Igitabo cya kabiri cya Samweli 24:1-25

  • Icyaha Dawidi yakoze cyo kubara abantu (1-14)

  • Icyorezo cyica abantu 70.000 (15-17)

  • Dawidi yubaka igicaniro (18-25)

    • Dawidi yanga gutamba ibitambo atabiguze (24)

24  Yehova yongera kurakarira Isirayeli,+ igihe umuntu yashukaga Dawidi akamubwira ati: “Genda ubare+ Abisirayeli n’Abayuda.”+ 2  Nuko umwami abwira Yowabu+ umukuru w’ingabo wari kumwe na we ati: “Jya mu miryango yose ya Isirayeli, kuva i Dani kugeza i Beri-sheba,+ mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.” 3  Ariko Yowabu abwira umwami ati: “Databuja, iyaba Yehova Imana yawe yatumaga abantu biyongera bakikuba inshuro 100 ubyirebera n’amaso yawe! Ariko se mwami databuja, kuki ushaka gukora ikintu nk’icyo?” 4  Ariko ibyo umwami yavugaga birusha imbaraga ibyo Yowabu n’abakuru b’ingabo bavugaga. Nuko Yowabu n’abakuru b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.+ 5  Bambuka Yorodani bashinga amahema muri Aroweri+ iburyo* bw’umujyi uri mu kibaya maze bakomeza bagana mu karere k’abakomoka kuri Gadi, bagera i Yazeri.+ 6  Bajya i Gileyadi+ no mu gihugu cy’i Tahitimu-hodishi barakomeza bagera i Dani-yani, bakata berekeza i Sidoni.+ 7  Hanyuma bajya mu mujyi wa Tiro+ no mu mijyi yose y’Abahivi+ n’iy’Abanyakanani, baza kugera n’i Beri-sheba+ h’i Negebu+ mu gihugu cy’u Buyuda. 8  Uko ni ko bageze mu gihugu hose, hanyuma bagaruka i Yerusalemu hashize amezi icyenda n’iminsi 20. 9  Nuko Yowabu aha umwami umubare w’abantu yabaze. Mu Bisirayeli hari abasirikare 800.000 bafite inkota, naho mu Bayuda bari 500.000.+ 10  Ariko Dawidi amaze kubara abantu umutima* we umubuza amahoro.+ Nuko abwira Yehova ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye.+ None Yehova ndakwinginze umbabarire njyewe umugaragu wawe ikosa ryanjye,+ kuko ntagaragaje ubwenge.”+ 11  Dawidi abyutse mu gitondo, Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka, aramubwira ati: 12  “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 13  Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Ese urahitamo ko inzara itera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi,+ cyangwa urahitamo kumara amezi atatu uhunga abanzi bawe baguhiga?+ Cyangwa se urahitamo ko mu gihugu cyawe hatera icyorezo kikamara iminsi itatu?+ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 14  Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we uduhana+ kuko agira imbabazi nyinshi.+ Ariko ntiwemere ko duhanwa n’umuntu.”+ 15  Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, gihera muri icyo gitondo kigeza igihe cyagenwe, hapfa abantu 70.000+ uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.+ 16  Igihe umumarayika yaramburaga ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure, Yehova yababajwe* n’icyo cyago+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho imyaka. Iyo mbuga yari iya Arawuna+ w’Umuyebusi.+ 17  Dawidi abonye uwo mumarayika wicaga abantu, abwira Yehova ati: “Dore ni njye wakoze icyaha, ni njye wakoze ikibi. Ariko se nk’aba bantu*+ barazira iki? Ndakwinginze, ba ari njye n’umuryango wa papa uhana.”+ 18  Nuko uwo munsi Gadi ajya kureba Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Yehova igicaniro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebusi bahuriraho imyaka.”+ 19  Dawidi arazamuka nk’uko Gadi abimubwiye, nk’uko Yehova yari yabitegetse. 20  Arawuna abonye umwami n’abagaragu be baza bamusanga, ahita asohoka, apfukamira umwami akoza umutwe hasi. 21  Arawuna aramubaza ati: “Mwami databuja, kuki uje mu rugo rw’umugaragu wawe?” Dawidi aramusubiza ati: “Nje kugura imbuga yawe uhuriraho imyaka kugira ngo nyubakireho Yehova igicaniro maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.”+ 22  Ariko Arawuna abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyane utambireho ibyo ushaka.* Dore inka zo gutambaho igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibyo bahurisha n’ibyo inka zikurura zihura imyaka,* ubifate bibe inkwi. 23  Mwami, ibi byose ndabiguhaye.”* Arawuna yongera kubwira umwami ati: “Yehova Imana yawe aguhe umugisha.” 24  Icyakora umwami abwira Arawuna ati: “Oya, ngomba kuyigura. Sinatambira Yehova Imana yanjye ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga bahuriraho imyaka, agura n’izo nka, atanga garama 570* z’ifeza.+ 25  Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko Yehova yemera ibyo basabiraga icyo gihugu bamwinginga,+ icyorezo gishira muri Isirayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “mu majyepfo.”
^ Cyangwa “umutimanama.”
^ Cyangwa “yisubiraho.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izi ntama.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo ubona bikwiriye mu maso yawe.”
^ Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo biveho ibishishwa.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “njyewe Arawuna ndabiguhaye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli 1 ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”