Kuva 2:1-25

2  Hagati aho, umugabo umwe wo mu muryango wa Lewi ashaka umukobwa wa Lewi.+  Nuko uwo mugore aratwita abyara umwana w’umuhungu. Abonye ukuntu ari mwiza, amara amezi+ atatu amuhishe.+  Abonye ko atagishoboye kumuhisha,+ amubohera agatete mu mfunzo agahomesha godoro n’ubushishi,+ ashyiramo uwo mwana maze amushyira mu rubingo+ rwo ku nkombe y’uruzi rwa Nili.  Hanyuma mushiki w’uwo mwana ahagarara ahitaruye kugira ngo arebe uko biri bumugendekere.+  Hashize umwanya, umukobwa wa Farawo amanuka aje kwiyuhagira mu ruzi rwa Nili, kandi abaja be bagendagendaga ku nkombe y’urwo ruzi. Nuko abona ka gatete mu rubingo, ahita yohereza umuja we ngo akazane.+  Agapfunduye abonamo umwana w’umuhungu, kandi uwo mwana yarimo arira. Nuko amugirira impuhwe+ nubwo yavuze ati “uyu ni umwana w’Abaheburayo.”  Mushiki w’uwo mwana abwira umukobwa wa Farawo ati “mbese njye kuguhamagarira umugore wo mu Baheburayokazi, kugira ngo azakonkereze uyu mwana?”  Nuko umukobwa wa Farawo aramubwira ati “ngaho genda!” Uwo mukobwa ahita agenda ahamagara nyina w’uwo mwana.+  Hanyuma umukobwa wa Farawo aramubwira ati “jyana uyu mwana umunyonkereze, jye ubwanjye nzajya nguhemba.”+ Nuko uwo mugore ajyana uwo mwana akajya amwonsa. 10  Umwana amaze gukura, amushyira umukobwa wa Farawo aba umwana we,+ uwo mukobwa amwita Mose, aravuga ati “ni ukubera ko namuvanye mu mazi.”+ 11  Nuko muri iyo minsi, Mose amaze gukura no kugira imbaraga, ajya aho abavandimwe be bari bari kugira ngo arebe imirimo y’agahato babakoreshaga.+ Agezeyo abona Umunyegiputa akubita umwe mu bavandimwe be b’Abaheburayo.+ 12  Areba hirya no hino abona nta muntu umureba, ahera ko akubita uwo Munyegiputa aramwica, arangije amutaba mu musenyi.+ 13  Bukeye bwaho, asubirayo asanga noneho ari Abaheburayo babiri barwana. Ni ko kubwira uwari mu makosa ati “ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?”+ 14  Na we aramusubiza ati “ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?+ Mbese nanjye urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?”+ Nuko Mose ashya ubwoba aravuga ati “ni ukuri rwose byamenyekanye!”+ 15  Nuko Farawo abyumvise, ashaka kwica Mose.+ Mose ahunga+ Farawo ajya mu gihugu cy’i Midiyani+ kugira ngo atureyo, agezeyo yicara ku iriba. 16  Icyo gihe i Midiyani hari umutambyi+ wari ufite abakobwa barindwi, maze nk’uko byari bisanzwe, baraza bavoma amazi buzuza ikibumbiro kugira ngo buhire umukumbi wa se.+ 17  Nuko abashumba baraza nk’uko bari basanzwe babigenza, birukana abo bakobwa. Mose abibonye arahaguruka atabara abo bakobwa, yuhira umukumbi wabo.+ 18  Nuko bageze iwabo, se Reweli+ aratangara arababaza ati “noneho byagenze bite ko mubangutse?” 19  Baramusubiza bati “hari Umunyegiputa+ wadukijije abashumba, kandi ni na we watuvomeye amazi yuhira umukumbi wacu.” 20  Nuko abwira abakobwa be ati “none se ari he? Kuki mwamusize? Nimumuhamagare aze tumufungurire.”+ 21  Hanyuma Mose yemera kubana n’uwo mugabo, maze ashyingira Mose umukobwa we witwaga Zipora.+ 22  Nyuma yaho Zipora abyara umwana w’umuhungu, Mose amwita Gerushomu+ kuko yagize ati “nabaye umwimukira mu gihugu cy’amahanga.”+ 23  Hashize iminsi myinshi umwami wa Egiputa arapfa,+ ariko Abisirayeli bakomeza kunihishwa n’uburetwa, bagatakishwa n’agahinda.+ Kandi ijwi ryo gutaka batabaza bitewe n’uburetwa rikomeza kugera ku Mana y’ukuri.+ 24  Amaherezo Imana yumva+ kuniha+ kwabo kandi yibuka isezerano yagiranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.+ 25  Nuko Imana ireba Abisirayeli, yita ku mubabaro wabo.

Ibisobanuro ahagana hasi