Kuva 34:1-35

34  Nuko Yehova abwira Mose ati “wibarize ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere+ wamennye.+ 2  Kandi mu gitondo ube witeguye, kuko mu gitondo ugomba kuzamuka ukajya ku musozi wa Sinayi, ugahagarara hafi yanjye mu mpinga y’uwo musozi.+ 3  Ariko nta muntu ugomba kuzamukana nawe kandi kuri uwo musozi wose ntihazagire undi muntu uhaboneka.+ Ikindi kandi, ntihazagire imikumbi cyangwa amashyo birisha imbere y’uwo musozi.”+ 4  Nuko Mose abaza ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi nk’uko Yehova yari yamutegetse, azamuka afite ibyo bisate bibiri by’amabuye mu ntoki. 5  Yehova amanukira+ mu gicu ahagarara iruhande rwe, atangaza izina rya Yehova.+ 6  Yehova anyura imbere ye aravuga ati “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ ifite ineza nyinshi yuje urukundo+ n’ukuri,+ 7  igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana+ uwakoze icyaha, igahanira abana amakosa ya ba se ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+ 8  Mose amwikubita imbere,+ 9  aravuga ati “Yehova, niba koko ntonnye mu maso yawe, ndakwinginze, reka Yehova agendere hagati muri twe+ kuko aba bantu ari ubwoko butagonda ijosi,+ kandi utubabarire igicumuro cyacu n’icyaha cyacu,+ utugire abawe.”+ 10  Aramusubiza ati “dore ngiranye namwe isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose, ibitangaza bitigeze bibaho mu isi yose cyangwa mu mahanga yose.+ Kandi amahanga yose agukikije azabona umurimo wa Yehova, kuko ngiye kubakorera ikintu giteye ubwoba.+ 11  “Naho wowe ukomeze gukurikiza ibyo ngutegeka uyu munsi.+ Dore ngiye kwirukana imbere yawe Abamori, Abanyakanani, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ 12  Uzirinde ntuzagirane isezerano n’abaturage bo mu gihugu ugiyemo+ kugira ngo bitazakubera umutego.+ 13  Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi zabo zera z’amabuye muzazimenagure, n’inkingi zabo zera z’ibiti muzaziteme.+ 14  Ntukunamire indi mana,+ kuko Yehova ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,*+ 15  kugira ngo utagirana isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko bazasambana n’imana+ zabo bakanazitambira ibitambo,+ kandi ntihazabura ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16  Icyo gihe abahungu bawe uzabasabira abakobwa babo,+ kandi kuko abakobwa babo batazabura gusambana n’imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basambana n’imana zabo.+ 17  “Ntuzacure ibigirwamana.+ 18  “Ujye wizihiza umunsi mukuru w’imigati idasembuwe.+ Mu gihe cyagenwe cy’ukwezi kwa Abibu,+ ujye umara iminsi irindwi urya imigati idasembuwe nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi kwa Abibu ari bwo wavuye muri Egiputa. 19  “Uburiza bwose ni ubwanjye.+ Kandi mu matungo yawe yose, ikimasa cy’uburiza n’isekurume y’intama y’uburiza, ni ibyanjye.+ 20  Uburiza bwose bw’indogobe uzabucunguze intama.+ Ariko nutabucungura, uzabuvune ijosi. Uzajye ucungura imfura yose yo mu bahungu bawe.+ Kandi ntibakaze imbere yanjye imbokoboko.+ 21  “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi uziririze isabato.+ Ujye uziririza isabato,+ haba mu gihe cy’ihinga cyangwa icy’isarura. 22  “Ujye wizihiza umunsi mukuru w’ibyumweru, uwizihize utanga ituro ry’umuganura w’ingano,+ kandi ujye wizihiza umunsi mukuru w’isarura ryo mu mpera z’umwaka.+ 23  “Incuro eshatu mu mwaka, umugabo wese wo muri mwe ajye aza+ imbere y’Umwami w’ukuri Yehova, Imana ya Isirayeli. 24  Nzirukana amahanga imbere yawe+ nagure igihugu cyawe,+ kandi igihe cyose uzaba wagiye imbere ya Yehova Imana yawe incuro eshatu mu mwaka, nta muntu uzagerageza kwigarurira igihugu cyawe.+ 25  “Amaraso y’igitambo untambira, ntukayatambane n’ikintu gisembuwe,+ kandi igitambo untambira ku munsi mukuru wa pasika ntikikarare ngo kigere mu gitondo.+ 26  “Umuganura w’imbuto nziza kurusha izindi+ zera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu ya Yehova Imana yawe.+ “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.”+ 27  Yehova yongera kubwira Mose ati “wandike aya magambo,+ kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho.”+ 28  Mose agumana na Yehova iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya atanywa.+ Nuko yandika* kuri bya bisate amagambo y’isezerano, Amategeko Icumi.*+ 29  Mose amanuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate bibiri by’Igihamya mu ntoki.+ Kandi kubera ko yari yavuganye n’Imana, mu maso he hararabagiranaga+ ariko we ntiyari abizi. 30  Aroni n’Abisirayeli bose babonye Mose baratangara kuko mu maso he harabagiranaga, bityo batinya kumwegera.+ 31  Mose arabahamagara, maze Aroni n’abatware b’iteraniro bose baramusanga, atangira kubavugisha. 32  Hanyuma abandi Bisirayeli bose baramwegera, abamenyesha amategeko yose Yehova yari yamubwiriye ku musozi wa Sinayi.+ 33  Iyo Mose yamaraga kuvugana na bo, yitwikiraga mu maso.+ 34  Ariko iyo yajyaga imbere ya Yehova kuvugana na we, yikuragaho igitwikirizo kugeza asohotse,+ maze yasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.+ 35  Iyo Abisirayeli barebaga mu maso ha Mose babonaga harabagirana.+ Nuko Mose akongera akitwikira mu maso, kugeza igihe yongeye kujya kuvugana n’Imana.+

Ibisobanuro ahagana hasi