IGICE CYO KWIGWA CYA 33
INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi
Uko Yehova ashaka ko abagize itorero bafata umuntu wakoze icyaha gikomeye
“Niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira.”—1 YOH. 2:1
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba uko umuntu wo mu itorero ry’i Korinto wari wakoze icyaha gikomeye yafashijwe, n’amasomo twabivanamo.
1. Yehova yifuza ko abantu bose bakora iki?
YEHOVA yahaye abantu ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye. Buri munsi iyo ugiye gufata imyanzuro, ukoresha ubwo bushobozi yaguhaye. Ariko umwanzuro w’ingenzi buri wese ashobora gufata, ni uwo kwiyegurira Yehova no kuba umwe mu bagaragu be. Yehova ashaka ko buri wese afata uwo mwanzuro. Kubera iki? Ni ukubera ko akunda abantu kandi akaba yifuza ko bamererwa neza. Ashaka ko baba incuti ze kandi bakabaho iteka ryose.—Guteg. 30:19, 20; Gal. 6:7, 8.
2. Ni iki Yehova asaba abantu bakoze ibyaha bikomeye? (1 Yohana 2:1)
2 Icyakora Yehova nta muntu n’umwe ahatira kumukorera. Ahubwo ashaka ko buri wese ahitamo icyo azakora. Byagenda bite se, niba Umukristo wabatijwe arenze ku mategeko y’Imana, agakora icyaha gikomeye? Iyo atihannye avanwa mu itorero (1 Kor. 5:13). Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova aba yifuza cyane ko uwakoze icyaha amugarukira. Nubundi kandi, ni yo mpamvu yatanze igitambo cy’incungu. Kwari ukugira ngo umunyabyaha wihana ababarirwe. (Soma muri 1 Yohana 2:1.) Imana yacu irangwa n’urukundo isaba abantu bakoze ibyaha bikomeye kwihana.—Zek. 1:3; Rom. 2:4; Yak. 4:8.
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Yehova ashaka ko tubona ibyaha bikomeye n’ababikoze, nk’uko na we abibona. Iki gice kiri butwereke icyo twakora ngo tubigereho. Mu gihe uri bube usoma iki gice urebe (1) uko itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere, ryakemuye ikibazo cy’umuntu wari wakoze icyaha gikomeye, (2) amabwiriza intumwa Pawulo yahaye abari bagize iryo torero igihe uwo munyabyaha yihanaga, urebe (3) n’icyo iyo nkuru itwigisha ku birebana n’uko Yehova abona Abakristo bakoze ibyaha bikomeye.
UKO ITORERO RYAKEMUYE IKIBAZO CY’UMUNTU WARI WAKOZE ICYAHA GIKOMEYE
4. Ni ikihe kibazo cyari mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere? (1 Abakorinto 5:1, 2)
4 Soma mu 1 Abakorinto 5:1, 2. Igihe Pawulo yakoraga urugendo rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yumvise ibintu bibabaje byabereye mu itorero ry’i Korinto, ryari rimaze igihe gito rishinzwe. Hari umuvandimwe wo muri iryo torero wasambanaga n’umugore wa papa we. Ibyo uwo muvandimwe yakoraga byari biteye isoni ku buryo ‘bitabonekaga no mu bantu batazi Imana.’ Abagize itorero bo bumvaga ko nta cyo bitwaye, bakumva ko uwabikoraga yaguma mu itorero. Birashoboka ko hari abumvaga ko bakwiriye kumugaragariza imbabazi nk’izo Yehova agaragariza abantu badatunganye. Icyakora, Yehova ntiyemera ko abagaragu be bakora ibibi baguma mu itorero. Ibikorwa bibi by’uwo muntu byari gutuma iryo torero rivugwa nabi. Nanone kandi, iyo aguma mu itorero hari abandi Bakristo bashoboraga kumwigana. None se, ni ayahe mabwiriza Pawulo yahaye abagize iryo torero?
5. Pawulo yasabye abagize itorero gukora iki, kandi se ibyo yavuze bisobanura iki? (1 Abakorinto 5:13) (Reba n’ifoto.)
5 Soma mu 1 Abakorinto 5:13. Yehova yatumye Pawulo yandika ibaruwa irimo amabwiriza avuga ko umunyabyaha utihana agomba kuvanwa mu itorero. None se abandi Bakristo b’indahemuka bari kumufata bate? Pawulo yarababwiye ati: ‘Mureke kwifatanya na we.’ Ibyo bishatse kuvuga iki? Pawulo yasobanuye ko iryo tegeko rikubiyemo no ‘kudasangira n’umuntu umeza atyo’ (1 Kor. 5:11). Ubusanzwe gusangira n’umuntu bituma muganira. Ubwo rero, igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, yabwiraga abagize itorero ko batagomba gusabana n’uwo muntu. Ibyo byari kurinda abagize itorero kugira imyifatire nk’iye (1 Kor. 5:5-7). Nanone kureka kwifatanya n’uwo muntu, byashoboraga gutuma asobanukirwa ukuntu yababaje Yehova cyane, maze bigatuma ababazwa n’ibyo yakoze, nuko akihana.
6. Itorero ryakiriye rite ibivugwa mu ibaruwa Pawulo yabandikiye, kandi se ni iki uwo munyabyaha yakoze?
6 Pawulo amaze koherereza Abakristo b’i Korinto iyo baruwa, ashobora kuba yaribajije uko bazitwara bamaze kuyisoma. Nyuma yaho, Tito yabwiye Pawulo amakuru yatumye yishima. Yamubwiye ko abagize itorero bari barakurikije amabwiriza yari yarabahaye, bagakura uwo munyabyaha utihana mu itorero (2 Kor. 7:6, 7). Hashize igihe gito Pawulo yohereje iyo baruwa, uwo munyabyaha yaje kwihana. Yari yarahinduye imyifatire ye kandi yari asigaye akurikiza amahame ya Yehova (2 Kor. 7:8-11). None se, icyo gihe ni ayahe mabwiriza Pawulo yahaye iryo torero?
UKO ITORERO RYAFASHIJE UMUNYABYAHA WIHANNYE
7. Ni iki uwo muntu yakoze amaze kuvanwa mu itorero? (2 Abakorinto 2:5-8)
7 Soma mu 2 Abakorinto 2:5-8. Pawulo yavuze ko kuba uwo muntu ‘yaracyashywe n’abantu benshi byari bihagije.’ Ibyo bishatse kuvuga ko igihano yari yarahawe cyamugiriye akamaro. Cyatumye akora iki? Cyatumye yihana.—Heb. 12:11.
8. Ni iki kindi Pawulo yasabye abagize itorero?
8 Kubera ko uwo muntu yari yarihannye Pawulo yasabye abasaza kumugarura mu itorero. Nanone Pawulo yasabye abagize iryo torero ‘kumubabarira’ no ‘kumuhumuriza’ kandi ‘bakamugaragariza urukundo.’ Pawulo yashakaga ko bereka uwo muntu ko bamubabariye kandi ko bamukunda, bakabimwereka mu magambo no mu byo bakora. Ibyo ni byo byari kugaragaza ko bishimiye ko agaruka mu itorero.
9. Kuki hari abashobora kuba barumvaga ko uwo munyabyaha wihannye adakwiriye kugarurwa mu itorero?
9 Birashoboka ko hari abo byagoye kugaragariza urukundo uwo munyabyaha wari wihannye akagaruka mu itorero. Kuki twavuga ko ibyo bishoboka? Wasanga hari abari bakimurakariye bitewe n’ibibazo yateje mu itorero. Ushobora no gusanga hari abari bagifite agahinda bitewe n’ukuntu yabababaje. Hari n’abashobora kuba barumvaga ko umuntu wakoze ibyaha bikomeye nk’ibyo atakwemererwa kugaruka mu itorero, bitewe n’uko bo bakomeje gukora uko bashoboye kose ngo bakomeze kugira imyifatire ikwiriye. (Gereranya no muri Luka 15:28-30.) None se, kuki abagize iryo torero bagombaga kugaragariza urukundo nyakuri uwo muvandimwe wari ugaruwe mu itorero?
10-11. Byari kugenda bite iyo abasaza b’itorero banga kubabarira uwo munyabyaha wihannye?
10 Ngaho tekereza uko byari kugenda iyo abasaza banga kugarura uwo munyabyaha wihannye by’ukuri mu itorero kandi n’abagize itorero bakanga kumugaragariza urukundo? Yari kwicwa n’“agahinda kenshi.” Yashoboraga no kumva ko Yehova atazigera amubabarira kandi ko adashobora kongera kuba incuti ye.
11 Byari kugenda bite iyo abagize itorero banga kubabarira uwo munyabyaha wihannye? Byari gutuma badakomeza kuba incuti za Yehova. Kubera iki? Aho kwigana Yehova, we ubabarira abanyabyaha bihana, bari kuba bigana Satani w’umugome kandi utarangwa n’imbabazi. Twavuga ko bari kuba bemeye ko Satani abakoresha, kugira ngo uwo muntu atongera gukorera Yehova—2 Kor. 2:10, 11; Efe. 4:27.
12. Abagize itorero bakora iki ngo bigane Yehova?
12 None se Abakristo b’i Korinto bari gukora iki ngo bigane Yehova aho kwigana Satani? Bari kubabarira abanyabyaha bihana nk’uko Yehova na we abababarira. Tuzirikane ibyo abanditsi ba Bibiliya bavuze kuri Yehova. Dawidi yaravuze ati: “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira” (Zab. 86:5). Mika yaranditse ati: “Ni iyihe Mana ihwanye nawe? Ibabarira ibyaha kandi ikirengagiza ibicumuro” (Mika 7:18)? Yesaya na we yaravuze ati: “Umuntu mubi nareke ibyo akora. N’ugira nabi ahindure ibitekerezo bye, agarukire Yehova kuko azamugirira imbabazi. Agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Yes. 55:7.
13. Kuki byari bikwiriye ko uwo munyabyaha wihannye agarurwa mu itorero? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ni ryari umuntu wo mu itorero ry’i Korinto yagaruwe mu itorero?”)
13 Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto bari kwigana Yehova, bakakira neza uwo muntu wihannye kandi bakamwizeza ko bamukunda. Pawulo yari yaravuze ko nibakira uwo munyabyaha wihannye bari kuba bagaragaje ko ‘bumvira muri byose’ (2 Kor. 2:9). Nubwo uwo muntu yamaze amezi make yaravanywe mu itorero, igihano yari yarahawe cyatumye yihana. Ubwo rero ntibyari bikwiriye ko abasaza batinda kumugarura mu itorero.
UKO TWAKWIGANA UBUTABERA N’IMBABAZI ZA YEHOVA
14-15. Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku byabaye mu itorero ry’i Korinto? (2 Petero 3:9) (Reba n’ifoto.)
14 Inkuru y’ibyabereye mu itorero ry’i Korinto yaranditswe ‘kugira ngo itwigishe’ (Rom. 15:4). Iyo nkuru itwigisha ko Yehova adashobora kwihanganira ko abagaragu be bakora ibyaha bikomeye baguma mu itorero. Hari abashobora gutekereza ko kuba Yehova agira imbabazi, bishobora gutuma areka umunyabyaha utihana akaguma mu itorero, ariko ibyo bitandukanye n’imbabazi za Yehova. Ni byo koko Yehova agira imbabazi, ariko ntarebera ibibi. Amahame ye agenga icyiza n’ikibi ntiyahindutse (Yuda 4). Yehova yemeye ko abanyabyaha batihana baguma mu itorero, ntiyaba agaragaje imbabazi, kuko byagira ingaruka ku bagize itorero.—Imig. 13:20; 1 Kor. 15:33.
15 Nubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya itubwira ko Yehova atifuza ko hagira n’umwe urimbuka. Yifuza ko abantu bose barokoka. Agaragariza imbabazi abantu bemera guhinduka, kandi bakaba bifuza kongera kuba incuti ze. (Ezek. 33:11; soma muri 2 Petero 3:9.) Ni yo mpamvu igihe uwo muntu wo mu itorero ry’i Korinto yihanaga, kandi agahindura imyifatire ye, Yehova yakoresheje Pawulo agasaba abagize iryo torero kumubabarira, kandi bakemera ko agarurwa mu itorero.
16. Uko umuntu wo mu itorero ry’i Korinto wari wakoze icyaha gikomeye yafashijwe, bituma ubona Yehova ute?
16 Ibyabaye mu itorero ry’i Korinto, byatweretse ko Yehova ari Imana igira urukundo rwinshi n’ubutabera kandi ko ikiranuka (Zab. 33:5). Ese ibyo ntibituma wumva wifuje kuyisingiza? Twishimira ko ari Imana igira imbabazi, kubera ko twese turi abanyabyaha kandi tukaba twifuza ko atubabarira. Nanone twese dushimishwa no kuba Yehova yaratanze incungu kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova akunda by’ukuri abagaragu be, kandi ko aba yifuza ko bamererwa neza.
17. Ni iki tuziga mu bice bikurikira?
17 None se bigenda bite muri iki gihe, iyo umuntu akoze icyaha gikomeye? Abasaza b’itorero bakwigana Yehova bate ngo bafashe umunyabyaha kwihana? Abagize itorero bakwiriye kwifata bate mu gihe abasaza bafashe umwanzuro wo kuvana umuntu mu itorero cyangwa uwo kumugarura? Ibyo ni byo tuziga mu bice bikurikira.
INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima