Kuva 13:1-22
13 Yehova yongera kubwira Mose ati
2 “unyereze uburiza bwose bw’igitsina gabo bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo. Ni ubwanjye.”+
3 Mose abwira abantu ati “mujye mwibuka uyu munsi mwaviriye muri Egiputa,+ mu nzu y’uburetwa, kuko Yehova yabakujeyo imbaraga z’ukuboko kwe.+ Bityo rero, ntimukarye ikintu cyose gisembuwe.+
4 Uyu munsi muviriyeyo, ni mu kwezi kwa Abibu.+
5 Yehova namara kubageza mu gihugu cy’Abanyakanani n’Abaheti n’Abamori n’Abahivi n’Abayebusi,+ igihugu yarahiye ba sokuruza ko azabaha,+ igihugu gitemba amata n’ubuki,+ muzakomeze kujya mukora uyu muhango muri uku kwezi.
6 Mu minsi irindwi muzajye murya imigati idasembuwe,+ maze ku munsi wa karindwi mwizihirize Yehova umunsi mukuru.+
7 Muzajye murya imigati idasembuwe muri iyo minsi irindwi.+ Ntihakagire ikintu gisembuwe kiboneka muri mwe,+ kandi ntihakagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose.+
8 Kuri uwo munsi muzabwire abana banyu muti ‘byatewe n’ibyo Yehova yadukoreye igihe twavaga muri Egiputa.’+
9 Bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu n’urwibutso hagati y’amaso yanyu,+ kugira ngo amategeko ya Yehova abe mu kanwa kanyu,+ kuko Yehova yabakuje muri Egiputa ukuboko gukomeye.+
10 Kandi uko umwaka utashye muzajye mukora uyu muhango mu gihe cyawo cyagenwe.+
11 “Yehova nabageza mu gihugu cy’Abanyakanani+ nk’uko yabibarahiye mwe na ba sokuruza,+ namara kukibaha,
12 muzegurire Yehova uburiza bwose,+ abahungu banyu bose b’imfura n’uburiza bw’amatungo+ yanyu. Iby’igitsina gabo byose ni ibya Yehova.+
13 Uburiza bw’indogobe bwose mujye mubucunguza intama, kandi nimutabucungura mujye mubuvuna ijosi.+ Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumucungura.+
14 “Nyuma yaho, abana banyu nibababaza+ bati ‘ibyo bisobanura iki?’ Muzajye mubabwira muti ‘Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga z’ukuboko kwe,+ adukura mu nzu y’uburetwa.+
15 Farawo yarinangiye yanga kutureka ngo tugende,+ maze Yehova yica imfura zose zo mu gihugu cya Egiputa,+ uhereye ku mfura y’umuntu ukageza ku buriza bw’amatungo.+ Ni cyo gituma dutambira Yehova uburiza bwose bw’igitsina gabo,+ n’abahungu bacu b’imfura tukabacungura.’+
16 Bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu kandi bizababere nk’agashumi kambarwa mu ruhanga,+ kuko Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga z’ukuboko kwe.”+
17 Igihe Farawo yarekaga ubwo bwoko ngo bugende, Imana ntiyabunyujije mu nzira yo mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo yari iy’ubusamo, kuko Imana yavugaga iti “aba bantu batazahura n’intambara bakicuza maze bagasubira muri Egiputa.”+
18 Nuko Imana irabazengurutsa, ibanyuza inzira ndende yo mu butayu bwo ku Nyanja Itukura.+ Ariko Abisirayeli bavuye muri Egiputa biremye inteko nk’ingabo zigiye ku rugamba.+
19 Mose yajyanye amagufwa ya Yozefu, kuko yari yararahije Abisirayeli akomeje ati “Imana izabitaho rwose,+ kandi nimuva muri iki gihugu muzajyane amagufwa yanjye.”+
20 Bava i Sukoti bakambika muri Etamu ku rubibi rw’ubutayu.+
21 Ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore inzira,+ naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire, bashobore kugenda ku manywa na nijoro.+
22 Iyo nkingi y’igicu ntiyavaga imbere yabo ku manywa, kandi inkingi y’umuriro ntiyavaga imbere yabo nijoro.+