Kuva 21:1-36

21  “Aya ni yo mategeko uzabaha:+  “Nugura umugaragu w’Umuheburayo,+ azagukorere imyaka itandatu, ariko mu mwaka wa karindwi azagende nta cyo umwatse, abe uw’umudendezo.+  Niba yaraje ari wenyine, azagende wenyine. Niba yari afite umugore, azajyane n’umugore we.  Ariko shebuja namushakira umugore bakabyarana abana b’abahungu cyangwa ab’abakobwa, uwo mugore n’abana be bazaba aba shebuja,+ maze uwo mugaragu agende wenyine.+  Ariko uwo mugaragu namutitiriza akavuga ati ‘rwose nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, kandi sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo,’+  icyo gihe shebuja azamuzane imbere y’Imana y’ukuri amwegereze urugi cyangwa inkomanizo z’umuryango, maze amutoboze ugutwi uruhindu, bityo abe imbata ye iteka ryose.+  “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja,+ ntazasezererwa nk’uko abagaragu basezererwa.  Shebuja niyumva atamwishimiye ntamugire inshoreke+ ye ahubwo akareka agacungurwa, ntazaba yemerewe kumugurisha umunyamahanga kuko azaba yaramuriganyije.  Kandi namushyingira umuhungu we, azamukorere ibihuje n’uburenganzira bw’abakobwa.+ 10  Uwo muhungu nashaka undi mugore, ntakagire icyo agabanya ku bimutunga n’imyambaro ye,+ kandi ntakagire icyo agabanya ku byo amugomba birebana n’abashakanye.+ 11  Natamuha ibyo bintu uko ari bitatu, uwo mugore azigendere nta cyo bamwatse, nta cyo yishyujwe. 12  “Umuntu nakubita undi agapfa, na we ntakabure kwicwa.+ 13  Ariko niba atamwubikiriye kandi Imana y’ukuri ikareka akamwica bimugwiririye,+ icyo gihe nzagushyiriraho ahantu ashobora guhungira.+ 14  Umuntu narakarira mugenzi we kugeza ubwo ahimba amayeri akamwica,+ muzamufate mumwice, kabone niyo yaba yahungiye ku gicaniro cyanjye.+ 15  Umuntu ukubita se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.+ 16  “Umuntu nashimuta undi+ akamugurisha+ cyangwa agafatanwa uwashimuswe, ntakabure kwicwa.+ 17  “Umuntu navuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.+ 18  “Abantu nibatongana maze umwe agakubita mugenzi we ibuye cyangwa isuka ntapfe ariko agahera mu buriri, 19  nahaguruka agatangira kugendagenda hanze afite icyo yicumbye, icyo gihe uwamukubise ntazahanwe, ahubwo azamwishyure igihe yamaze adakora kugeza aho akiriye neza. 20  “Umuntu nakubita+ inkoni umugaragu we cyangwa umuja we akamwica, ntazabure guhorerwa.+ 21  Ariko namara umunsi umwe cyangwa ibiri, ntazahorerwe kuko shebuja yamuguze amafaranga ye. 22  “Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite maze umwana atwite+ akavamo ariko ntihagire upfa, ntazabure gutanga indishyi azacibwa n’umugabo w’uwo mugore; kandi azazitange byemejwe n’abacamanza.+ 23  Ariko nihagira upfa, ubugingo buzahorerwe ubundi,+ 24  ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi, ikiganza gihorerwe ikindi, ikirenge gihorerwe ikindi,+ 25  ubushye buhorerwe ubundi, uruguma ruhorerwe urundi, gukubita guhorerwe ukundi.+ 26  “Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we mu jisho akarimena, azamusezerere abe uw’umudendezo bitewe n’ijisho rye yamennye.+ 27  Kandi nakura iryinyo umugaragu we cyangwa umuja we, azamusezerere abe uw’umudendezo bitewe n’iryinyo rye yakuye. 28  “Ikimasa nicyica umugabo cyangwa umugore agapfa, icyo kimasa ntikizabure kwicishwa amabuye,+ ariko ntihazagire urya inyama zacyo; kandi nyir’icyo kimasa ntazahanwe. 29  Ariko niba icyo kimasa cyari gisanzwe cyica kandi nyiracyo akaba yari yaraburiwe maze ntakirinde, kikica umugabo cyangwa umugore, icyo kimasa kizicishwe amabuye kandi na nyiracyo yicwe. 30  Niyakwa incungu, azishyure ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bwe hakurikijwe ibyo azaba yaciwe byose.+ 31  Nicyica umuhungu cyangwa umukobwa, nyiracyo azakorerwe ibihuje n’iryo tegeko.+ 32  Ariko nicyica umugaragu cyangwa umuja, azahe shebuja shekeli*+ mirongo itatu, kandi icyo kimasa kizicishwe amabuye. 33  “Umuntu napfundura umwobo cyangwa agacukura umwobo ntawupfundikire, maze hakagwamo itungo,+ ryaba ikimasa cyangwa indogobe, 34  nyir’uwo mwobo azaririhe.+ Azahe ikiguzi nyir’iryo tungo ryapfuye, asigarane intumbi. 35  Ikimasa cy’umuntu nikirwana n’ikimasa cy’undi kikacyica, bazagurishe ikimasa kizima bagabane ikiguzi cyacyo, kandi n’icyapfuye bazakigabane.+ 36  Ariko niba byari bizwi ko icyo kimasa cyari gisanzwe cyica ariko nyiracyo ntakirinde,+ ntazabure kuriha:+ ikimasa kizarihwe ikindi, kandi icyapfuye kizabe icye.

Ibisobanuro ahagana hasi