Kuva 16:1-36

16  Nyuma yaho bava muri Elimu,+ amaherezo iteraniro ryose ry’Abisirayeli rigera mu butayu bwa Sini+ buri hagati ya Elimu na Sinayi. Hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri uhereye igihe baviriye muri Egiputa.  Iteraniro ryose ry’Abisirayeli ritangira kwitotombera Mose na Aroni mu butayu.+  Abisirayeli bakomeza kubabwira bati “iyaba ukuboko kwa Yehova kwaratwiciye+ mu gihugu cya Egiputa igihe twicaraga ku nkono z’inyama,+ igihe twaryaga imigati tugahaga, kuko mwadukuyeyo mukatuzana muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iri teraniro ryose.”+  Nuko Yehova abwira Mose ati “ngiye kuboherereza ibyokurya bivuye mu ijuru+ bigwe nk’imvura, abantu bajye basohoka, buri wese atoragure ibyo akeneye buri munsi,+ kugira ngo mbagerageze menye niba bazagendera mu mategeko yanjye cyangwa niba batazayagenderamo.+  Ku munsi wa gatandatu+ bajye bategura ibyo bajyana mu rugo, kandi bizabe bikubye kabiri ibyo bari basanzwe batoragura buri munsi.”+  Nuko Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “nimugoroba muri bumenye rwose ko Yehova ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa.+  Kandi ejo mu gitondo muzabona ikuzo rya Yehova,+ kuko yumvise kwitotomba kwanyu mwitotombera Yehova. Ubundi se twe turi iki byatuma mutwitotombera?”  Mose akomeza kubabwira ati “ibyo muri bubimenye Yehova nabaha inyama zo kurya nimugoroba n’ejo mu gitondo akabaha ibyokurya mugahaga, kuko Yehova yumvise kwitotomba kwanyu mumwitotombera. Twe nta cyo turi cyo. Si twe mwitotombera, ahubwo ni Yehova mwitotombera.”+  Mose abwira Aroni ati “bwira iteraniro ryose ry’Abisirayeli uti ‘nimwigire hafi imbere ya Yehova kuko yumvise kwitotomba kwanyu.’”+ 10  Nuko Aroni akimara kuvugana n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, barahindukira bareba mu butayu, maze ikuzo rya Yehova riboneka mu gicu.+ 11  Yehova yongera kubwira Mose ati 12  “numvise kwitotomba kw’Abisirayeli.+ Babwire uti ‘ku mugoroba muri burye inyama, kandi ejo mu gitondo muzarya imigati muhage;+ kandi muzamenya rwose ko ndi Yehova Imana yanyu.’”+ 13  Nuko nimugoroba inturumbutsi+ ziraza zizimagiza inkambi, kandi mu gitondo ikime cyari cyatonze gikikije inkambi.+ 14  Amaherezo icyo kime gishiraho, maze babona mu butayu utuntu duto tworohereye+ tumeze nk’urubura+ ruri hasi. 15  Abisirayeli babibonye barabazanya bati “ibi ni ibiki?” Kuko batari bazi ibyo ari byo. Nuko Mose arababwira ati “ni ibyokurya Yehova yabahaye.+ 16  Uku ni ko Yehova yategetse ati ‘nimutoragureho, buri wese ahuje n’ibyo ashobora kurya. Muzajye mufata omeri*+ imwe kuri buri muntu mukurikije umubare w’abantu buri wese afite mu ihema rye.’” 17  Abisirayeli babigenza batyo; barabitoragura, bamwe batoragura byinshi abandi batoragura bike. 18  Iyo babipimishaga omeri, uwatoraguye byinshi ntiyagiraga ibisaga, kandi uwatoraguye bike ntiyatubirwaga.+ Babitoraguraga bahuje n’ibyo buri wese ashobora kurya. 19  Hanyuma Mose arababwira ati “ntihagire ubiraza ngo bigeze mu gitondo.”+ 20  Ariko ntibumvira Mose. Abantu bamwe barabiraza bigeza mu gitondo maze bigwa inyo biranuka,+ bituma Mose abarakarira.+ 21  Nuko bakajya babitoragura buri gitondo,+ buri wese ahuje n’ibyo ashobora kurya. Iyo izuba ryavaga cyane byarayengaga. 22  Ku munsi wa gatandatu batoragura ibikubye kabiri ibyo bari basanzwe batoragura,+ ni ukuvuga omeri ebyiri ku muntu. Nuko abatware b’iteraniro bose baraza babibwira Mose. 23  Arababwira ati “uku ni ko Yehova yavuze: ejo ni igihe cyo kwizihiza isabato, isabato yera ya Yehova.+ Icyo mwotsa mucyotse, icyo muteka mugiteke,+ ibisigara byose mubyibikire bizageze mu gitondo.” 24  Nuko barabibika bigeza mu gitondo nk’uko Mose yari yabategetse, kandi ntibyanuka cyangwa ngo bigwe inyo.+ 25  Hanyuma Mose aravuga ati “mubirye uyu munsi kuko uyu munsi ari isabato+ ya Yehova. Uyu munsi nta byo muri bubone mu gasozi. 26  Muzajye mubitoragura mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato.+ Kuri uwo munsi ntibizajya biboneka.” 27  Icyakora hari bamwe bagiye kubitoragura ku munsi wa karindwi, ariko ntibabibona. 28  Nuko Yehova abwira Mose ati “muzageza he mwanga kumvira amabwiriza n’amategeko yanjye?+ 29  Mumenye neza ko Yehova yabahaye isabato.+ Ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha ibyokurya by’iminsi ibiri. Buri wese ajye aguma iwe.+ Ntihakagire umuntu uva iwe ku munsi wa karindwi.” 30  Maze abantu batangira kujya bizihiza isabato ku munsi wa karindwi.+ 31  Nuko Abisirayeli babyita “manu.” Yari umweru isa n’utubuto tw’agati kitwa gadi, kandi yaryohaga nk’utugati turimo ubuki.+ 32  Mose aravuga ati “uku ni ko Yehova yategetse ati ‘mufate manu yuzuye omeri imwe muyibikire abazabakomokaho mu bihe bizaza,+ kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagaburiye mu butayu igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.’”+ 33  Nuko Mose abwira Aroni ati “fata urwabya ushyiremo manu yuzuye omeri, maze urushyire imbere ya Yehova kugira ngo ibikirwe abazabakomokaho mu bihe bizaza.”+ 34  Aroni abigenza nk’uko Yehova yategetse Mose, ashyira iyo manu imbere y’Igihamya+ kugira ngo ibikwe. 35  Nuko Abisirayeli bamara imyaka mirongo ine+ barya manu, kugeza igihe bagereye mu gihugu gituwe.+ Bakomeje kurya manu kugeza igihe bagereye ku rugabano rw’igihugu cy’i Kanani.+ 36  Omeri imwe ingana na kimwe cya cumi cya efa.*

Ibisobanuro ahagana hasi