Kuva 26:1-37
26 “Ihema uzarikore mu myenda+ icumi y’ubudodo bwiza bukaraze, n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku.+ Kuri iyo myenda uzafumeho amashusho y’abakerubi;+ bizakorwe n’umuhanga wo gufuma.
2 Buri mwenda uzabe ufite uburebure bw’imikono makumyabiri n’umunani n’ubugari bw’imikono ine. Iyo myenda+ yose izagire ibipimo bimwe.
3 Imyenda itanu uzayiteranye buri mwenda ufatane n’undi bibe umwenda umwe, n’indi itanu uyiteranye buri mwenda ufatane n’undi bibe umwenda umwe.+
4 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu, kandi uzabigenze utyo no ku ruhande rw’undi mwenda.+
5 Ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo mirongo itanu, no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira, uzashyireho udukondo mirongo itanu, kandi udukondo two kuri iyo myenda yombi tuzabe duteganye.+
6 Uzacure ibikwasi mirongo itanu muri zahabu maze ubifatanyishe iyo myenda ibe ihema rimwe.+
7 “Uzabohe imyenda cumi n’umwe yo gutwikira ihema, uyibohe mu bwoya bw’ihene.+
8 Buri mwenda uzabe ufite uburebure bw’imikono+ mirongo itatu n’ubugari bw’imikono ine. Iyo myenda yose uko ari cumi n’umwe izagire ibipimo bimwe.
9 Uzafatanye imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu ukwayo,+ kandi umwenda wa gatandatu uzawukubiranye, uwukubiranyirize hejuru y’umuryango w’ihema.
10 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo mirongo itanu, no ku ruhande rw’undi mwenda ushyireho udukondo mirongo itanu.
11 Kandi uzacure ibikwasi mirongo itanu mu muringa+ ubishyire muri utwo dukondo, ufatanye iyo myenda ibe umwenda umwe.+
12 Igice cy’uwo mwenda kirengaho kizatendere. Kimwe cya kabiri cy’uwo mwenda kirengaho kizatendere inyuma y’ihema.
13 Mu burebure bw’uwo mwenda, ku ruhande rumwe hazarengeho umukono umwe no ku rundi harengeho umukono umwe, kugira ngo utendere ku mpande zombi z’ihema, utwikire impande zaryo zombi.
14 “Uzatunganye impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku zo gutwikira iryo hema, utunganye n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi uzigereke hejuru yazo.
15 “Iryo hema uzaribarize ibizingiti*+ mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya ubishinge.
16 Buri kizingiti kizabe gifite uburebure bw’imikono icumi n’ubugari bw’umukono umwe n’igice.
17 Buri kizingiti kizabe gifite ibihato bibiri biteganye. Uko ni ko uzakora ibizingiti byose by’iryo hema.
18 Iryo hema uzaribarize ibizingiti, ushyire ibizingiti makumyabiri mu ruhande rwerekeye i Negebu mu majyepfo.
19 “Uzacure ibisate+ mirongo ine mu ifeza ubicemo imyobo, ubishyire munsi y’ibyo bizingiti makumyabiri, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti gifite ibihato bibiri, n’ibindi bisate bibiri munsi y’ikindi kizingiti gifite ibihato bibiri.
20 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru uzahashyire ibizingiti makumyabiri,+
21 n’ibisate mirongo ine bicuzwe mu ifeza biciyemo imyobo, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti n’ibindi bibiri munsi y’ikindi kizingiti.+
22 Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, uzahashyire ibizingiti bitandatu.+
23 Uzabaze ibizingiti bibiri byo gushinga mu mfuruka zombi+ zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma.
24 Ibyo bizingiti bizabe bifite imbaho ebyiri ziva hasi zigahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Ibyo bizingiti byombi bizabe bimeze kimwe. Bizashyirwe mu mfuruka zombi.
25 Kandi uzabaze ibizingiti umunani n’ibisate byabyo bicuzwe mu ifeza, ni ukuvuga ibisate cumi na bitandatu, ibisate bibiri munsi y’ikizingiti kimwe n’ibindi bibiri munsi y’ikindi kizingiti.
26 “Uzabaze imitambiko mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya,+ imitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti by’uruhande rumwe rw’ihema,
27 n’imitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti byo ku rundi ruhande rw’ihema, n’indi mitambiko itanu yo gushyira ku bizingiti byo ku ruhande rw’inyuma rwerekeye iburengerazuba.+
28 Umutambiko wo hagati unyura ku bizingiti, uzambukiranye uve ku mutwe umwe ugere ku wundi.
29 “Ibyo bizingiti uzabiyagirizeho zahabu,+ kandi uzabicurire impeta muri zahabu zo gusesekamo iyo mitambiko. Iyo mitambiko na yo uzayiyagirizeho zahabu.
30 Uzubake iryo hema ukurikije igishushanyo mbonera nakwerekeye ku musozi.+
31 “Uzabohe umwenda ukingiriza,+ uwubohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Uzawufumeho abakerubi;+ bizakorwe n’umuhanga wo gufuma.
32 Uzawushyire ku nkingi enye zibajwe mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya ziyagirijweho zahabu. Uzazicurire udukonzo muri zahabu, kandi zizabe zishinze ku bisate bine bicuzwe mu ifeza biciyemo imyobo.
33 Uwo mwenda ukingiriza uzawumanike munsi y’ibikwasi, maze uzane isanduku y’igihamya+ uyishyire imbere y’uwo mwenda. Uwo mwenda ni wo uzababera urugabano rw’Ahera+ n’Ahera Cyane.+
34 Uzashyire umupfundikizo kuri iyo sanduku y’igihamya iri Ahera Cyane.
35 “Uzashyire ameza inyuma y’uwo mwenda ukingiriza. Uzashyire n’igitereko cy’amatara+ mu ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyepfo, gitegane n’ayo meza, naho ameza uyashyire mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru.
36 Uzabohe umwenda wo gukinga+ mu muryango w’ihema, uwubohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze, bizakorwe n’umuhanga wo kuboha.
37 Uwo mwenda uzawubarize inkingi eshanu mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uziyagirizeho zahabu. Uzazicurire udukonzo muri zahabu, uzicurire n’ibisate bitanu mu muringa biciyemo imyobo.