Kuva 18:1-27

18  Yetiro umutambyi w’i Midiyani, sebukwe wa Mose,+ yumva ibyo Imana yakoreye Mose n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli byose, uko Yehova yakuye Abisirayeli muri Egiputa.+  Nuko Yetiro, sebukwe wa Mose, afata Zipora umugore wa Mose, kuko Mose yari yaramwohereje iwabo,  afata n’abahungu ba Zipora bombi.+ Umwe muri bo Mose yamwise Gerushomu+ avuga ati “ni ukubera ko nabaye umwimukira mu gihugu cy’amahanga.”  Undi yamwise Eliyezeri+ avuga ati “ni ukubera ko Imana ya data ari yo imfasha, kuko yankijije inkota ya Farawo.”+  Nuko Yetiro sebukwe wa Mose ajyana abahungu ba Mose n’umugore we asanga Mose mu butayu aho yari akambitse, ku musozi w’Imana y’ukuri.+  Atuma kuri Mose ati “jyewe sobukwe Yetiro+ nje aho uri, kandi nzanye n’umugore wawe n’abahungu be bombi.”  Mose abyumvise ahita ajya gusanganira sebukwe, amwikubita imbere maze aramusoma.+ Nuko batangira kubazanya amakuru, barangije binjira mu ihema.  Mose atekerereza sebukwe ibyo Yehova yakoreye Farawo n’Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli,+ n’ingorane zose bahuye na zo mu rugendo,+ nyamara Yehova akajya abarokora.+  Yetiro ashimishwa cyane n’ibyiza byose Yehova yakoreye Abisirayeli, kubona yarabarokoye akabakura mu maboko y’Abanyegiputa.+ 10  Nuko Yetiro aravuga ati “Yehova nasingizwe, we wabarokoye akabakura mu maboko y’Abanyegiputa, akabakiza ukuboko kwa Farawo, kandi akarokora ubwoko bwe akabuvana mu maboko y’Abanyegiputa.+ 11  Ubu noneho menye ko Yehova akomeye kuruta izindi mana zose+ mpereye ku byo Abanyegiputa bakoreye Abisirayeli babitewe n’ubwibone.” 12  Hanyuma Yetiro, sebukwe wa Mose, azana igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo byo gutambira Imana.+ Nuko Aroni n’abakuru b’Abisirayeli bose baza gusangirira na sebukwe wa Mose imbere y’Imana y’ukuri.+ 13  Bukeye bwaho Mose aricara nk’uko byari bisanzwe, kugira ngo acire abantu imanza,+ kandi abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. 14  Sebukwe wa Mose abonye ibyo yakoreraga abantu byose, aramubaza ati “uwo murimo ukorera abantu ni bwoko ki? Kuki ukomeza kwicara wenyine maze abantu bose bakaza bagahagarara imbere yawe kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?” 15  Mose asubiza sebukwe ati “ni uko abantu bakomeza kuza aho ndi ngo mbabarize Imana.+ 16  Iyo bafite urubanza,+ bararunzanira nkabakiranura, kandi nkabamenyesha imyanzuro y’Imana y’ukuri n’amategeko yayo.”+ 17  Sebukwe wa Mose aramubwira ati “uburyo ukoresha si bwiza. 18  Uzinaniza, unanize n’aba bantu muri kumwe, kuko uyu murimo ukora urenze ubushobozi bwawe.+ Ntushobora kuwukora wenyine.+ 19  None rero, ntega amatwi+ nkugire inama, kandi Imana izabana nawe.+ Wowe ukomeze kujya uhagararira abantu imbere y’Imana y’ukuri,+ kandi uzajye uzana imanza zabo imbere yayo.+ 20  Ujye ubaburira ubamenyeshe amabwiriza n’amategeko,+ kandi ujye ubamenyesha inzira bagomba kugenderamo n’ibyo bagomba gukora.+ 21  Ariko utoranye mu bantu bose abagabo bashoboye,+ batinya Imana,+ abagabo biringirwa,+ badakunda inyungu zishingiye ku buhemu,+ ubagire abatware ba rubanda. Bamwe batware igihumbi igihumbi,+ abandi batware ijana ijana, abandi mirongo itanu mirongo itanu, abandi icumi icumi.+ 22  Bajye bacira abantu imanza igihe cyose bibaye ngombwa. Bajye bakuzanira imanza zikomeye,+ ariko imanza zoroheje bo ubwabo bajye bazica. Iyorohereze imirimo, maze na bo bajye bagufasha kwikorera uwo mutwaro.+ 23  Nubigenza utyo, kandi Imana ikaba ibigutegeka, uzashobora gusohoza uyu murimo, n’aba bantu bose bazajya basubira iwabo amahoro.”+ 24  Mose ahita yumvira inama ya sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.+ 25  Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abatware ba rubanda.+ Bamwe batwara igihumbi igihumbi, abandi batwara ijana ijana, abandi mirongo itanu mirongo itanu, abandi icumi icumi. 26  Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose,+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga. 27  Hanyuma Mose asezerera sebukwe,+ maze aragenda asubira mu gihugu cye.

Ibisobanuro ahagana hasi