Kuva 4:1-31
4 Ariko Mose arasubiza ati “wenda ntibazemera ibyo mbabwiye kandi ntibazanyumvira,+ kuko bazavuga bati ‘Yehova ntiyakubonekeye.’”
2 Yehova aramubaza ati “icyo ufite mu ntoki ni iki?” Aramusubiza ati “ni inkoni.”+
3 Aramubwira ati “yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka,+ maze arayihunga.
4 Yehova abwira Mose ati “rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, maze ihinduka inkoni mu ntoki ze.
5 Imana iramubwira iti “ni ukugira ngo bazemere ko Yehova Imana ya ba sekuruza,+ Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka+ n’Imana ya Yakobo+ yakubonekeye.”+
6 Hanyuma Yehova arongera aramubwira ati “shyira ikiganza cyawe mu mwenda wambaye.” Nuko ashyira ikiganza cye mu gituza. Akivanyemo asanga cyasheshe ibibembe, cyererana nk’urubura!+
7 Arongera aramubwira ati “subiza ikiganza cyawe mu gituza.” Asubiza ikiganza cye mu gituza, akivanyemo asanga cyakize kimeze nk’ahandi hose ku mubiri we!+
8 Aramubwira ati “nibabona ikimenyetso cya mbere ntibemere ibyo ubabwiye kandi ntibakumvire, bazemezwa n’ikimenyetso cya kabiri.+
9 Ariko nibabona ibyo bimenyetso byombi ntibemere ibyo ubabwira kandi ntibakumvire,+ uzavome amazi mu ruzi rwa Nili uyasuke ku butaka. Ayo mazi uzaba uvomye mu ruzi rwa Nili, nagera ku butaka azahinduka amaraso.”+
10 Mose abwira Yehova ati “Yehova mbabarira! Na mbere hose sinigeze mba intyoza, haba ejo cyangwa mbere yaho cyangwa uhereye igihe wavuganiye n’umugaragu wawe, kuko umunwa wanjye utinda n’ururimi rwanjye ntirubanguke.”+
11 Nuko Yehova aramubwira ati “ni nde wahaye umuntu akanwa, kandi se ni nde utera umuntu kugobwa ururimi cyangwa kuba igipfamatwi, kureba cyangwa kuba impumyi? Si jyewe Yehova?+
12 None rero genda, nanjye nzabana n’akanwa kawe nkwigishe ibyo ukwiriye kuvuga.”+
13 Ariko Mose aravuga ati “Yehova, mbabarira ndakwinginze utume undi ushaka.”
14 Nuko Yehova arakarira Mose cyane aramubwira ati “mbese Aroni w’Umulewi si umuvandimwe wawe?+ Nzi neza ko ashobora kuvuga rwose. Kandi dore ari mu nzira aje kugusanganira. Nakubona arishima mu mutima we.+
15 Uzamubwire amagambo yanjye uyashyire mu kanwa ke,+ kandi nanjye ubwanjye nzabana n’akanwa kawe n’akanwa ke,+ kandi nzabigisha ibyo mugomba gukora.+
16 Ajye akuvugira imbere y’abantu, kandi azakubera akanwa,+ nawe uzamubera nk’Imana.+
17 Kandi iyo nkoni uzajye uyitwaza kugira ngo uyikoreshe ibimenyetso.”+
18 Nuko Mose asubira kwa sebukwe Yetiro aramubwira+ ati “ndashaka kugenda ngasubira ku bavandimwe banjye bari muri Egiputa, kugira ngo ndebe niba bakiriho.”+ Yetiro abwira Mose ati “ugende amahoro.”+
19 Hanyuma Yehova abwirira Mose i Midiyani ati “genda usubire muri Egiputa, kuko abahigaga ubugingo bwawe bose bapfuye.”+
20 Nuko Mose afata umugore we n’abahungu be abashyira ku ndogobe, basubira mu gihugu cya Egiputa. Nanone Mose yitwaza ya nkoni y’Imana y’ukuri.+
21 Yehova abwira Mose ati “nugenda ugasubira muri Egiputa, uzakorere imbere ya Farawo bya bitangaza byose naguhaye gukora.+ Nanjye nzareka umutima we winangire,+ kandi ntazareka ubwoko bwanjye ngo bugende.+
22 Kandi uzabwire Farawo uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “Isirayeli ni umwana wanjye, ni imfura yanjye.+
23 None ndakubwiye ngo ureke umwana wanjye agende ajye kunkorera. Ariko niwanga kumureka ngo agende, nzica umwana wawe w’imfura.”’”+
24 Nuko igihe Mose yari mu nzira ageze aho yagombaga kurara,+ Yehova ahura na we,+ ashaka kumwica.+
25 Hanyuma Zipora+ afata ibuye akeba+ umuhungu we, maze icyo amukebyeho agikoza ku birenge by’uwo mumarayika, aravuga ati “ni ukubera ko umbereye umugabo w’amaraso.”
26 Nuko aramureka aragenda, maze Zipora aravuga ati “uri umugabo w’amaraso” bitewe no gukebwa.
27 Hanyuma Yehova abwira Aroni ati “genda uhurire na Mose mu butayu.”+ Nuko aragenda ahurira na we ku musozi w’Imana y’ukuri,+ aramusoma.
28 Mose abwira Aroni amagambo yose Yehova yari yamutumye,+ n’ibimenyetso byose yamutegetse gukora.+
29 Hanyuma Mose na Aroni baragenda maze bateranya abakuru b’Abisirayeli bose.+
30 Nuko Aroni ababwira amagambo yose Yehova yabwiye Mose+ kandi akora bya bimenyetso+ abantu babireba.
31 Babibonye baremera.+ Maze bumvise ko Yehova yongeye kwita+ ku Bisirayeli kandi ko yabonye imibabaro yabo,+ bamwikubita imbere.+