Igitabo cya kabiri cya Samweli 22:1-51
22 Nuko Dawidi abwira Yehova amagambo y’iyi ndirimbo,+ igihe Yehova yamukizaga abanzi be bose,+ akanamukiza Sawuli.+
2 Aravuga ati:
“Yehova ni igitare cyanjye, ni ubuhungiro bwanjye+ kandi ni we Mukiza wanjye.+
3 Imana yanjye ni igitare cyanjye+ kandi ni yo mpungiraho.
Ni ingabo inkingira+ n’umukiza wanjye ufite imbaraga.*+ Iyo nyihungiyeho+ numva mfite umutekano.+
Uri Umukiza wanjye; ni wowe unkiza urugomo.
4 Nzasenga Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,Kandi azankiza abanzi banjye.
5 Nakikijwe n’imiraba yica,+Abantu benshi babi banyiroshyeho nk’umwuzure maze bantera ubwoba.+
6 Ni nkaho Imva* yanzirikishije imigozi yayo,+Imitego y’urupfu ikambuza amahoro.+
7 Mu byago byanjye nakomeje gusenga Yehova,+Nkomeza gutakambira Imana yanjye.
Nuko yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo;Narayitakiye iranyumva.+
8 Isi itangira kunyeganyega no gutigita,+Fondasiyo z’ijuru ziratigita;+Zakomeje kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+
9 Mu mazuru yayo havamo umwotsiNo mu kanwa kayo havamo umuriro utwika;+Amakara agurumana ayiturukaho.
10 Yamanuye ijuru maze iramanuka+Kandi umwijima mwinshi wari munsi y’ibirenge byayo.+
11 Yaje igendera ku mukerubi+ iguruka;Iboneka ku mababa y’umumarayika.*+
12 Nuko yizengurutsaho umwijima iwugira nk’aho kugama,+Mu mazi yijimye n’ibicu byuzuye amazi.
13 Amakara yagurumanaga mu mucyo wari imbere yayo.
14 Nuko Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo.+
15 Yabarasheho imyambi yayo+ irabatatanya;Imirabyo na yo yatumye bayoberwa icyo bakora.+
16 Hasi mu nyanja haragaragaye,+Fondasiyo z’isi ziragaragara,Bitewe no gucyaha kwa Yehova n’uburakari bwe bwinshi.+
17 Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru,Yaramfashe ankura mu mazi menshi.+
18 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+Ankiza n’abanyanga, bandushaga imbaraga.
19 Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+Ariko Yehova yaramfashije.
20 Yanjyanye ahantu hari umutekano,*+Arankiza kubera ko yari anyishimiye.+
21 Yehova ampa imigisha akurikije gukiranuka kwanjye;+Ampembera ko ndi inyangamugayo.+
22 Nakomeje kumvira YehovaKandi sinakora icyaha cyo kureka Imana yanjye.
23 Nzakomeza kwibuka amategeko ye+Kandi sinzareka gukurikiza amabwiriza ye.+
24 Nzakomeza kuba inyangamugayo+Kandi nzakomeza kwirinda icyaha.+
25 Yehova ampembere ko ndi umukiranutsi,+Anyiture kuko abona ko ndi inyangamugayo.+
26 Umuntu w’indahemuka, umubera indahemuka;+Umuntu w’inyangamugayo, ukamubera inyangamugayo.+
27 Ku muntu utanduye, ugaragaza ko utanduye;+Ariko umuntu w’indyarya, umwereka ko umurusha ubwenge.*+
28 Abicisha bugufi urabakiza;+Ariko ureba nabi abishyira hejuru kandi ukabacisha bugufi.+
29 Yehova, ni wowe tara ryanjye;+Yehova ni we umurikira mu mwijima.+
30 Uramfasha nkirukana abasahuzi;Imbaraga z’Imana zituma nshobora kurira urukuta.+
31 Ibyo Imana y’ukuri ikora biratunganye;+Ibyo Yehova avuga biratunganye.+
Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+
32 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+
Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+
33 Imana y’ukuri ni ubuhungiro bwanjye bukomeye+Kandi izatunganya inzira yanjye.+
34 Ituma ibirenge byanjye bisimbuka nk’iby’imparakazi,Igatuma nkomeza guhagarara ahantu harehare hacuramye cyane.+
35 Ni yo yigishije ibiganza byanjye kurwana;Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa.
36 Unkiza ukoresheje ingabo yawe inkingiraKandi kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye.+
37 Aho nyura wahagize hanini;Ibirenge* byanjye ntibinyerera.+
38 Nzakurikira abanzi banjye mbarimbureKandi sinzagaruka batarashira.
39 Nzabamaraho kandi mbamenagure, ku buryo batazashobora guhaguruka;+Nzabatsinda.
40 Uzampa imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;+Abanzi banjye uzabatsinda.+
41 Uzatuma abanzi banjye bampunga;+Abanyanga bose nzabamara.*+
42 Baratabaza ariko nta muntu wo kubakiza uhari;Ndetse n’iyo batakiye Yehova ntabasubiza.+
43 Nzabahondahonda bamere nk’umukungugu wo hasi;Nzabaribata mbanyukanyuke nk’ibyondo byo mu muhanda.
44 Uzankiza bene wacu* bahora banshakaho amakosa.+
Uzandinda kugira ngo nyobore amahanga;+Abantu ntigeze menya bazankorera.+
45 Abanyamahanga bazanyunamira kubera ubwoba;+Ibyo bumva bamvugaho, bizatuma banyumvira.
46 Abanyamahanga bazacika intege,*Bazasohoka ahantu bari bihishe batitira.
47 Yehova ni Imana ihoraho. Nimusingize Igitare cyanjye;+Imana yanjye nihabwe ikuzo kuko ari igitare kinkiza.+
48 Imana y’ukuri ni yo ihana abanzi banjye,+Ituma abantu banyubaha.+
49 Ni yo inkiza abanzi banjye.
Unshyira hejuru+ ukankiza abangabaho ibitero,Ukankiza umunyarugomo.+
50 Yehova, ni yo mpamvu nzagushimira hagati y’abantu bo mu bihugu byinshi;+Kandi nzakuririmbira* nsingiza izina ryawe:+
51 Ni we ukorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye* byo kumukiza.+
Agaragariza urukundo rudahemuka uwo yasutseho amavuta;Kandi arugaragariza Dawidi n’abamukomokaho kugeza iteka ryose.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ihembe ry’agakiza kanjye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “ihembe.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “umuyaga.”
^ Cyangwa “ahantu hagari.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu w’indyarya umurusha ubucakura.”
^ Cyangwa “utugombambari.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzabacecekesha.”
^ Cyangwa “abo mu bwoko bwanjye.”
^ Cyangwa “bazaraba.”
^ Cyangwa “nzacuranga.”
^ Cyangwa “ituma atsinda bikomeye.”

