Kuva 12:1-51
12 Yehova abwira Mose na Aroni bari mu gihugu cya Egiputa ati
2 “uku kwezi kuzababere ukwezi kwa mbere mu yandi mezi. Ni ko kuzababera ukwezi kwa mbere mu mezi y’umwaka.+
3 Mubwire iteraniro ryose ry’Abisirayeli muti ‘ku munsi wa cumi w’uku kwezi buri muntu azafate intama,+ nk’uko amazu ya ba sokuruza ari, buri rugo rufate intama imwe.
4 Ariko niba urwo rugo rufite abantu bake ku buryo batamara iyo ntama, we n’umuturanyi we bazayisangirire iwe bakurikije uko umubare w’abantu uri. Muzagene umubare w’abazasangira iyo ntama mukurikije ibyo buri wese ashobora kurya.
5 Muzafate isekurume idafite inenge+ imaze umwaka umwe ivutse.+ Mushobora gutoranya mu ntama cyangwa mu ihene.
6 Muzakomeze kuyirinda kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uko kwezi,+ maze iteraniro ryose ry’Abisirayeli rizayibage ku mugoroba.+
7 Muzafate ku maraso yayo muyasige ku nkomanizo zombi z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu muzayiriramo.+
8 “‘Muzarye izo nyama muri iryo joro.+ Muzazirye zokeje, muzirishe imigati idasembuwe+ n’imboga zisharira.+
9 Ntimuzazirye ari mbisi cyangwa zitetse mu mazi, ahubwo muzazotsanye n’igihanga n’amaguru n’ibyo mu nda.
10 Kandi ntimuzagire izo muraza ngo zigeze mu gitondo, ahubwo izizasigara zikageza mu gitondo muzazitwike.+
11 Muzazirye mukenyeye,+ mwambaye inkweto,+ mufashe n’inkoni mu ntoki; kandi muzazirye vuba vuba. Ni pasika ya Yehova.+
12 Muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa,+ nice imfura zose zo muri Egiputa, uhereye ku muntu ukageza ku matungo,+ kandi nzacira imanza imana zose zo muri Egiputa.+ Ndi Yehova.+
13 Amaraso azaba ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nimbona amaraso nzabanyuraho,+ kandi icyo cyago ntikizabageraho ngo kibarimbure igihe nzaba nteza ibyago igihugu cya Egiputa.
14 “‘Uwo munsi uzababere urwibutso, muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko kugeza ibihe bitarondoreka.
15 Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuwe. Ku munsi wa mbere muzakure umusemburo mu mazu yanyu, kuko umuntu wese uzarya ikintu gisembuwe guhera ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi,+ uwo muntu azicwa agakurwa muri Isirayeli.+
16 Ku munsi wa mbere muzajye mugira iteraniro ryera,+ no ku munsi wa karindwi mugire iteraniro ryera. Ntimukagire umurimo mukora muri iyo minsi,+ uretse gutegura ibyo buri muntu wese arya.+
17 “‘Muzakomeze kwizihiza umunsi mukuru w’imigati idasembuwe,+ kuko kuri uwo munsi nyir’izina nzakura ingabo zanyu mu gihugu cya Egiputa. Muzajye mwizihiza uwo munsi mu bihe byanyu byose, bibabere itegeko kugeza ibihe bitarondoreka.
18 Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, muzajye murya imigati idasembuwe mugeze ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’uko kwezi nimugoroba.+
19 Muri iyo minsi irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka mu mazu yanyu, kuko umuntu wese uzarya ikintu gisembuwe, yaba umwimukira cyangwa kavukire,+ uwo muntu agomba kwicwa agakurwa mu iteraniro rya Isirayeli.+
20 Ntimukarye ikintu cyose gisembuwe. Mu mazu yanyu yose muzajye murya imigati idasembuwe.’”
21 Mose ahita ahamagara abakuru b’Abisirayeli+ bose arababwira ati “mugende mutoranye itungo rigufi nk’uko imiryango yanyu iri, maze muribage ribe igitambo cya pasika.+
22 Kandi mufate uduti twa hisopu+ mudukoze mu maraso ari mu ibesani, muyasige hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango; kandi ntihagire n’umwe muri mwe usohoka mu nzu ye kugeza mu gitondo.
23 Hanyuma Yehova nanyura mu gihugu aje guteza Abanyegiputa ibyago akabona amaraso hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango, Yehova azanyura kuri uwo muryango kandi ntazemerera umurimbuzi kwinjira mu nzu zanyu ngo abateze ibyago.+
24 “Ibi muzabikomeze bibabere itegeko+ mwe n’abana banyu kugeza ibihe bitarondoreka.+
25 Kandi nimugera mu gihugu Yehova azabaha nk’uko yabivuze, muzakomeze kujya mukora uwo muhango.+
26 Abana banyu nibababaza bati ‘uwo muhango mukora usobanura iki?’+
27 Muzabasubize muti ‘ni igitambo cya pasika ya Yehova,+ wanyuze ku mazu y’Abisirayeli muri Egiputa igihe yatezaga ibyago Abanyegiputa, ariko akarokora amazu yacu.’”
Nuko abantu bamwikubita imbere.+
28 Hanyuma Abisirayeli baragenda babigenza batyo, bakora ibihuje n’ibyo Yehova yategetse Mose na Aroni byose.+
29 Bigeze mu gicuku, Yehova yica imfura zo mu gihugu cya Egiputa zose,+ uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfura z’imbohe zari mu nzu y’imbohe, no ku buriza bwose bw’amatungo.+
30 Nuko Farawo abyuka nijoro, we n’abagaragu be bose n’abandi Banyegiputa bose. Maze Abanyegiputa batangira gutera hejuru baboroga cyane,+ kuko nta nzu n’imwe itari yapfushije umuntu.
31 Ahita ahamagara+ Mose na Aroni muri iryo joro arababwira ati “muhaguruke muve mu bantu banjye, mujyane n’abandi Bisirayeli, mugende mukorere Yehova nk’uko mwabivuze.+
32 Mufate imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mwabivuze,+ maze mugende. Kandi munsabire umugisha.”
33 Abanyegiputa bahata abo bantu ngo babavire mu gihugu vuba,+ bavuga bati “kuko ubu twese tumeze nk’abapfuye!”+
34 Nuko abantu bajyana amarobe yabo batarayashyiramo umusemburo, kandi ibyo baponderagamo imigati babipfunyika mu myenda yabo babitwara ku ntugu.
35 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’ibya zahabu n’imyenda.+
36 Yehova atuma abo bantu bagirira umugisha ku Banyegiputa,+ babaha ibyo babasabye byose,+ maze basahura Abanyegiputa.+
37 Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi+ berekeza i Sukoti.+ Abagabo b’abanyambaraga bigenza bari ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abana babo bato.+
38 Imbaga y’abantu b’amoko menshi+ ijyana na bo, n’amashyo n’imikumbi, bajyana amatungo menshi cyane.
39 Nuko botsa amarobe bari bavanye muri Egiputa, bayakoramo imigati yiburungushuye idasembuwe, kuko batari bashoboye kuyashyiramo umusemburo, bitewe n’uko bari birukanywe muri Egiputa huti huti kandi batarategura impamba.+
40 Imyaka yose Abisirayeli bamaze ari abimukira, ari na bo batuye+ muri Egiputa,+ ni imyaka magana ane na mirongo itatu.+
41 Nuko iyo myaka magana ane na mirongo itatu irangiye, kuri uwo munsi nyir’izina, ingabo za Yehova zose ziva mu gihugu cya Egiputa.+
42 Ni ijoro bagomba kujya bizihiriza Yehova, kuko muri iryo joro ari bwo yabavanye mu gihugu cya Egiputa. Abisirayeli bose, ndetse n’abazabakomokaho bose, bazajye bizihiriza Yehova iryo joro.+
43 Yehova abwira Mose na Aroni ati “iri ni ryo tegeko rya pasika:+ ntihakagire umunyamahanga uyiryaho.+
44 Ariko umugaragu waguzwe amafaranga agomba kubanza gukebwa,+ hanyuma akabona kuyiryaho.
45 Umwimukira n’umukozi ukorera ibihembo ntibagomba kuyiryaho.
46 Mujye muyirira mu nzu imwe. Ntimukavane inyama mu nzu ngo muzijyane hanze, kandi ntimukagire igufwa ryayo muvuna.+
47 Iteraniro ryose ry’Abisirayeli rizajye riyizihiza.+
48 Kandi niba hari umwimukira utuye muri mwe akaba ashaka kwizihiriza Yehova pasika, ab’igitsina gabo bose bo mu rugo rwe bajye babanza gukebwa,+ hanyuma abone kwigira hafi kugira ngo ayizihize. Azabe nka kavukire. Ariko ntihakagire uw’igitsina gabo utarakebwe uyiryaho.
49 Kavukire n’umwimukira utuye muri mwe, bazagengwa n’itegeko rimwe.”+
50 Nuko Abisirayeli bose babigenza batyo, bakora ibyo Yehova yategetse Mose na Aroni byose.+
51 Kandi kuri uwo munsi nyir’izina, Yehova avana Abisirayeli n’ingabo zabo+ mu gihugu cya Egiputa.