Kuva 24:1-18
24 Nuko Imana ibwira Mose iti “zamuka usange Yehova, wowe na Aroni na Nadabu na Abihu+ n’abakuru mirongo irindwi+ b’Abisirayeli, kandi mwikubite hasi mwubamye mukiri kure.
2 Mose wenyine ni we ugomba kwegera Yehova, ariko bo ntibamwegere, kandi ntihagire abandi bantu bazamukana na we.”+
3 Hanyuma Mose araza abwira abantu amagambo yose ya Yehova n’amategeko ye yose,+ maze bose basubiriza icyarimwe bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+
4 Nuko Mose yandika amagambo yose Yehova yamubwiye.+ Abyuka kare mu gitondo yubaka igicaniro munsi y’uwo musozi, yubaka n’inkingi cumi n’ebyiri nk’uko imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli iri.+
5 Hanyuma yohereza abasore bo mu Bisirayeli maze batambira Yehova ibitambo byoswa n’ibitambo by’ibimasa, ngo bibe ibitambo bisangirwa.+
6 Mose afata igice kimwe cy’amaraso ayashyira mu mabakure,+ ikindi gice akiminjagira ku gicaniro.+
7 Hanyuma afata igitabo cy’isezerano+ agisomera abantu.+ Nuko baravuga bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”+
8 Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati “aya ni amaraso y’isezerano+ Yehova agiranye namwe nk’uko ayo magambo yose ari.”
9 Mose na Aroni na Nadabu na Abihu na ba bakuru mirongo irindwi b’Abisirayeli barazamuka,
10 babona Imana ya Isirayeli.+ Munsi y’ibirenge byayo hari igisa n’amabuye ya safiro ashashe, kandi cyasaga n’ijuru rikeye.+
11 Ntiyigeze irambura ukuboko kwayo ngo igire icyo itwara abo banyacyubahiro bo mu Bisirayeli,+ ahubwo babonye Imana y’ukuri+ mu iyerekwa, bararya kandi baranywa.+
12 Yehova abwira Mose ati “zamuka unsange ku musozi kandi uhagume, kuko nshaka kuguha ibisate by’amabuye n’amabwiriza n’amategeko ngomba kwandika kugira ngo nigishe abantu.”+
13 Nuko Mose ahagurukana n’umugaragu we Yosuwa, maze Mose arazamuka ajya ku musozi w’Imana y’ukuri.+
14 Ariko yari yabwiye ba bakuru ati “mudutegerereze aha kugeza aho turi bugarukire.+ Dore Aroni na Huri+ bari kumwe namwe; umuntu wese ufite ikirego ajye abasanga.”+
15 Mose aherako azamuka uwo musozi wari utwikiriwe n’igicu.+
16 Ikuzo rya Yehova+ rikomeza kuba ku musozi wa Sinayi+ kandi igicu kimara iminsi itandatu kiwutwikiriye. Bigeze ku munsi wa karindwi, Imana ihamagara Mose iri muri cya gicu.+
17 Abisirayeli babonaga ikuzo rya Yehova rimeze nk’umuriro ukongora+ mu mpinga y’umusozi.
18 Nuko Mose yinjira muri cya gicu azamuka uwo musozi.+ Mose amara kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+