Igitabo cya kabiri cya Samweli 5:1-25
5 Nyuma yaho, imiryango ya Isirayeli yose iza kureba Dawidi i Heburoni,+ iramubwira iti: “Turi abavandimwe bawe.*+
2 Kuva kera Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.*+ Yehova yarakubwiye ati: ‘ni wowe uzaragira abantu banjye ari bo Bisirayeli kandi ni wowe uzaba umuyobozi wa Isirayeli.’”+
3 Nuko abayobozi b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+
4 Dawidi yabaye umwami afite imyaka 30, amara imyaka 40 ku butegetsi.+
5 I Heburoni yahamaze imyaka 7 n’amezi 6 ari umwami w’u Buyuda, naho i Yerusalemu+ ahamara imyaka 33 ari umwami wa Isirayeli yose n’u Buyuda.
6 Nuko umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi batuka Dawidi bati: “Ntuzinjira hano. Impumyi n’abamugaye na bo ubwabo bakwirukana.” Batekerezaga ko Dawidi adashobora gufata uwo mujyi.+
7 Ariko Dawidi afata umujyi wa Siyoni wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, ubu witwa Umujyi wa Dawidi.+
8 Uwo munsi Dawidi aravuga ati: “Abari butere Abayebusi banyure mu muyoboro w’amazi bice impumyi n’abamugaye, kuko mbanga.” Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Impumyi n’abamugaye ntibazinjira mu nzu.”
9 Nuko Dawidi atura muri uwo mujyi wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, nyuma baza kuwita Umujyi wa Dawidi. Dawidi atangira kubaka impande zose, kuva i Milo*+ ugana imbere.+
10 Dawidi agenda arushaho gukomera+ kandi Yehova Imana nyiri ingabo yari amushyigikiye.+
11 Hiramu+ umwami w’i Tiro yohereza abantu kwa Dawidi, amwoherereza n’ibiti by’amasederi,+ ababaji n’abahanga mu kubaka amabuye, batangira kubakira Dawidi inzu.+
12 Dawidi amenya ko Yehova yakomeje ubwami bwe muri Isirayeli+ kandi ko yashyize hejuru ubwami bwe+ abikoreye abantu be ari bo Bisirayeli.+
13 Dawidi yashakiye i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore, nyuma y’aho aviriye i Heburoni, abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.+
14 Aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa, Shobabu, Natani,+ Salomo,+
15 Ibuhari, Elishuwa, Nefegi, Yafiya,
16 Elishama, Eliyada na Elifeleti.
17 Abafilisitiya bamenye ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka bajya kurwana na we.+ Dawidi abyumvise aramanuka ajya kubihisha.+
18 Nuko Abafilisitiya baraza buzura ahantu hose mu Kibaya cya Refayimu.+
19 Dawidi abaza Yehova+ ati: “Ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Ese uratuma mbatsinda?” Yehova asubiza Dawidi ati: “Zamuka nkwijeje ko ndi butume utsinda Abafilisitiya.”+
20 Nuko Dawidi ajya i Bayali-perasimu abicirayo. Arangije aravuga ati: “Yehova yangiye imbere ameze nk’amazi menshi atemba, yica abanzi banjye.”+ Ni yo mpamvu aho hantu yahise Bayali-perasimu.+
21 Abafilisitiya bahata ibigirwamana byabo maze Dawidi n’ingabo ze barabijyana.
22 Abafilisitiya bongera kugaruka buzura ahantu hose mu Kibaya cya Refayimu.+
23 Dawidi agisha Yehova inama, ariko aramubwira ati: “Ntuzamuke. Ahubwo uzenguruke ubaturuke inyuma, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru.*
24 Niwumva urusaku rumeze nk’urw’abasirikare bagenda hejuru y’ibyo bihuru, uhite ubatera, kuko icyo gihe Yehova ari bube akugiye imbere, ateye ingabo z’Abafilisitiya.”
25 Nuko Dawidi abikora nk’uko Yehova yabimutegetse, yica Abafilisitiya+ ahereye i Geba+ agera i Gezeri.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “turi igufwa ryawe n’umubiri wawe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “watabaranaga n’ingabo za Isirayeli kandi ugatabarukana na zo.”
^ Mu rurimi rw’Igiheburayo bisobanura “ahantu harunze ibitaka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibihuru bya baka.”

