Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya kabiri cya Samweli

Ibice

Ibirimo

 • 1

  • Dawidi yumva ko Sawuli yapfuye (1-16)

  • Dawidi aririra Sawuli na Yonatani (17-27)

 • 2

  • Dawidi aba umwami w’u Buyuda (1-7)

  • Ishibosheti aba umwami wa Isirayeli (8-11)

  • Abo mu muryango wa Dawidi barwana n’abo mu muryango wa Sawuli (12-32)

 • 3

  • Umuryango wa Dawidi urushaho gukomera (1)

  • Abahungu ba Dawidi (2-5)

  • Abuneri ajya ku ruhande rwa Dawidi (6-21)

  • Yowabu yica Abuneri (22-30)

  • Dawidi aririra Abuneri (31-39)

 • 4

  • Ishibosheti yicwa (1-8)

  • Dawidi ategeka ko abishe Ishibosheti bicwa (9-12)

 • 5

  • Dawidi aba umwami wa Isirayeli yose (1-5)

  • Yerusalemu ifatwa (6-16)

   • Siyoni, Umujyi wa Dawidi (7)

  • Dawidi atsinda Abafilisitiya (17-25)

 • 6

  • Isanduku izanwa i Yerusalemu (1-23)

   • Uza akora ku Isanduku maze akicwa (6-8)

   • Mikali asuzugura Dawidi (16, 20-23)

 • 7

  • Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-7)

  • Dawidi ahabwa isezerano ry’ubwami (8-17)

  • Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (18-29)

 • 8

  • Intambara Dawidi yatsinze (1-14)

  • Abari mu butegetsi bwa Dawidi (15-18)

 • 9

  • Dawidi agaragariza urukundo rudahemuka Mefibosheti (1-13)

 • 10

  • Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (1-19)

 • 11

  • Dawidi asambana na Batisheba (1-13)

  • Dawidi acura umugambi wo kwicisha Uriya (14-25)

  • Dawidi agira Batisheba umugore we (26, 27)

 • 12

  • Natani acyaha Dawidi (1-15a)

  • Umuhungu wa Batisheba apfa (15b-23)

  • Batisheba abyara Salomo (24, 25)

  • Umujyi witwa Raba w’Abamoni ufatwa (26-31)

 • 13

  • Amunoni afata ku ngufu Tamari (1-22)

  • Abusalomu yica Amunoni (23-33)

  • Abusalomu ahungira i Geshuri (34-39)

 • 14

  • Yowabu n’umugore w’i Tekowa (1-17)

  • Dawidi amenya umugambi wa Yowabu (18-20)

  • Abusalomu yemererwa kugaruka (21-33)

 • 15

  • Abusalomu agambana kandi akigomeka (1-12)

  • Dawidi ava muri Yerusalemu ahunze (13-30)

  • Ahitofeli yifatanya na Abusalomu (31)

  • Dawidi yohereza Hushayi ngo aburizemo imigambi ya Ahitofeli (32-37)

 • 16

  • Siba abeshyera Mefibosheti (1-4)

  • Shimeyi avuma Dawidi (5-14)

  • Abusalomu yakira Hushayi (15-19)

  • Inama ya Ahitofeli 20-23)

 • 17

  • Hushayi avuguruza inama ya Ahitofeli (1-14)

  • Dawidi bamuburira; ahunga Abusalomu (15-29)

   • Barizilayi n’abandi bazana ibintu byari bikenewe (27-29)

 • 18

  • Abusalomu atsindwa hanyuma agapfa (1-18)

  • Dawidi amenya ko Abusalomu yapfuye (19-33)

 • 19

  • Dawidi aririra Abusalomu (1-4)

  • Yowabu acyaha Dawidi (5-8a)

  • Dawidi asubira i Yerusalemu (8b-15)

  • Shimeyi asaba imbabazi (16-23)

  • Mefibosheti aba umwere (24-30)

  • Dawidi agaragaza ko yubashye Barizilayi (31-40)

  • Impaka hagati y’imiryango ya Isirayeli (41-43)

 • 20

  • Sheba yigomeka; Yowabu yica Amasa (1-13)

  • Bakurikira Sheba nyuma bakamuca umutwe (14-22)

  • Abari mu butegetsi bwa Dawidi (23-26)

 • 21

  • Abagibeyoni bihorera ku muryango wa Sawuli (1-14)

  • Intambara Dawidi yarwanye n’Abafilisitiya (15-22)

 • 22

  • Dawidi asingiza Imana kubera ibikorwa byayo byo gukiza (1-51)

   • “Yehova ni igitare cyanjye” (2)

   • Yehova abera indahemuka abantu b’indahemuka (26)

 • 23

  • Amagambo ya nyuma ya Dawidi (1-7)

  • Ibyo abarwanyi b’abanyambaraga ba Dawidi bakoze (8-39)

 • 24

  • Icyaha Dawidi yakoze cyo kubara abantu (1-14)

  • Icyorezo cyica abantu 70.000 (15-17)

  • Dawidi yubaka igicaniro (18-25)

   • Dawidi yanga gutamba ibitambo atabiguze (24)