Kuva 20:1-26
20 Nuko Imana ivuga aya magambo yose iti+
2 “Ndi Yehova Imana yawe+ yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.+
3 Ntukagire izindi mana+ mu maso yanjye.
4 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi.+
5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+
6 Ariko abankunda bagakomeza amategeko yanjye, mbagaragariza ineza yuje urukundo kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.+
7 “Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye,+ kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.+
8 “Ujye wibuka umunsi w’isabato, uweze.+
9 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu.+
10 Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umwimukira uri iwanyu.+
11 Kuko mu minsi itandatu Yehova yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose,+ agatangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.+ Ni cyo cyatumye Yehova aha umugisha umunsi w’isabato akaweza.+
12 “Wubahe so na nyoko+ kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe igiye kuguha.+
13 “Ntukice.+
14 “Ntugasambane.+
15 “Ntukibe.+
16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+
17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,+ cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”+
18 Icyo gihe abantu bose bumvaga inkuba n’ijwi ry’ihembe, kandi bakabona imirabyo n’umusozi ucumba umwotsi. Abantu babibonye bahinda umushyitsi bahagarara kure.+
19 Babwira Mose bati “uzajye uvugana natwe, natwe tuzajya tugutega amatwi; ariko Imana ntizavugane natwe tutazapfa.”+
20 Nuko Mose abwira abantu ati “ntimugire ubwoba kuko Imana y’ukuri yazanywe no kubagerageza+ kugira ngo mujye mukomeza kuyitinya, bitume mudakora icyaha.”+
21 Abantu bakomeza guhagarara kure, naho Mose yegera cya gicu cyijimye, aho Imana y’ukuri yari iri.+
22 Hanyuma Yehova abwira Mose+ ati “ubwire Abisirayeli uti ‘mwe ubwanyu mwiboneye ko navuganye namwe ndi mu ijuru.+
23 Ntimugakore imana z’ifeza ngo mumbangikanye na zo, kandi ntimukiremere imana za zahabu.+
24 Uzanyubakire igicaniro cy’ibitaka,+ kandi uzajye ugitambiraho amaturo akongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa byo mu mukumbi wawe no mu mashyo yawe.+ Ahantu hose nzatoranya ngo izina ryanjye rijye rihibukirwa, nzajya mpagusanga nguhe umugisha.+
25 Kandi nunyubakira igicaniro cy’amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko uramutse ugishyizeho icyuma kibaza waba ugihumanyije.+
26 Ntuzazamuke ku madarajya* ujya ku gicaniro cyanjye kugira ngo ubwambure* bwawe butagaragarira ku gicaniro.’