Kuva 6:1-30
6 Yehova abwira Mose ati “ubu noneho ugiye kwirebera ibyo nzakorera Farawo,+ kuko azabareka bakagenda yemejwe n’ukuboko gukomeye, kandi azabirukana mu gihugu cye yemejwe n’ukuboko gukomeye.”+
2 Imana ibwira Mose iti “ndi Yehova.+
3 Nabonekeye Aburahamu+ na Isaka+ na Yakobo+ ndi Imana Ishoborabyose,+ ariko ku bihereranye n’izina ryanjye Yehova,+ sinigeze mbimenyekanishaho.+
4 Kandi nagiranye na bo isezerano ryo kubaha igihugu cy’i Kanani, igihugu batuyemo ari abimukira.+
5 Jye ubwanjye numvise kuniha kw’Abisirayeli+ bagizwe abacakara n’Abanyegiputa, maze nibuka isezerano ryanjye.+
6 “None rero, ubwire Abisirayeli uti ‘ndi Yehova, kandi nzabakura mu buretwa bw’Abanyegiputa, mbakize ububata bwabo;+ nzabacunguza ukuboko kurambuye n’imanza zikomeye.+
7 Nzabagira ubwoko bwanjye,+ mbe Imana yanyu;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu ubakuye mu buretwa bwo muri Egiputa.+
8 Nzabajyana mu gihugu narahiye nzamuye ukuboko kwanjye+ ko nzagiha Aburahamu, Isaka na Yakobo; kandi nzakibaha kibe icyanyu.+ Ndi Yehova.’”+
9 Hanyuma Mose abibwira Abisirayeli, ariko banga kumvira Mose bitewe no gucika intege hamwe n’uburetwa bwari bubarembeje.+
10 Nuko Yehova abwira Mose ati
11 “genda ubwire Farawo umwami wa Egiputa+ areke Abisirayeli bagende, bave mu gihugu cye.”+
12 Ariko Mose avugira imbere ya Yehova ati “dore Abisirayeli banze kunyumva;+ none Farawo we azanyumva ate+ kandi ntazi kuvuga?”+
13 Ariko Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ngo babwire Abisirayeli na Farawo umwami wa Egiputa itegeko rye, kugira ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.+
14 Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza: bene Rubeni, imfura ya Isirayeli+ ni Hanoki na Palu na Hesironi na Karumi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Rubeni.+
15 Bene Simeyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi na Yakini na Sohari na Shawuli, uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Simeyoni.+
16 Aya ni yo mazina ya bene Lewi+ nk’uko imiryango bakomokamo iri:+ hari Gerushoni na Kohati na Merari.+ Imyaka yose Lewi yaramye ni imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi.
17 Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi,+ nk’uko imiryango yabo iri.+
18 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli.+ Imyaka yose Kohati yaramye ni imyaka ijana na mirongo itatu n’itatu.
19 Bene Merari ni Mahili na Mushi.+
Iyo ni yo miryango y’Abalewi, nk’uko imiryango bakomokamo iri.+
20 Amuramu yashyingiranywe na Yokebedi, mushiki wa se.+ Hanyuma amubyarira Aroni na Mose.+ Imyaka yose Amuramu yaramye ni imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi.
21 Bene Isuhari ni Kora+ na Nefegi na Zikiri.
22 Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elizafani na Sitiri.+
23 Aroni yashyingiranywe na Elisheba umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahasoni.+ Hanyuma amubyarira Nadabu na Abihu na Eleyazari na Itamari.+
24 Bene Kora ni Asiri na Elukana na Abiyasafu.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Kora.+
25 Eleyazari mwene Aroni+ yashyingiranywe n’umwe mu bakobwa ba Putiyeli. Hanyuma amubyarira Finehasi.+
Abo ni bo bakuru mu batware b’Abalewi nk’uko imiryango yabo iri.+
26 Icyo ni cyo gisekuru cya Aroni na Mose, ba bandi Yehova yabwiye+ ati “nimukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa nk’uko imitwe y’ingabo zabo iri.”+
27 Uwo Mose na Aroni ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Egiputa, kugira ngo bavane Abisirayeli muri Egiputa.+
28 Nuko ku munsi Yehova yavuganiyeho na Mose mu gihugu cya Egiputa,+
29 Yehova abwira Mose ati “ndi Yehova.+ Ubwire Farawo umwami wa Egiputa ibyo nkubwira byose.”
30 Nuko Mose avugira imbere ya Yehova ati “none se Farawo azanyumva ate kandi ntazi kuvuga?”+