Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 10:1-52
-
Gushaka no gutana kw’abashakanye (1-12)
-
Yesu aha umugisha abana (13-16)
-
Umuntu w’umukire abaza Yesu ikibazo (17-25)
-
Ibyo umuntu yakwigomwa kubera Ubwami (26-31)
-
Yesu yongera kuvuga iby’urupfu rwe (32-34)
-
Yakobo na Yohana bagira icyo basaba Yesu (35-45)
-
Yesu yatanze ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi (45)
-
-
Barutimayo wari ufite ubumuga bwo kutabona akira (46-52)
10 Nuko ava aho agera mu turere turi ku mupaka wa Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abantu benshi bongera guteranira aho ari, na we atangira kubigisha nk’uko yari amenyereye.+
2 Abafarisayo baramwegera bagira ngo bamugerageze, maze bamubaza niba amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we.+
3 Na we arababaza ati: “Mose yabategetse iki?”
4 Baramusubiza bati: “Mose yemeye ko umugabo yajya yandikira umugore we icyemezo cy’ubutane, hanyuma akamwirukana.”+
5 Ariko Yesu arababwira ati: “Yabandikiye iryo tegeko+ bitewe n’uko muri abantu batumva.+
6 Ariko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, ‘yaremye umugabo n’umugore.+
7 Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we,+
8 maze we n’umugore we bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.
9 Ubwo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+
10 Nanone bari mu nzu, abigishwa be bagira icyo bamubaza kuri iyo ngingo.
11 Nuko arababwira ati: “Umugabo wese utana* n’umugore we agashaka undi aba asambanye,+ kandi akaba ahemukiye umugore we.
12 N’umugore utana* n’umugabo we agashakana n’undi mugabo, aba asambanye.”+
13 Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be barababuza.+
14 Yesu abibonye ararakara, arababwira ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+
15 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+
16 Nuko aterura abo bana abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.+
17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+
18 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+
19 Icyo amategeko avuga urakizi: ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+
20 Uwo muntu aramusubiza ati: “Mwigisha, ayo mategeko yose narayubahirije kuva nkiri muto.”
21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
22 Ariko ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+
23 Yesu yitegereza abantu bari aho, maze abwira abigishwa be ati: “Mbega ukuntu biruhije ko abakire binjira mu Bwami bw’Imana!”+
24 Abigishwa be babyumvise birabatangaza. Yesu abibonye arongera arababwira ati: “Bana ba, ni ukuri kwinjira mu Bwami bw’Imana biraruhije!
25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+
26 Ariko barushaho gutangara baramubaza* bati: “None se ubwo, ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+
27 Yesu arabitegereza arababwira ati: “Ukurikije uko abantu batekereza ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”+
28 Petero aramubwira ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se bizatugendekera bite?”+
29 Yesu aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa mama we cyangwa papa we cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,+
30 utazabona ibibikubye inshuro 100 muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba mama, abana n’imirima. Ariko azanatotezwa+ kandi azahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.
31 Icyakora, benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.”+
32 Igihe kimwe ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu, Yesu abari imbere, bagendaga batangaye bitewe n’ibyo Yesu yakoraga. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira za ntumwa 12 ku ruhande, azibwira ibintu byagombaga kumubaho.+
33 Arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamuha abanyamahanga,
34 bamushinyagurire, bamucire amacandwe, bamukubite* kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+
35 Nuko Yakobo na Yohana, ari bo bahungu babiri ba Zebedayo,+ baramwegera baramubwira bati: “Mwigisha, hari ikintu twifuza kugusaba kandi rwose ntuduhakanire.”+
36 Arababwira ati: “Murifuza iki?”
37 Baramubwira bati: “Reka tuzicarane nawe igihe uzaba uri Umwami. Umwe azicare ibumoso bwawe undi yicare iburyo bwawe.”+
38 Ariko Yesu arababwira ati: “Ntimuzi ibyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe* nzanyweraho cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+
39 Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Yesu na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho kandi n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+
40 Ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga. Imana ni yo itoranya abazicara muri iyo myanya.”
41 Nuko izindi ntumwa 10 zibyumvise zirakarira Yakobo na Yohana.+
42 Yesu arabahamagara ngo bamwegere, arababwira ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu.+
43 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera,+
44 kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.
45 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
46 Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, iruhande rw’inzira hari hicaye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona wasabirizaga witwaga Barutimayo (umuhungu wa Timayo.)+
47 Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, atangira gusakuza cyane avuga ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi,+ ngirira impuhwe!”+
48 Benshi babyumvise baramucyaha cyane bamusaba guceceka, ariko arushaho gusakuza cyane avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!”
49 Yesu arahagarara arababwira ati: “Nimumuhamagare aze.” Nuko bahamagara uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona baramubwira bati: “Humura, haguruka araguhamagaye.”
50 Ahita ajugunya umwitero we, maze ahaguruka vuba vuba asanga Yesu.
51 Yesu aramubaza ati: “Urifuza ko ngukorera iki?” Uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona aramusubiza ati: “Mwigisha,* ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.”
52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Itahire, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya arahumuka,+ maze aramukurikira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Aha herekeza ku muntu utana n’uwo bashakanye bitewe n’indi mpamvu itari ubusambanyi. Reba muri Mat 19:9.
^ Reba ibisobanuro byo ku murongo wa 11.
^ Ni ukuvuga, “abahe umugisha.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Barabwirana.”
^ Cyangwa “bamukubite ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
^ Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabuni.”