Yesaya 29:1-24

  • Ibyago bizagera kuri Ariyeli (1-16)

    • Urubanza rwaciriwe abantu bubahisha Yehova ku munwa gusa (13)

  • Abatumva bazumva; abatabona bazabona (17-24)

29  “Ariyeli* igushije ishyano, Ariyeli wa mujyi Dawidi yashinzemo inkambi!+ Umwaka muwukurikize undi,Iminsi mikuru+ ikomeze.  2  Ariko Ariyeli+ nzayiteza ibyago,Hazaba amarira no kuganya+Kandi Ariyeli izambera nk’iziko ry’igicaniro cy’Imana.+  3  Nzashinga amahema mu mpande zawe zose,Nzakuzengurutsaho uruzitiro,Nkubakeho ibyo kukugota.+  4  Uzacishwa bugufi. Uzajya uvugira hasi ku butakaKandi ibyo uzavuga ntibizumvikana bitewe n’umukungugu. Ijwi ryawe rizaturuka hasi ku butaka+Rimeze nk’ijwi ry’umushitsiKandi amagambo yawe azaturuka mu mukungugu atumvikana neza.  5  Abanzi* bawe benshi bazahinduka nk’ivumbi+Kandi abantu benshi bategekesha igitugu bazamera nk’umurama utumuka.+ Ibyo bizaba mu kanya gato bitunguranye.+  6  Yehova nyiri ingabo azakwitaho,Akurindishe inkuba, umutingito, ijwi rikomeye,Serwakira, umuyaga mwinshi n’ibirimi by’umuriro bitwika.”+  7  Hanyuma abantu benshi bo mu mahanga barwanya Ariyeli,+Abayirwanya bose,Iminara barwaniramoN’abayigirira nabi,Bazahinduka nk’inzozi, iyerekwa rya nijoro.  8  Koko rero, bizamera nk’umuntu ushonje urota aryaAriko yakanguka agasanga ashonje*Kandi bizamera nk’umuntu ufite inyota* urota anywaAriko agakanguka ananiwe kandi afite inyota. Uko ni ko bizagendekera abantu benshi bo mu bihugu byoseBarwanya Umusozi wa Siyoni.+  9  Nimutangare kandi mwumirwe.+ Nimwipfuke amaso kugira ngo mutabona.+ Barasinze, ariko ntibasinze divayi. Barasinze bagenda badandabirana, ariko bidatewe n’inzoga. 10  Yehova yabashyize mu bitotsi byinshi cyane.+ Yahumye amaso yanyu, ari bo bahanuzi+Kandi atwikira imitwe yanyu, ni ukuvuga abantu banyu bamenya ibyo Imana ishaka.+ 11  Iyerekwa ryose ribabera nk’amagambo yo mu gitabo cyafungishijwe kashe.+ Nibagiha umuntu uzi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo mu ijwi ryumvikana,” azabasubiza ati: “Sinashobora kugisoma kuko gifungishije kashe.” 12  Kandi icyo gitabo nibagiha umuntu utazi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo,” azabasubiza ati: “Sinzi gusoma.” 13  Yehova aravuga ati: “Aba bantu banyegera mu magambo gusaKandi banyubahisha iminwa yabo,+Ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye. Kuba bantinya babiterwa n’amategeko bigishijwe n’abantu.+ 14  Kubera iyo mpamvu ni njye ugiye kongera kubakorera ibintu bitangaje,+Ikintu gitangaje kize gikurikiye ikindi. Ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbukaKandi ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzahishwa.”+ 15  Bazabona ishyano abagerageza guhisha Yehova imigambi* yabo.+ Ibikorwa byabo babikorera ahantu hijimye,Bakavuga bati: “Nta wuturebaKandi nta wuzi ibyo dukora.”+ 16  Mbega ukuntu mwitiranya ibintu!* Ese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Ese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze,Kikavuga kiti: “Si we wankoze?”+ Ese icyabumbwe cyavuga ku wakibumbye kiti: “Nta bwenge agira?”+ 17  Hasigaye igihe gito, Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto+N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+ 18  Icyo gihe abatumva bazumva amagambo yo mu gitaboKandi amaso y’abatabona azarebera mu mwijima no mu mwijima mwinshi cyane.+ 19  Abicisha bugufi bazarushaho kwishimira YehovaKandi abakene bazishimira Uwera wa Isirayeli.+ 20  Kuko umuntu utegekesha igitugu atazongera kubaho,Uwiyemera agakurwahoN’abandi bantu bahora bategereje kugirira abandi nabi bakarimbuka,+ 21  Abantu bashinja abandi amakosa bababeshyera,Bagatega imitego umuntu uburanira ku marembo y’umujyi*+Kandi bakarega umukiranutsi ibirego bidafite gihamya kugira ngo bamurenganye.+ 22  Ni yo mpamvu Yehova, we wacunguye Aburahamu,+ yabwiye abagize umuryango wa Yakobo ati: “Yakobo ntazongera gukorwa n’isoniKandi mu maso he ntihazongera kugaragara ikimwaro.*+ 23  Kuko ubwo azabona abana be,Ari bo murimo w’amaboko yanjye, bari kumwe na we,+Bazeza izina ryanjye. Rwose bazeza Uwera wa YakoboKandi bazatinya Imana ya Isirayeli.+ 24  Abayobye mu mitima yabo bazagira ubushobozi bwo gusobanukirwaKandi abitotomba bazemera kwigishwa.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Bishobora kuba bisobanura “iziko ry’igicaniro cy’Imana,” byerekeza kuri Yerusalemu.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abanyamahanga.”
^ Cyangwa “ubugingo bwe burimo ubusa.”
^ Cyangwa “ubugingo bwe bwumagaye.”
^ Cyangwa “inama.”
^ Cyangwa “mbega ngo murononekara!”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ucyahira ku irembo ry’umujyi.”
^ Ni ukuvuga, gushoberwa.