Indirimbo ya Salomo 2:1-17
2 “Njye mbona meze nk’akarabo ko mu gasozi.
Meze nk’akarabo ko mu kibaya.”*+
2 “Umukobwa nakunze iyo ari mu bandi bakobwa,Aba ameze nk’akarabo keza kari mu mahwa.”
3 “Umukunzi wanjye iyo ari mu bandi basore,Aba ameze nk’igiti cya pome kiri mu biti byo mu ishyamba.
Mba nifuza cyane kwicara munsi y’igicucu cye,Maze imbuto ze zikandyohera.
4 Yanjyanye mu nzu y’ibirori,Kandi abantu bose biboneraga ko ankunda.
5 Nimumpembuze utugati dukozwe mu mizabibu,+Mundamize na twa pome,Kuko urukundo rwanzonze.
6 Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye,N’ukuboko kwe kw’iburyo kuramfumbase.+
7 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,Mbarahije amasirabo*+ n’imparakazi zo mu gasozi:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.+
8 Uzi ko numvise ijwi ry’umukunzi wanjye!
Dore nguwo araje!
Aje azamuka imisozi, yiruka ku dusozi.
9 Umukunzi wanjye ameze nk’ingeragere* cyangwa impara zikiri nto.+
Dore ahagaze inyuma y’urukuta,Arebera mu madirishya,Arungurukira mu myenge y’idirishya.
10 Umukunzi wanjye aranshubije maze arambwira ati:
‘Mukobwa nkunda, mwiza wanjye,Haguruka uze tugende.
11 Dore igihe cy’imvura kirarangiye,Imvura yagwaga yarashize.
12 Indabo zarabije mu gihugu,+Igihe cyo gukorera imizabibu kirageze,+Kandi amajwi y’intungura* yumvikana mu gihugu cyacu.+
13 Imbuto za mbere z’umutini na zo zimaze guhisha.+
Imizabibu yazanye indabo, kandi impumuro yayo yakwiriye hose.
Mukobwa nakunze, mwiza wanjye,Haguruka uze tugende.
14 Kanuma kanjye, sohoka uve mu rutare,+Uve mu bihanamanga,Maze nkubone kandi numve ijwi ryawe,+Kuko ijwi ryawe ari ryiza cyane kandi uteye neza rwose.’”+
15 “Nimudufatire izo ngunzu!*
Mudufatire ibyo bibwana by’ingunzu byangiza imizabibu,Kuko imizabibu yacu yazanye indabo.”
16 “Umukunzi wanjye ni uwanjye kandi nanjye ndi uwe.+
Aragira umukumbi+ ahantu hari indabo nziza.+
17 Mukunzi wanjye, gira vuba ugaruke,Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.
Umere nk’ingeragere+ cyangwa impara zikiri nto,+ ziri ku misozi iri hagati yacu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa ururabo bita “irebe.”
^ Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
^ Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
^ Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
^ Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.