumwe na Barinaba, bajya i Derube. 21  Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mujyi no guhindura abantu benshi abigishwa, basubira i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya. 22  Bateraga inkunga abigishwa bo muri iyo mijyi, bakabashishikariza kugira ukwizera gukomeye, bavuga bati: “Tugomba kwinjira mu Bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.” 23  Nanone, bashyiragaho abasaza muri buri torero, bakigomwa kurya kandi bagasenga babasabira kugira ngo Yehova bari barizeye abarinde. 24  Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya, 25  maze bamaze kubwiriza i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26  Hanyuma barahava bafata ubwato bajya muri Antiyokiya. Muri uwo mujyi ni ho abavandimwe bari barabasengeye basaba ko Imana yabaha umugisha ngo bajye gukora umurimo, none bakaba bari bamaze kuwukora mu buryo bwuzuye. 27  Bagezeyo, bateranyiriza hamwe abagize itorero, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho n’ukuntu yari yaratumye abanyamahanga bizera. 28  Nuko bamarana igihe n’abigishwa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”