Igitabo cya kabiri cya Samweli 7:1-29

  • Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-7)

  • Dawidi ahabwa isezerano ry’ubwami (8-17)

  • Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (18-29)

7  Igihe umwami yari amaze gutura mu nzu*+ ye kandi Yehova akamuha amahoro, akamurinda abanzi be bose bamukikije, 2  yabwiye umuhanuzi Natani+ ati: “Dore njye mba mu nzu yubakishijwe imbaho z’amasederi,+ naho Isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.”+ 3  Natani asubiza umwami ati: “Genda ubikore nk’uko ubitekereza, kuko Yehova ari kumwe nawe.”+ 4  Nuko muri iryo joro, Yehova abwira Natani ati: 5  “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “kuki ushaka kunyubakira inzu?+ 6  Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi,+ sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomezaga kwimuka* mba mu ihema.+ 7  Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli* kandi ni njye watoranyaga abahagarariye imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe mu bahagarariye iyo miryango nigeze mbaza nti: ‘kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’ 8  Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “ni njye wagukuye aho waragiraga amatungo,+ nkugira umuyobozi w’abantu banjye ari bo Bisirayeli.+ 9  Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzakuraho abanzi bawe bose.+ Nzatuma ugira izina rikomeye,+ nk’iry’abantu bakomeye bo ku isi. 10  Nzaha abantu banjye ari bo Bisirayeli ahantu ho kuba bahature kandi nta muntu uzongera kubabuza amahoro. Abantu babi ntibazongera kubagirira nabi nk’uko babigenzaga kera,+ 11  kuva igihe natoranyaga abacamanza+ kugira ngo bayobore abantu banjye ari bo Bisirayeli. Nzakurinda abanzi bawe bose.+ “‘“Nanone njye Yehova, nakubwiye ko njyewe Yehova nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.*+ 12  Nupfa+ ugasanga ba sogokuruza bawe, nzafata ugukomokaho, ni ukuvuga umuhungu wawe,* abe ari we ugusimbura ku bwami kandi nzatuma ubwami bwe bukomera.+ 13  Ni we uzubaka inzu izatuma izina ryanjye+ ryubahwa kandi nzatuma ubwami* bwe bugumaho iteka ryose.+ 14  Nzaba papa we kandi na we azambera umwana.+ Nakosa nzamukosora muhanishe inkoni nk’uko abantu* babigenza.+ 15  Nzakomeza kumukunda urukundo rwanjye rudahemuka, sinzamuta nk’uko naretse Sawuli+ nkamukuraho kugira ngo ube umwami. 16  Abagukomokaho bazahora basimburana ku bwami kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose. Ubutegetsi bwawe buzakomera iteka ryose.”’”+ 17  Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.+ 18  Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nkanjye ndi nde? Kandi se umuryango wanjye ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 19  Mwami w’Ikirenga Yehova, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza? Yehova Mwami w’Ikirenga, ibi nta wushobora kubihindura.* 20  Mwami w’Ikirenga Yehova, njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenzaho, kuko ari wowe unzi neza.+ 21  Wakoze ibyo bintu byose bikomeye nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe,* none utumye njyewe umugaragu wawe+ mbimenya. 22  Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ari wowe ukomeye rwose.+ Nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine.+ Ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 23  Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Mana warabakijije ubagira abantu bawe.+ Wabakoreye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ utuma izina ryawe ryubahwa.+ Wirukanye ibihugu n’ibigirwamana byabyo kubera abantu bawe, abo wacunguye ukabavana muri Egiputa. 24  Watoranyije Abisirayeli kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose+ kandi Yehova, wababereye Imana.+ 25  “None rero Yehova Mana, isezerano wampaye njye umugaragu wawe n’iryo wahaye umuryango wanjye,* uzarisohoze kugeza iteka ryose, ukore ibyo wavuze.+ 26  Izina ryawe rihabwe icyubahiro iteka ryose,+ kugira ngo abantu bajye bavuga bati: ‘Yehova nyiri ingabo ni Imana ya Isirayeli,’ kandi umuryango wanjye, njyewe umugaragu wawe, ube umuryango ukomeye imbere yawe.+ 27  Kuko wowe Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli, wabwiye umugaragu wawe uti: ‘nzatuma umuryango wawe ukomokamo abami.’*+ Ni yo mpamvu njye umugaragu wawe, ngize ubutwari* bwo gusenga iri sengesho. 28  None rero Yehova, Mwami w’Ikirenga, uri Imana y’ukuri kandi amagambo wavuze ni ukuri.+ Nanone wansezeranyije ibi bintu byiza byose njye umugaragu wawe. 29  Ubwo rero uhe umugisha umuryango wanjye kandi ukomeze kuba imbere yawe iteka ryose,+ kuko wowe Yehova Mwami w’Ikirenga, wabisezeranyije kandi kubera ko utanga umugisha, umuryango w’umugaragu wawe uzahabwa umugisha iteka ryose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kugendagenda.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana ba Isirayeli.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yehova azakubakira inzu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzava mu nda yawe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “intebe y’ubwami.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakomoka kuri Adamu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iri ni itegeko uhaye abantu.”
^ Cyangwa “bihuje n’uko ushaka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu yanjye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakubakira inzu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ngize umutima.”