Kuva 20:1-26

20  Nuko Imana ivuga aya magambo yose iti+  “Ndi Yehova Imana yawe+ yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.+  Ntukagire izindi mana+ mu maso yanjye.  “Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi.+  Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+  Ariko abankunda bagakomeza amategeko yanjye, mbagaragariza ineza yuje urukundo kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.+  “Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye,+ kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.+  “Ujye wibuka umunsi w’isabato, uweze.+  Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu.+ 10  Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe cyangwa itungo ryawe cyangwa umwimukira uri iwanyu.+ 11  Kuko mu minsi itandatu Yehova yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose,+ agatangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.+ Ni cyo cyatumye Yehova aha umugisha umunsi w’isabato akaweza.+ 12  “Wubahe so na nyoko+ kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe igiye kuguha.+ 13  “Ntukice.+ 14  “Ntugasambane.+ 15  “Ntukibe.+ 16  “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ 17  “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,+ cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”+ 18  Icyo gihe abantu bose bumvaga inkuba n’ijwi ry’ihembe, kandi bakabona imirabyo n’umusozi ucumba umwotsi. Abantu babibonye bahinda umushyitsi bahagarara kure.+ 19  Babwira Mose bati “uzajye uvugana natwe, natwe tuzajya tugutega amatwi; ariko Imana ntizavugane natwe tutazapfa.”+ 20  Nuko Mose abwira abantu ati “ntimugire ubwoba kuko Imana y’ukuri yazanywe no kubagerageza+ kugira ngo mujye mukomeza kuyitinya, bitume mudakora icyaha.”+ 21  Abantu bakomeza guhagarara kure, naho Mose yegera cya gicu cyijimye, aho Imana y’ukuri yari iri.+ 22  Hanyuma Yehova abwira Mose+ ati “ubwire Abisirayeli uti ‘mwe ubwanyu mwiboneye ko navuganye namwe ndi mu ijuru.+ 23  Ntimugakore imana z’ifeza ngo mumbangikanye na zo, kandi ntimukiremere imana za zahabu.+ 24  Uzanyubakire igicaniro cy’ibitaka,+ kandi uzajye ugitambiraho amaturo akongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa byo mu mukumbi wawe no mu mashyo yawe.+ Ahantu hose nzatoranya ngo izina ryanjye rijye rihibukirwa, nzajya mpagusanga nguhe umugisha.+ 25  Kandi nunyubakira igicaniro cy’amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko uramutse ugishyizeho icyuma kibaza waba ugihumanyije.+ 26  Ntuzazamuke ku madarajya* ujya ku gicaniro cyanjye kugira ngo ubwambure* bwawe butagaragarira ku gicaniro.’

Ibisobanuro ahagana hasi